IGIHE

Minisante igiye gukoresha miliyari 1.7 Frw yo guhashya malaria muri Kamonyi

3 8-10-2019 - saa 20:59, Akayezu Jean de Dieu

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangije igikorwa cyo gutera umuti wica umubu utera malaria mu ngo z’abaturage ibihumbi 94 zo mu Mirenge 12, igize Akarere ka Kamonyi kugarijwe n’iyi ndwara ku kigero cyo hejuru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2019, Minisante yatangije gahunda yo guhashya maralia hifashishijwe umuti wica imibu n’utundi dukoko tuba mu nzu, ahazifashishwa miliyari 1.7Frw.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kugura imiti n’agahimbazamusyi k’abajyanama b’ubuzima bazajya baterera umuti abaturage.

Iyi gahunda iteganyijwe kurangirana n’uku kwezi k’Ukwakira, izasiga ingo zisanga ibihumbi 94 zibarizwa mu Mirenge 12, ziterewe umuti.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko malaria yagabanyutse hagati ya 2008 na 2009, aho nibura abantu 36 ku 1000 aribo bayirwaye. Yatangiye kwiyongera muri 2013/2014 kuko nibura abantu 112 ku gihumbi bayirwaye, bagera ku bantu 418/1000 muri 2016/2017.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2018, Akarere ka Kamonyi kari ku mwanya wa cyenda mu gihugu, aho abaturage basaga ibihumbi 189, bari bararwaye maralia. Mu kwezi kumwe kwa Kamena uyu mwaka abaturage ibihumbi 39 nibo barwaye maralia muri aka karere, bituma kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu hose.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma, Dr Jaribu Théogène yavuze ko abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abajyanama b’ubuzima aho mu gihe umuti umaze guterwa mu nzu abo muri urwo rugo bategereza amasaha abiri kugira ngo bongere kwinjiramo.

Ni umuti w’amazi batera mu nzu, ibintu byose byasohowe hanze, nta ngaruka ugira ku baturage kuko wizewe ndetse wakorewe isuzuma rihagije.

Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, Cyubahiro Beatus, yavuze ko iyi gahunda izakorerwa mu turere turindwi tw’Uburasirazuba na dutanu two mu Majyepfo ariko by’umwihariko Kamonyi ariho hazakoreshwa angana na miliyari 1.7Frw.

Yakomeje avuga ko “U Rwanda nk’igihugu kiri munsi y’ubutayu bwa Sahara natwe twibasirwa na maralia ariko cyane cyane hano yibasira Iburasirazuba n’Amajyepfo ari nayo mpamvu leta yashatse ubushobozi bwo guterera umuti uturere twibasirwa cyane n’iyi ndwara.”

“Ibi ariko ntabwo bibuza za ngamba zisanzwe zirimo kurara mu nzitiramibu buri joro, gukuraho ubwororokero bw’imibu n’ahantu ishobora kuruhukira mu bisambu, no gukinga ku mugoroba igihe itangira kwinjirira mu nzu. Ikindi ni ugukangurira abantu kwivuriza igihe mu gihe bagaragaje ibimenyetso bakirinda za maralia z’ibikatu zishobora kuza igihe watinze kujya kwivuza.”

Abaturage baterewe umuti bagaragaje n’ubwo bari basanzwe bakoresha inzitiramibu bitababuzaga kurwara maralia kuko baturanye n’igishanga cya Nyabarongo imibu izamuka myinshi yinjira mu nzu ikihisha mu bice batararamo ku buryo umuntu asohoka ukamurya.

Niyibizi Francois utuye mu Mudugudu wa Biheka, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina yagize ati “Tuba dufite inzitiramubu ariko ntabwo byabuzaga imibu kuza kuko yihishaga mu bindi bice by’inzu tutararamo. Kuba badutereye uyu muti mu bikuta byose by’inzu biradufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yavuze ko ikibazo cya maralia kiri mu bihangayikishije kandi gishobora kugira ingaruka ku baturage ari nayo mpamvu biteze umusaruro muri iyi gahunda yo gutera umuti mu ngo z’abaturage.

Muri aka karere, iyi gahunda izatanga imirimo ku bantu 1496, barimo Abajyanama b’Ubuzima 707, bazafasha mu kugira ngo bakumire dore ko basanzwe bavura maralia.

Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry'iyi gahunda yo gutera umuti mu nzu z'abaturage
Ntakirutimana Sylvere yashimye umuti bahawe avuga ko wari ukenewe kuko abo mu muryango we bahoraga barwaye maralia kandi bafite inzitiramibu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bateta 2019-10-09 00:23:03

nkunda ko leta yita kubaturage bayo mwakoze cyane tubifurije ubuzima buzira umuze abagejejweho icyogikorwa cyokubarinda maralia

2
H. Patrick 2019-10-08 23:18:53

Malaria yafatiwe ingamba zikaze. Mureke Tuyirwanye

3
jean 2019-10-08 14:27:21

ndabona ISSA HAYATU NA DE GAULE?!!!!!!!!

Kwamamaza