Minaloc yasabye Abadepite kongera ibihano ku bacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge

3 13-11-2017 - saa 13:57, Evariste Nsengimana

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragarije abadepite ko gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ari ikibazo gihangayikishije igihugu, isaba ko mu gihe u Rwanda ruri mu nzira yo kuvugurura amategeko, hashakwa uko ibihabwa ababikoresha n’ababicuruza byakongerwa, ababikoraga bagatinya.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yagejeje icyo cyifuzo kuri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Mbere, ubwo iyi minisiteri n’izindi nzego zifite aho zihuriye no kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu zerekanaga ishusho y’uko bimeze mu Rwanda.

Perezida wa Komisiyo, Depite Mutimura Zeno, yavuze ko igiye gukora urugendo mu baturage rwo kugenzura uko ibyaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu bihagaze.

Bimwe mu byo abadepite basabye gusobanurirwa, harimo ibyakozwe n’ibitegenywa gukorwa mu guhashya ibyaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu; imikoranire ya Minisiteri n’abaturage mu kubirwanya; kumenya imbogamizi n’ibindi.

Kaboneka yabanje gusobanurira iyi komisiyo ibijyanye n’imbogamizi ku gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu bice u Rwanda ruhanaho imbibi n’ibindi bihugu nka Uganda, aho usanga hari ibinyobwa mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge ariko ahandi byemewe.

Yagize ati “Nk’iyo uri ku mupaka, inzengero za Kanyanga uba uzireba Uganda n’umwuka wazo uba uhaturuka ndetse uhamaze umwanya uba wumva nawe gatangiye kukwinjiramo. Twagize inama zitandukanye ku mipaka tukabiganiraho ariko ikibazo kikaba ngo iwabo si ikibazo, tugera n’aho dusaba ko inzengero bazigiza kure y’umupaka ariko ugasanga batabyitaho ahubwo zivuka buri munsi. Wenda ubwo muzahagera, muzasabe bazibereka namwe.”

Minisitiri Kaboneka yanavuze imbogamizi z’uko hari inzoga zicibwa ariko abazikora aho kugira ngo bazireke bakazihindurira amazina gusa.

Yagaragaje ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zirimo kwigisha, gutanga amakuru ku bazikoresha, gufunga inganda zenga inzoga zitemewe mu Rwanda ariko avuga ko ibihano bikwiriye kongerwa.

Ati “Hari n’ikibazo tujya tubona cy’abaturage bareba inyungu zabo ntibarebe iz’igihugu. Akakubwira ati nimfungwa uyu munsi nzafungwa maremo igihano cyanjye umunsi nafunguwe nzagaruza ibyo natakaje […] icyo navuze cy’amategeko, ubwo turi kuyavugurura kuri ibi by’ibiyobyabwenge, twifuza ko ibihano byaba binini.”

“Nk’ufatanywe Kanyanga akumva akatiwe imyaka ibiri cyangwa ingahe akarekurwa, uwajya ashaka akavuga ngo afungwe burundu, njyewe niko numva byakabaye.”

Ubusanzwe mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 594 yavuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 kugeza kuri 5,000,000.

Gusa, Minisiteri y’ubutabera yamaze gukora umushinga w’itegeko wo kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho bimwe mu byaha byateganyirijwe ibihano bikomeye, nk’abazajya bafatirwa mu byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, gucuruza abantu no kunyereza umutungo wa leta bazajya bafungwa imyaka igera kuri 50.

Mu mushinga w’igitabo cy’amategeko ahana gishya, biteganyijwe ko igihano kuri biriya byaha gishobora kuzikuba inshuro 10 z’igisanzwe.

Kaboneka yasabye abadepite gukora ibishoboka ku buryo ibihano ku byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge byiyongera
Minisitiri Kaboneka yavuze ko nko muri Uganda iyo ugeze ku mupaka, usanganirwa n'inzengero za kanyanga
Perezida wa Komisiyo y'Ubuabnyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mutimura Zeno
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
CYAMATARE 2017-11-14 00:15:41

IMPAMVU IBIYOBYABWENGE BIDACIKA NUKO BAMWE MUBAYOBOZI N’ ABAPOLICI BABITEMO INYUNGU ZA RUSWA........HANO GATUNA, IYO USHATSE AKAJEREKANI KAKANYANGA UMUPOLISI WO KURI STATION YA KANIGA YAKAMPEREYE 20K.....HUYE, KWITABA, UMUSORE WITWA SHINANI, ACURURIZA URUMOGI KURI GARE, KURI STATION NO MURI ZA SALON DE CHOIFURES, AKINGIWE IKIBABA N’ ABAPOLICE B’ INSHOREKE ZABASHIKI BE....

IKIKIBAZO NICYO GUHAGURUKIRWA KUKO NTABANA BANAKOMEYE MBONA BYARANAGEZEMO
HUYE-STATION YA POLICE NIYIKUBITE AGASHYI, AHO KURI GARE, NO MUCUARABU AHO BA SADDAM BARIKWICIRWANA MUGO

2
Weed 2017-11-13 11:26:57

Portgal yakuyeho ibihano kuri buri kiyobya bwenge none ninayo ifite umubare muto wababikoreshaa. None ngo Kongeraa ibihano😄😄😄😄 aho byashyiriweho se ubundi ababinywa ugirango ntibakomezaa 😄😄😄😄

3
jean de LA paix 2017-11-13 06:43:25

amafr abayobozi bamwe na bamwe banyereza n’andi apfa ubusa yafasha aba Bantu bakareka ibiyobyabwenge, iki kandi n’aho bahanisha urupfu ibyaha ntibabireka, mushakashake murebe ahaba hari impamvu nyamukuru ibibatera

Kwamamaza