Mineduc isanga guhozwa ku nkeke biri mu bituma abana bata ishuri

7 13-09-2018 - saa 19:51, Emma-Marie Umurerwa

Minisiteri y’uburezi ivuga ko bamwe mu banyeshuri bata ishuri kubera abarimu babirukanira amakosa adakwiye, igasaba ko habaho ubufatanye bw’ababyeyi n’abarezi mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’abacikiriza amasomo.

Imibare y’agateganyo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu gihugu hose, muri uyu mwaka abana 6% bataye ishuri. Mu mashuri yisumbuye abritaye ni 4%.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa igenzura ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uku guta ishuri kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Gusa zimwe mu mpamvu zigarukwaho zirimo ibibazo byo mu miryango, kuba ababyeyi bohereza abana mu yindi mirimo cyangwa ibyemezo bamwe mu bayobozi b’ishuri bafata.

Munyakazi yakomeje agira ati “Muri ibyo byemezo harimo nk’ibihano bya hato na hato, kubahoza ku nkeke babirukana, rimwe na rimwe ukareba n’icyo babirukaniye ukabona ari ikintu kitari gikwiye kwirukanirwa wenda hari kubaho uburyo bwo gukorana n’ababyeyi bigakemuka.”

“Ibi rero ni bimwe mu bituma abana bazinukwa ishuri ugasanga babaye inzererezi.”

Umwe mu bayobozi b’ikigo cy’amashuri abanza n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu Karere ka Karongi utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko ahanini abana bata ishuri kubera amakimbirane yo mu miryango n’uburyo umwana yigishwa.

Yakomeje agira ati “Niba umwana ataha akaburara cyangwa iwabo bakarara mu ntonganya, niba agera ku ishuri mwarimu akamwuka inabi, uwo mwana ntazakomeza kwiga, azarivamo. Igisubizo gishakirwe hagati y’ababyeyi n’abarezi.”

Umubyeyi witwa Nyirigira David wo mu Karere ka Rwamagana, we avuga ko hari ababyeyi bamwe badohotse ku nshingano bityo abana ntibashishikarire kwiga.

Ati “Hari umwana wanga kwiga agahitamo kuba inzererezi tujya tubabona bahagaze mu muhanda bambaye imyenda y’ishuri mu gihe abo bigana bari mu masomo. Igitsure cy’umubyeyi ubona ko cyagabanutse’’

Ubwo yasuraga abaturage b’Akarere ka Rubavu muri Werurwe 2016, Perezida Kagame yavuze ko ababyeyi bohereza abana babo mu mirimo itabakwiye n’abayobozi batagira icyo bakora ngo abana bataye ishuri barisubiremo, bakwiye kubihanirwa.

Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana no gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru wabaye muri Werurwe 2016.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kalisa emmy 2018-09-15 00:53:03

muzaze musure na camp kigali ubu barirukanye kandi mubyukuri ntituzi icyo bagenzi bacu bazize tuziko birukana mumpera zumwaka ariko bo birukanwe burundu mu gihembwe hagati

2
tereriyo 2018-09-14 13:23:41

Njya nibaza bikanyobera. Ese ko Leta yimitse umuco wo kudakora ku mwana ngo ntaxahanwe, umurezi cg Umuyobozi wiha uburenganzira bwo guhana umwana aba ashya yarura iki? Dore inama :Niba uri umwarimu/umurezi, jya mu ishuri wujuje ibyo usabwa, ureke kwigisha ahubwo ufashe /uyobore abana.(facilitie or guide).
Naho bya bindi ngo discipline cg guhatira abana gukorana umuhate,.... nutabyitondera bizakugezayo!

3
tereriyo 2018-09-14 13:22:55

Njya nibaza bikanyobera. Ese ko Leta yimitse umuco wo kudakora ku mwana ngo ntaxahanwe, umurezi cg Umuyobozi wiha uburenganzira bwo guhana umwana aba ashya yarura iki? Dore inama :Niba uri umwarimu/umurezi, jya mu ishuri wujuje ibyo usabwa, ureke kwigisha ahubwo ufashe /uyobore abana.(facilitie or guide).
Naho bya bindi ngo discipline cg guhatira abana gukorana umuhate,.... nutabyitondera bizakugezayo!

4
D'amour Mushimiye 2018-09-14 08:13:30

Ahubwo MINEDUC yaba yaramenye agatereranzamba mur kigo cya Ibigo byisumbuye nka Ecole. Secondaire de Nyamagabe ...Ubuyobozi bwaho buherutse kwirukana abana abandi barabasinyisha ngo bibye ibikoresho bya bagenzi babo..Iki kibazo unabajije Police ya Nyamagabe ntacyo bazi...Mutabare

5
Fis 2018-09-14 04:47:51

Murakoz bwana munyakaz

6
Mwalabu 2018-09-14 03:06:57

Guhoza abana ku nkeke buriya nibyo mbona bifite uruhare runini cyane mu bitera abana kuva mu ishuli. Ingero ni nyinshi ariko ndatanga urwange. Niga mu mwaka wa mbere ku ishuri rya IFAK riherereye mu mugi wa kigali ku kimihurura, twigishwaga n’umwalimu w’umu congoman isomo ry’imibare, uwo mwalimu iyo yabaga aributwigishe nabyukanaga umunabi kuburyo no kunywa icyayi byananiraga kubera uruntu nabaga nunva rwanize(ubwoba), byaterwaga ahanini n’ukumtu yadukubitaga bidasanzwe ndetse akanagutoteza bidasanzwe, ni uko nagize kwihangana no gufashwa n’ababyeyi naho ubundi naringiye kurivamo kuko narinsigaye nsiba hafi kutiga kuko imibare twayigaga iminsi yose uretse kuwagatu. Si aha honyine rero kuko no mubindi bigo nahabonye izi ngeso z’abarimu bigira ibigirwamana. hari ahandi ho umwalimu yishyiramo umunyeshuli akabwira ubuyobozi ko niba bamushaka bakwirukana umwana runaka cg we akagenda, cg ugasanga umwalimu yinjiye ataranatangira kwigisha akigamba ko abatarenze icyakabiri(1/2) aribo bazatsinda isomo rye!!! Ni byinsi sinabirondora. Ni ibi byirunda ku mwana rero uba ataranakura neza bigatuma azinukwa kwiga. Ministeri nibicungire hafi kuko bidindiza benshi cyane

7
Uwinema 2018-09-13 15:20:56

Hari abitwa ba animateur bazong’abana nko muri IPRC KIBUNGO uwitwa Saddam abirukana ubutitsa noguhoza abana kunkeke, hakabaho nogukingiranira ikibaba kuko batinya kuvuguruzanya niyobaba babona umuyobozi muribo yakoze amakosa

Kwamamaza