Minaloc mu rugamba rwo kugaruza inzu zari zahawe abatishoboye bakazigurisha

14 7-02-2018 - saa 10:17, Mukaneza M.Ange

Binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije gufasha abatishoboye, Leta y’u Rwanda yubakira bamwe mu bababaye kurusha abandi kugira ngo buri muturage ature ahantu heza.

Nubwo ibi bikorwa ariko, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc igaragaza ko hari bamwe mu bahawe inzu ku buntu barimo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bazigurishije ndetse ku giciro kiri hasi cyane.

Mu kiganiro na The New Times, Umuvugizi wa Minaloc, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko guverinoma ishaka kugaruza inzu zagurishijwe, ikazaka abaziguze zigahabwa abandi batishoboye bazikeneye.

Ati “ Nyuma yo kugurisha inzu zabo, iyi miryango irongera ikagaruka muri guverinoma gusaba guhabwa amacumbi.”

Igitekerezo cyo kugaruza inzu ariko ntigishyikiwe n’abaguze bemeza ko nta kuntu bari kumenya ko binyuranyije n’amategeko, mu gihe bamwe muri bo banabifashijwemo n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse bagakurikiza ibisabwa byose mu kugura.

Ubwo iki kinyamakuru cyasuraga umudugudu wa Nemba mu Karere ka Bugesera wubakiwe Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, umwe mu baturage witwa Sindikubwabo Jonas yagaragaje ibyangombwa bigaragaza ko ku wa 24 Gicurasi 2016, yaguze na Mukamusana Epihanie ubutaka bungana na metero kare 554 ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900.

Umugore wa Sikubwabo, Marceline Mukashema yavuze ko kimwe nabo, hari n’abandi baguze inzu batazi ko bari kurenga ku mategeko, dore ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze babaga babyemeye.

Undi mugore utarashatse ko amazina ye atangazwa, we yavuze ko mu kwezi gushize aribwo basabwe kwimuka, ariko akaba yibaza aho azerekeza.

Uretse abavuye mu bindi bice by’igihugu baguze inzu muri uyu mudugudu, harimo n’Abanyarwanda bavuye muri Tanzania baguriye abaturanyi babo kuko bumvaga bashaka kwimuka.

Muri aba harimo Uwimanimpaye Thérèse wari ufite umuhungu mukuru ubwo bimukiraga mu mudugudu wa Nemba, umuryango we ugahitamo kumugurira indi nzu ifite agaciro k’ibihumbi 550, kugira ngo atangire ubuzima bwe bwite.

Ati “Twamuguriye iyo nzu, nyuma y’igihe gito ahita ashaka umugore. Ubu atuye muri iyo inzu n’umugore we, none abayobozi bari kubabwira ko bagomba kwimuka.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu ashobora kugurisha inzu yahawe na leta, ngo ni uko ashaka kujya gutura mu kindi gice cy’igihugu.

Yakomeje avuga ko abahawe inzu baramutse bemerewe kuzigurisha, byadindiza gahunda ya Leta yo kugabanya ubukene, kuko nyuma usanga bagaruka gusaba ubufasha.

Ati “Iyo ugurishije ubwo butaka, abana bawe bibagiraho ingaruka. Umugabo n’umugore bashobora gufata umwanzuro wo kugurisha inzu yabo ngo bagure inzoga, cyangwa se wenda kubera ko aribyo bashaka, ariko se abuzukuru babo bazaba he?”

Haragenzurwa niba koko abagurishije baraguze ahandi

Mu gihe hari abavuga ko bagurishije inzu zabo, bakajya kugura izindi mu karere ka Ngoma n’ahandi mu gihugu, Ngendahimana avuga ko minisiteri izagenzura niba koko ibyo bavuga ari ukuri.

Ati “ Niba koko baraguze inzu aho bimukiye, abaguze inzu zubatswe na guverinoma nta kibazo bazahura nacyo. Niba ariko barahise bahinduka abatagira aho kuba, guverinoma izasubirana inzu zayo, izihe abandi bazikeneye.”

Yakomeje agaragaza ko hari abahawe inzu mu 2006-2007, bagafata umwanzuro wo kuzigurisha bagasubira muri Tanzania, nyamara mu 2013 bakongera bakirukanwa muri kiriya gihugu. Abagize uruhare mu igurishwa ryazo bose bazakorwaho iperereza.

Uretse inzu zubakirwa abatishoboye hirya no hino, Minaloc ivuga ko bibujijwe kugurisha izubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umudugudu w'Icyitegererezo wubatswe mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kibungo 2018-02-08 02:02:29

Ibyo Mahoro avuga ni byo rwose. Nzi neza njyewe umuntu wahunze muri za 50-60 agarutse baramutuza muri Kibungo ariko arangije ajya n’aho iwabo bari batuye araburana nabwo arahatsinda arangije ahita ahagurisha abona ntibihagije yitwaza iturufu y’ubuhunzi bwa 59, atangira no kwagura imbibi. Aho hose agenda agurisha. Ukuri kwaje kujya ahagaragara ariko namwe murabizi iyo wahunze ukagaruka ntawe ugutunga n’urutoki. Nge byarambabaje cyane pe.

2
kamana 2018-02-07 18:27:23

Genda Rwanda wararushye. Muziko abanyarwanda b’ubu wumva ibyo bakora ukibaza niba koko har’akantu k’ubunyarwanda bakigira muri bo.
Umuntu bamugira neza ariko we akanga akigira nabi?
Niba leta ibubakir’amazu k’ununtu, kandi igakoresha amafranga ya yo, yaheza kubaka ikazigenera abatishoboye k’ubuntu, ariko bo nakazigurisha bidateye na kabili, ubwo ni ubujura budakwiye no kwihanganirwa.
Tuvuge ko leta yubatse iyo nzu, ikayirangiza ihagaze nko kuri militoni 30, umaze kuyigabirwa agahita ajya gushak’umuguzi, murumva izo miliyoni zose ko zifatwa nk’izibwe leta na babandi bari barubakiwe izo nzu.
Leta iba ihombye, kuko abazihawe ntibazigurisha ku bandi batishoboye bazikeneye, ahubwo bazigurisha ku banyamafranga bagashize bazigurira bene wabo.
Ibyo bisiguye ko, za nzu ziba zigiye guturwa mo, n’abantu leta itari yarazigeneye. Iyi nkuru iranyumije.

3
fr 2018-02-07 16:02:52

kabisa birababaje pe, ahubwo se uwemera guhindura amazina kubyangombwa byinzu we atabanje kugenzura ngo arebe ko iyo nzu ari iyumuntu wafashijwe na leta, nawe afite ikibazo

4
Girinzu Girinka Terimbere 2018-02-07 14:47:58

Abakunda cash babahaye inzu barazirya!!
Naba nikundira akaboga bakampa inka sinyibage?

Birakwiye ko ubuyobozi bw’ibanze butubwira twese abaturage ibyemewe n’ibitemewe ku mikoreshereze y’umutungo (inzu, inka, isambu) umuntu ahawe na Leta nk’inkunga. Bitabaye ibyo hazabaho kugurisha, kugwatiriza, gukodesha tutibagiwe na ba mucoma!!

5
Peter 2018-02-07 12:38:43

Najye nkorera umuryango utegamiye kuri Leta tujya twubakira bamwe mubagenerwa bikorwa amazu ariko yukababazwa cne nuko bageraho bakayagurisha tukabura itegeko riturengera. Minaloc niyifashishe abanyamategeko dushake itegeko rikumira igurishwa ry’amazu nk’ayo mugihe impande zombi zabazitabyumvikanyeho. Kuki mugihe bagurishije batasubiza uwabubakiye amafaranga yatanze kugirango yubakire n’abandi?

6
Bimawuwa 2018-02-07 07:57:52

Ubundi ibitnu byusa birangirika igihe cyose..ubundi muzibaha burundu kubera iki.reta yubakira abaturage amazu ariko ntawe bayiha burundu barayimutiza cg bakayimukodesha kugiciro cyo hasi cyane ariko ntawe baha inzu ngo ayitwarire burundu. uretse reta yacu imeze nkiyarenzwe na frw ariko nta gihugu nakimwe cyubakira amazu abaturage yu buntu.mubituma akarere kabona frw harimo kubaka amazu bakayakodesha abaturage ariko ntawe bubakira inzu ngo ayitwarire burundu.reta igomba kongera kureba kuri icyo kibazo.

7
KABISA 2018-02-07 07:46:33

BIRABABAJE KABISA! KUBONA LETA NTAKO ITAGIRA NGO YITE KUBANTU ARIKO BO BAKABYANGA AGASHIMISHWA NO GUHORA ABUNZA AKARAGO! GUSA LETA IBI BINTU IBIHAGURUKIRE KUKO BIMAZE GUKABYA AHO UMUNTU AHABWA INZU BUGACYA AKAYIGURISHA KANDI BYIBUZE NTANAGUREMO NIYAMACYEYA YABAMO EJO AKAGARUKA KUVUGAKO NTAHO KUBA AFITE? BIRABABAJE KUBONA LETA YUBAKIRA UMUNTU INZU AKYITURAMO UMUYAGA WAHUHA IBATI ATI RWOSE NIBAZE BARINSHYIRIREHO, URUGI RWAPFA ATI NIBAZE BARUNSHIRIREHO NTABUSHOBOZI, NONEHO HARUWO MPEUTSE KUMVA W’IMISAKA MU MIDUGUDU YAHUBATSWE AVUGA NGO BAMPAYE INZU NGO ARIKO NGO NTA PLAFO IRIMO NDASABA KO NAYO BAYINSHYIRIRAMO????!!!!! UGASANGA UMUNTU W’UMUGABO NTA TOILETTE AGIRA ARITUMA MU GISAMBU NGO NTIYABONA UBUSHOBOZI BWO KUYUBAKA KANDI UGASANGA NIWE WIRIRWA UCUKURA IZ’ABANDI! UBUSE IBI BINTU BIZATUGEZAHE KOKO? ABANYARWANDA BAKABIJE IMITETO CYANE! NIGUTE WAVUGA NGO INZU BAGUHAYE NTACYO IMAZE NTA PLAFO IRIMO? ESE UBA WIBUKA AHO WABAGA MBERE UTARAYIHABWA? ESE UBA UTEKEREZA KO HARI NABABA MUZIDASAKAYE BARARA BAVIRWA? AHAAAAAAAAAA!

8
Habineza 2018-02-07 07:45:24

Umuntu uhawe inzu akayigurisha nuko asanzwe afite indi nyamara abadafite aho begeka umusaya ni benshi ntawe ubavugira ngo abantu bazamukire hamwe.

9
mahoro 2018-02-07 07:40:46

IKI KIBAZO KIRAREMEREYE

NZI UMUKECURU WAHAWE INZU I GITARAMA ARAYIGURISHA, AJYA I KIBUNGO MU BATISHOBOYE BAMUHA INZU ARAGURISHA, YARI AGEZE GATSIBO NAHO ABABAYE BIGARAGARIRA UMUNTU WESE ASHAKA INZU NA NONE, BARAMWANDIKA MU GIHE CYO KUBONA INZU AHURA NA GITIFU UMUZI, I NYANZA, AMUBAZA INZU BAMUHAYE NUKO GUKORA IPEREREZA GUSANGA AMAZE KUGURISHA AMAZU ATATU.
INAMA NATANGA:

1. MUGUTANGA ARIYA MAZU LETA IGOMBA GUSYIRAHO CLAUSE YO KUTEMEREWA KUYIGURISHA KUKO NUBUNDI UHAWE NTA KIGUZI ATANGA. USHAKA KWIMUKA LETA IGOMBA KUBIMENYESHWA HAKAREBWA NIBA YABONYE UBURYO INZU IGASUBIZWA LETA IGAHABWA UNDI, KUYIGURISHA NTAHO BITANIYE NO KUNYEREZA UMUTUNGO WA LETA.

2. USIBYE N’AMAZU LETA IGOMBA GUFATA INGAMBA KU MYITWARIRE Y’ABATISHOBOYE BAFASHWA KUKO KUBA MU CYICIRO CY’ABATISHOBOYE IMAZE KUBA AKARUSHO, UN PRIVILEGE, URUBAKIRWA INZU UKAGURISHA LETA IZAKUBAKIRA INDI, URAHABWA INKA MURI GAHUNDA YA GIRINKA UKAGURISHA, BAZAGUHA INDI, URAHABWA AMATA Y’ABANA BARWAYE BWAKI UKAGURISHA, GITIFU AZABIBAZWA, NAWE UKOMEZE UBYARE ABANDI NGO LETA IRATANGA AMATA.

3. IKIBAZO GIKOMEYE AHUBWO KIGARAGARA IYO ABAHAWE INZU NK’UMURYANGO BAGIYE GUTANDUKANA(DIVORCE) HARI IGIHE BIBA NGOMBWA KO URUKIKO RWATEGEKA KO INZU IGURISHWA BAKAGABANA AMAFARANGA MU BURYO BUNGANA. KENSHI AMAFARANGA BARAYARYA BAKONGERA GUSUBIRA MU BATISHOBOYE BATAGIRA INZU. BURI WESE AHO AGIYE AGATANGIRA PROSSESS YO GUSABA KUBAKIRWA.

3. TURASABA SUIVI NA EVALUATION OBJECTIF Y’UBUZIMA BW’ABATISHOBOYE BAFASHWA BURI MWAKA BAGERA KUKI, KUBERA IKI BATAVA MU CYICIRO CY’ABATISHOBOYE, STRATEGIE IGAHINDUKA, NAHUBUNDI GUFASAHA UDASHAKA KWIFASHA BIRAVUNA.

10
fr 2018-02-07 06:51:00

ngewe sinemeranya numuturage ugurisha inzu yubakiwe na leta,

kuko iyo biba ibyo leta yagafashe amafrw akaba ariyo ibaha bakayakoreha ibyo byo bashaka kuyakoresha,

ikindi umuntu ugura inzu ifite agaciro ka million icumi akayigura ibihumbi magana, urumva aba adahombeje leta?

ibyo bintu byo kugurisha inzu bahawe na leta ntago aribyo pe

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza