MINEDUC yafunze burundu kaminuza eshatu

54 12-10-2017 - saa 13:57, Ferdinand Maniraguha

Minisiteri y’Uburezi yamaze gufunga burundu Kaminuza ya Nile Source Polytechnic of Applied Sciences (NSPA), Rusizi International University na STES (Singhad ) nyuma yaho byari byakozwe by’agateganyo ngo zibanze zikosore ibitari bitunganye ariko ntizagira icyo zikora.

Amashuri yari yafunzwe by’agateganyo muri Werurwe 2017 yamaze gukosora ibyo yari yasabwe yagiye afungurirwa imiryango, ataragize icyo akora arafungwa.

Muri Kanama uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi, yavuze ko hari Kaminuza zakoze neza ariko zibura bike ngo zikomorerwe; muri zo harimo Mount Kenya University, Mahatma Ghandi University n’Ishuri rikuru rya Byumba (IPB).

Izindi zirimo Rusizi International University, Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) na Jomo Kenyatta University zaburaga byinshi mu gihe Singhad Technical Education Society (STES) na Open University of Tanzania nta na kimwe zakoze mu byo zasabwe gukosora, byatumye muri uku kwezi hatangazwa ko zafunzwe burundu.

Mu ibaruwa Minisiteri y’Uburezi yandikiye ubuyobozi bwa NSPA iyihagarika igira iti “Dukurikije raporo y’igenzura ryakorewe NSPA tariki 12 Nyakanga 2017 ndetse n’igenzura ryakozwe na HEC tariki 21 Nzeri 2017 byagaragaye ko NSPA itabashije gukosora ibyari byatumye ihagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.”

Ibaruwa ikomeza ivuga ko kubera iyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kuyifunga burundu hakurikijwe amategeko agenga imikorere y’amashuri makuru.

Iti “Ubuyobozi bwa NSPA buramenyeshwa ko hafashwe ingamba zishingiye ku mategeko zo kuyifunga burundu.”

MINEDUC yasabye ubuyobozi bwa NSPA guhura n’abanyeshuri bayigagamo mu maguru mashya bagakemura ibibazo bijyanye n’amafaranga baba bafitanye kandi bagashakirwa uko bakomeza amasomo yabo ahandi.

Nile Source Poltyechnic of Applied Arts yari yahagarikiwe amashami yose. Ubusanzwe umwanzuro kuri izi kaminuza zahagaritswe wagombaga gufatwa mu ntangiriro za Nzeri ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko NSPA yari yasabye kongezwa igihe gito ikagira ibyo ikosora bakabona kuyifatira umwanzuro.

Iyi Kaminuza bimwe mu bibazo yari ifite harimo n’iby’imiyoborere nk’aho hari abayiyobora byagaragaye ko bafite indi mirimo babangikanya mu gihe kimwe, kuba hari abagaragazwaga nk’abayiyobora ariko babazwa amakuru ajyanye nayo ntibayatange n’ibindi.

Bivugwa ko iyi kaminuza nta bakozi bahagije kandi bashoboye yari ifite, nta bikoresho (laboratoire) ndetse n’imiyoborere yayo irimo ibibazo.

Iri shuri ryari rifite amashami y’ikoranabuhanga mu bugeni no gukora inyigo (Architectural Technology and Design), ishami ryigisha gukora filime n’ibjyanye n’itangazamakuru hamwe n’ishami ry’Imenyekanishabikorwa n’Imitunganyirize y’akazi ko mu biro (Public Relations and Office Management).

Iri shuri ryemerewe gutangira n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki 11 Nzeri 2013.

Uretse NSPA, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi, yabwiye IGIHE ko hanafunzwe burundu Rusizi International University na STES (Singhad) naho Jomo Kenyatta yo yandikiye HEC ivuga ko ihagaritse gukorera mu Rwanda.

Muvunyi yasobanuye ko Rusizi International University yari ifite ibibazo k’ugomba kwitwa nyirayo, biri no mu nkiko, nta bayobozi yari ifite; nta muyobozi wa kaminuza uhoraho bagiraga kandi ari we ushinzwe ubuzima bw’ishuri.

Akomeza avuga ko iryo shuri ryari rinafite ibibazo by’ubukungu, hari amadeni y’ubukode ya miliyoni 30 Frw ndetse hari n’ibirarane by’amezi atandatu batahembye abarimu, nta n’ibikoresho bihagije ryagiraga.

Akomeza avuga ko STES yo nta na kimwe mu byo yasabwe yakoze, nta n’igenzura ryo kureba ko hari ibyo yakoze yakorewe, n’amabaruwa HEC yayandikiye ntiyasubije.

Jomo Kenyatta yabwiye HEC ko bamwe mu bayigagamo babishoboye bazajya kwiga muri Kenya ku mafaranga amwe n’ayo bigiragaho mu Rwanda, abandi bagashakirwa aho bakomereza amasomo mu gihugu.

Muvunyi yavuze ko kaminuza zose zafunzwe zamenyeshejwe, kandi zigomba no kubanza gushakira abazigagamo ahandi biga, zikarangizanya ibibazo byose bafitanye.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Papias Musafiri Malimba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
ishimwe 2017-10-17 14:37:36
2
Manirafasha Jeanpierre 2017-10-16 10:39:13
3
Junior 2017-10-16 02:40:40

Hey
Niga JKUAT
babasabye
1. Kwimuka kuko bari kumuhanda (barimutse )
2. Babasabye gukora soundproof (na SELENA HOTEL na MALIOT HOTEL ntayo zifite)
3. Babasabye gushyiramo amarido mumashuli (absurde)

ariko se kurundi ruhande izitarafunzwe nka
1. University of Kigali ko yubatse mumasangano y’imihanda nta malido na soundproof ko idafunga
2. University of tourism ko iri kumuhanda munzu ikoreramo harimo amaduka hasi hatagira na parking kumuhanda uri kwubakwa kuki idafungwa (iherereye hano kumuhanda SONATUBE ujya remera kucyapa)??
3. ILPD yabiga ibya amategeko hano mu KIYOVU ko nta malido na soundproof bihaba kuki yo idafunga ikaba iri kumuhanda wa PEAGE mumetero zitarenze 20m
4. KIST muhabura ko iri hafi yumuhanda nta malido na soundproof yo ko idafunga
5. UNLAK ko iri kumuhanda nta malido na soundproof ko idafunga

Nyakubahwa Minister nawe wa HEC mureke kudutesha umwanya no guhemukira ibimbi bya abanyeshuli mwumva ko gufunga guuuusaaa arinta nta ngaruka biteza murebe tumaze amezi arenga 5 tutiga
ibi ntabwo ari ukwubaka igihugu nukugisenya

muri kaminuza za leta
1. Abarimu ntibahembwa (UR)
2. Muri KIST abanyeshuli nibenshi mwishuli aho kubyita class bikaba Group (abanyeshuli 180 muri class 10
3. Ibutare abanyeshuli nta bikoresho bihagije bakibona muri lab
4. no munteko umuyobozi wa UR yiyemereye ko nta reme bafite muburezi
Murashaka ko tuzajya HEHE ????

4
Machalia 2017-10-15 04:36:04

Aba bantu batangije aya mashuli bamwe nabanyamahanga, batwaye amafaranga yabanyrshuli banatakaza igihe bikabije kuburyo masters degree umumtu ayiga imyaka irenga itanu akaba nta nicyizere cyo kubona degree aragira. Hakwiye guhamagazwa inama yabahize igatumizwa na HEC bakanamenya neza byibuze uko ibibazo bisumbana noneho leta ikazakulikirana ibigo byabanyamahanga kuko nta munyeshuli wabasha kubyikorera. Urugero kwimukira muli Kenya birasaba ikiguzi atari buri wese wagishobora. ibyo bishobora gutuma umuntu akurayo amaso burundu. Abanyeshuli bari mubushakashatsi batabasha gukurikirana progress ya research yabo....

5
francis michel 2017-10-15 02:53:28

Rwanda, affirme que l’ordre du Kenya est venu lors d’un audit en cours des programmes académiques des deux institutions pour leur accréditation.Le directeur exécutif du Conseil de l’enseignement supérieur, Emmanuel Muvunyi, a déclaré que toute action visant àfermer ou fermer les campus serait basée sur les résultats de l’audit.Il a dit que son bureau annoncerait bientôt le résultat du processus d’accréditation pour les deux campus. alors Hec a menti parce que l’audit n’a rien révèle jusqu’àaujourd’hui.ðŸ˜

6
muraduca intege 2017-10-14 16:37:30

mwe muravuga abandi twarumiwe !? none se ko abo bayobozi bo muri HEG na MINEDUC hamwe na MINISANTE bose bize bishyurirwa na leta barabuzwa niki gukomeza guheza inyuma twe barumuna babo, umushoramari(nyiri kaminuza) we ntacyo ahomba hababaje abanyeshuri bishyuye amafaranga yabo none bakaba bari kuririra mu myotsi.abantu bazi ubukene dufite , ur ntiyashobora kwigisha buri wese . turasaba ko AFANDE WACU KAGAME PAUL twitoreye yaturenganura akadukiza abo badusubiza inyuma.Ejo hafunzwe jomo,none mku,ubundi mahati,ntabwo muzi ko abavandimwe banyu ariho biga .banyakubahwa bayobozi mwaretse kuba aka cya gisiga cyurwara rurerure rwakimennye inda .ko wasanga ba bana bo kwanyokorome ,kwa so wanyu bo mu cyaro mwanze gufasha no kwishyurira school fees aribo bari gukora ubuyede cg ubuzamu bakiyishyurira muri izo kaminuza mwamaze mufunga

7
followers 2017-10-14 04:30:46

iyi nkuru ko mbona igihe cyirimo kuyihisha bayikuyeho knd hari izindi nkuru yaje mbere yayo zitanakomeye cyane arko iriguhishwa ndavuga iyi ya kaminuza zafunzwe kuy’ accessinga ho bisaba guca kuri google.com ukoze search ya mineduc cg victims of hec.

8
Pierre 2017-10-14 00:21:23

JKU ko numvaga ngo ifite ireme riri hejuru cyane ra?
Ngaho reka tujye kwigurira ibipapuro bya degree muri ULK UK KIM etc...

9
nspa 2017-10-13 15:17:15

jye icyo navuga twe abanyeshuli turarenga twagiye kwiga amashuli yemewe Knd na mineduc yaraturebaga kudufungiraho ntanahandi batwohereje jye nabigereranya nkuko umuhanda wagonga inzu igasenywa nyirayo ntahabwe ingurane. H.E numubyeyi uturenganure

10
pierre 2017-10-13 11:46:54

@degau, ibyo uvuze nukuri igikwiye nugukora ishyirahamwe ryaba victims kuko n’ubundi ziriya kaminuza ntacyo zihombye hahobye twe abenegihugu knd duhombejwe na Mineduc anywy igitekerezo cyawe ndagishigikiye 100% knd nabandi bagizwe ingaruka nimuze.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza