IGIHE

Mineduc isanga uburyo agahimbazamusyi k’abarimu gatangwamo bikwiye guhinduka

7 10-01-2019 - saa 10:03, Ferdinand Maniraguha

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko abarimu bose badakwiriye guhabwa agahimbazamusyi.

Yavuze ko ababyeyi ari bo bakwiriye kugena uhabwa agahimbazamusyi bitewe n’umwarimu ukora inshingano ze neza.

Hashize igihe mu bigo by’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye hatangwa agahimbazamusyi kagamije kongera umurava w’abarimu.

Nubwo gatangwa, ntabwo ari itegeko rya Minisiteri y’Uburezi gusa ishimangira ko bikwiye gukorwa ku bwumvikane n’ababyeyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Dr Munyakazi yavuze ko agahimbazamusyi atari kabi ariko ngo uburyo gatangwamo kuri ubu bukwiye guhinduka.

Ati “Ishuri ryashyiraho amafaranga agamije guhimbaza umusyi w’umwarimu wakoze neza, ibyo bitanga imbaraga ku mwarimu ukora neza kugira ngo akomeze akore neza ariko agahimbazamusyi gashyizwe muri rusange karangira gahawe na wa mwarimu w’umusinzi, karangira gahawe na wa mwarimu ukora rimwe mu cyumweru, tuba twataye agaciro k’icyo twitwa agahimbazamushyi gaturuka ku mubyeyi.”

Munyakazi yavuze ko ababyeyi ari bo bakwiye kwicara bakagena umwarimu uzahabwa agahimbazamusyi, byaba na ngombwa abarimu bamwe ntibagahabwe kugeza igihe bikosoreye.

Ati “Ababyeyi bakabaye bashyiraho ibigenderwaho, bashaka bagacamo n’ibyiciro bati ‘uzakora neza kugeza aha ni we tuzajya duha menshi mu gahimbazamusyi, hari abo tuzajya duha ayo hagati hari n’abo tutazajya tuyaha bitewe n’uko nta musaruro baduhaye.”

Umudepite akaba n’Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yabwiye IGIHE ko ashyigikiye ko agahimbazamusyi gahabwa umwarimu wakoze.

Ati “Umwarimu wese yagombye kukabona kugira ngo bimuhe imbaraga zo gukora ariko niba adakora ntagomba guhembwa. Niba ari agahimbazamusyi gahabwe umuntu wakoze neza, niba atakoze neza nta mpamvu.”

Icyizere ni gike kuri Komite z’ababyeyi

Kuvuganira ababyeyi ku buryo bwo gutanga agahimazamusyi biri mu maboko ya komite z’ababyeyi ku bigo by’amashuri.

Icyakora, Munyakazi yavuze ko hari aho izo komite zabaye ibikoresho by’abayobozi b’ibigo aho kujya ku ruhande rw’abo bahagarariye.

Ati “Iyo komite z’ababyeyi zikora neza ibyo birakorwa kandi ugasanga banazirikanye ba babyeyi bafite ubushobozi buke. Hari aho komite zigenda ugasanga zirakorana n’ubuyobozi bw’ishuri, bagasa n’aho bagambanira ababyeyi, bagafata ibyemezo birangira babeshyeye inama y’ababyeyi, babivuga ababyeyi bakavuga ko batabizi.”

Agahimbazamusyi ni amwe mu mafaranga akunze gushingirwaho n’ibigo by’amashuri byongeza amafaranga y’ishuri.

Minisiteri y’uburezi yategetse ibigo byose bya Leta n’ibifashwa nayo kutongeza amafaranga mu gihembwe cya mbere kugeza ubwo bizakorerwa igenzurwa rikagaragagaza ko kongera amafaranga bikenewe.

Dr Isaac Munyakazi yavuze ko umwarimu wese adakwiriye guhabwa agahimbazamusyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Aime 2019-01-10 23:51:09

Ariko mwarimu yaragowe koko.mwanze kumwongeza none nayo ababyeyi bamwihereye ngo nibayareke!niba adakora se mwamwirukanye.mwaba mugiye guteza amakimbirane hagati yabarimu.

2
Minani 2019-01-10 13:03:57

MINEDUC ibyayo byaranyobeye.Irabogama igakabya.Abarimu babaruhiyeho rwose.

3
NDAGIJE 2019-01-10 09:11:58

Ni ubusanzwe ni ko bigenda kuko hari amanota bahabwa buri mwaka!!

4
Al 2019-01-10 07:29:43

Aka gahimbaza musyi gahabwa Mwarimu ....bibaye byiza kanahabwa abasirikare aba police Nandi bari mu bashinzwe umutekano kuko umutekano niwo musingi wa byose. Nabo mubatekerezo

5
janvier rwasamanzi 2019-01-10 06:47:26

ibi nibyo koko agahimbazamusyi kagombye guhabwa umwarimu wabikoreye biri mubyatuma ireme ry’uburezi rizamuka kuko nkeka ko agahimbazamusyi n’ishimwe by’ibyo wakoze birenze ibyo abandi mukorana bakoze naho nigute wakumva ko ireme ry’uburezi ryicwa na frw make mwarimu ahembwa? none kugirango azambye akazi akora ngo nuko afata frw make yabiretse ababishoboye bakabikora kd ko bahari? ni gute umuntu yifuza kongererwa frw gusa ntacyo arimo gukora ngo nuwo yigishije abe umuntu nyawe, ndabizi hari bamwe bashobora kurakazwa nibyo mvuze gusa ukuri icya mbere mwarimu yagakoze yarakwiye kubanza kwigisha umwana wese nkuwe akabona gusaba umushahara kuko harimo kuboneka umusaruro ushimishije, aho ndakeka ko ababyeyi nabo ubwabo byabashimisha yewe na leta nkeka ko yagira icyo ikora

6
Mwalimu 2019-01-10 05:11:23

Minisiteri y’uburezi yategetse ibigo byose bya Leta n’ibifashwa nayo kutongeza amafaranga mu gihembwe cya mbere kugeza ubwo bizakorerwa igenzurwa rikagaragagaza ko kongera amafaranga bikenewe.

None se aba bayobozi babona amafaranga ahari ari menshi bihagije ku buryo atari ngombwa kuyongera koko?

Ngaho se ahubwo nimuyagabanye murebe ukuntu bidushimisha

7
bebe 2019-01-10 03:26:36

rwose ibyo bintu by’uduhimbazamusyi bikwiye gushakirwa umurongo umwe nk’uko abakozi bari ku rwego rumwe bahembwa kimwe hakwiye gushyirwaho n’uduhimbazamusyi tungana mu gihugu hose ,kuko hamwe batanga bitanu,ahandi cumi na bitanu n’andi ibyo rwose bigoye ababyeyi kandi ntamuyobozi w’ishuli wakwakira umwana atagatanze biratugoye wongere ngo biratugoye Minisiteri nibe ariyo igena umubare wako kandi kabe uniforme ku bigo byose naho ubundi biragoranye pe

Kwamamaza