IGIHE

Mineduc yahagurukiye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri

0 14-05-2019 - saa 19:11, Akayezu Jean de Dieu

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda itangaza ko ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike buri mu mashuri by’umwihariko abanza n’ay’uburezi rusange bw’imyaka 12.

Hirya no hino mu gihugu hari ibigo by’amashuri bigaragaramo umubare munini w’abana aho nk’ishuri rimwe usangamo abana 70.

Ni mu gihe ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), riteganya ko nibura umwarimu agomba kwigisha abanyeshuri bari hagati ya 30 na 35.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri bagaragarije Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu uko ingengo y’imari y’imyaka ibiri ishize yakoreshejwe n’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2019/2020.

Muri rusange mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20, Mineduc n’ibigo biyishamikiyeho bazakoresha asaga miliyari 24.9 Frw avuye kuri miliyari 15.5 Frw bari bakoresheje umwaka ushize wa 2018/19.

Minisitiri Mutimura yavuze ko impamvu yatumye habaho izamuka ry’amafaranga y’ingengo y’imari ari ukugira ngo hubakwe ibyumba by’amashuri bihagije mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri mu mashuri.

Yavuze ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bitewe n’impamvu z’amikoro hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri bigera ku 1150.

Yagize ati “Twari twarateganyije kubaka ibyumba 3112 n’ubwiherero 4668, mu ngengo y’imari ubu twagenewe amafaranga yo kubaka ibyumba 1150 n’ubwiherero 1804.”

Yakomeje agira ati “Dufite icyuho cya miliyari 17.4 Frw kugira ngo dukemure ikibazo cy’ubucucike.”

Minisitiri Mutimura yagaragaje ko nk’urugero bari bateganyije miliyoni 271 Frw zo kubaka ibyuma by’ishuri rya GS Kimironko I ariko hari icyuho cya miliyoni 121 Frw ariko ko bemerewe miliyoni 150 Frw.

Mu mwaka ushize w’Ingengo y’Imari, Mineduc yari ifite intego yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri 1686, kuvugurura ibyumba 1286 by’amashuri, hakubakwa ubwiherero 1452 n’amashuri y’inshuke 90.

Ubwo Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza