Minagri isanga ubucucike mu miryango imwe n’imwe ari impamvu itera kugwingira mu bana

4 13-03-2018 - saa 07:54, IGIHE

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko ibiryo bidahagije mu miryango imwe n’imwe ndetse n’ubucucike buterwa no kubyara indahekana, ari zimwe mu mpamvu zatumye abana bagera kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira.

Abana 38% mu Rwanda bafite ibibazo byo kugwingira, bisobanuye ko umwe mu bana batatu agaragaraza ibi bibazo, ibintu biteye inkeke kuko iyo umwana agwingiye bimugiraho ingaruka no mu bwenge.

Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio; Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yasobanuye ko kugwingira biba ku bana bakiri bato kuva basamwe kugera bagejeje ku myaka hagati y’ibiri n’itatu.

Yakomeje avuga ko umwana wagwingiye iyo akuze adatsinda nk’abandi mu ishuri kandi ko iyo abaye mukuru no mu kazi atanga umusaruro uri munsi y’umuntu utaragwingiye.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minagri mu 2014-2015 ku kibazo cy’imirire mibi nka nyirabayazana yo kugwingira ku bana, bwagaragaje ko biterwa n’impamvu zirimo kutagira ubumenyi buhagije ku babyeyi n’ibindi.

Ati “Umuntu ashobora kubona umwana we ari mugufi akagira ngo niko ateye azaba mugufu, ababyeyi rero ntabwo bajijukiwe no kumenya ibimenyetso by’iri gwingira niyo mpamvu dukunda kuvuga tuti umwana bajye bamupima n’uko areshya ugereranyije n’igihe amaze avutse […] ikindi twabonye ni ibiryo bishobora kuba bidahagije. Twebwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iyo tuvuga ibiryo, tuvuga ingano yabyo ariko tukavuga n’ubwiza bwabyo.”

Inyigo yindi yakozwe na Minagri ngo yagaragaje ko abatuye mu cyaro bakoresha amafaranga menshi mu kugura imyumbati n’ibijumba, mu gihe abanyamujyi amafaranga yabo bayagura, imboga, imbuto ndetse n’amagi, ibi akaba ari bimwe mu by’ibanze bigize indyo yuzuye irinda kugwingira.

Yakomeje ati “Ikindi twabonye ni isuku, binajyanye no kugira amazi meza kuko murabizi ibyo umuntu yarya byose abiriye adafite isuku, adakoresheje amazi meza cyane cyane iyo ari ku bana inzoka zirabyitwarira ku buryo we asigara ntacyo afite. Ibi tubibona cyane ahantu badafite amazi meza.”

Hari kandi ngo n’ababyeyi biyitaho ariko bakirengagiza abo babyaye ku buryo usanga umwe abyibushye ariko umwana yaragwingiye.

Ati «Ugasanga muri iyo miryango irimo ababyeyi babyibushye cyane kubera ko wenda bo bafite ukundi babona ibyo barya, ukazasanga ariko harimo abana bagifite ibyo bibazo turimo tuganiraho. »

Hari abaturage batandukanye bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kubona ibibatunga byujuje intungamubiri, kubera ubukene no kutagira amasambu yo guhinga cyangwa se kutagira akazi ngo babashe kubigura.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abatabona ibiryo bihagije, Minagri ngo ikora byinshi harimo nka gahunda zo kongera umusaruro. Minisitiri Mukeshimana ati « Abantu bashobora kuba batabona ibiryo bihagije ni abadakurikiza gahunda ziba zatanzwe cyangwa se bafite ubutaka buto cyane kuko dufite n’imiryango idafite ubutaka cyangwa se inafite ubutaka buto.»

Yakomeje ati «Ariko iyo turebye ku rwego rw’igihugu ibitunga abanyarwanda birahari, noneho wagera ku rugo ku rundi bitewe n’impamvu zitandukanye hari ingo zishobora kutagira ibizitunga. Icyo gihe rero kuba umuntu atahinze cyangwa se yahinze ntiyeze, ibijyanye n’ibiryo ntabwo biva buri gihe mu murima, niyo mpamvu hacamo na ziriya gahunda zindi zituma abantu bagira amafaranga kugira ngo babashe kugura ibyo bakeneye.»

Indahekana, nyirabayazana yo kugwingira

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko nubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye ngo irwanye ikibazo cyo kugwingira mu bana, ababyeyi babyara indahekana bakoma mu nkokora izi gahunda.

Ati « Hari ikindi kibazo gikomeye cyane dukunda kubona mu giturage, aho usanga urugo rumwe hari abana batandatu umukuru afite imyaka itanu […] umubyeyi ukennye ugomba gushaka amafaranga yo kubatunga ntabwo azabona umwanya wo kubitaho bitewe nubwo bucucike bw’abana bato benshi mu muryango. »

Leta yashyizeho gahunda yo guha abana bo mu miryango iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe n’abandi bafite ikibazo cy’imirire mibi amata yo kunywa. Ariko kandi byagiye bigaragara ko aba bana iyo bageze mu miryango yabo nta biribwa bifite intungamubiri babona. Abantu bakibaza niba amata yonyine hari icyo yamarira umuntu ufite ikibazo cy’imirire.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko hari ibiryo biba bifite intungamubiri zuzuye, ibyo birimo amata n’amagi, ariko nubwo biba bifite intungamubiri ngo ntabwo ikiribwa kimwe gishobora gutunga umuntu. Ati « Iyo tuvuze imirire tuvuga kuvanga ibintu bifite intungamubiri zitandukanye.»

Hari zimwe mu ngamba zo guca burundu iki kibazo

Kwigisha abantu kugira ngo bagire ubumenyi ku bijyanye n’imirire y’abana, imiryango igakangurirwa kubyara abana ishoboye kurera ni zimwe mu ngamba zatuma ikibazo cyo kugwingira gishira burundu.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko abahinzi bakanguriwe kongera umusaruro kandi ngo byarakozwe, abadafite ubushobozi bunganirwa na Leta biciye muri gahunda zitandukanye.

Yasabye abanyarwanda kumva ko ikibazo cyo kugwingira gihangayikishije, bagahuriza hamwe imbaraga mu kukirwanya, inkunga Leta iha abatishoboye hagamijwe kurwanya imirire mibi, abashinzwe kuzibagezaho bakirinda kuzicisha ku ruhande kuko ngo ari ‘umuco mubi’

Mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu, Perezida Kagame yabajije abayobozi impamvu u Rwanda rwaza mu ba nyuma mu mirire mu gihe mu zindi nzego nk’umutekano ruri mu bihugu bya mbere.

Ibisubizo by’abayobozi batandukanye byagarukaga ku kugira iki kibazo icyabo kandi bakegera abaturage mu kugikemura.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yatangaje ko kugwingira bikwiye kuba ikibazo cya buri munyarwanda wese mu gushaka umuti wabyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Aferky 2018-03-14 02:24:10

Minisiteri ishinzwe umuryango, ubuzima, Minaloc zihagurukire ikibazo cyakajagari mubijyanye no kubyara. Nibyo bitera za mayibobo, kujugunya abana, gusabiriza, kwangiza ibidukikije, ubujura. Urebye ibibazo byose niho bihera. Ntagena migambi ryimiryango ryashoboka kubyara kurugero bitabayeho

2
Aferky 2018-03-13 04:47:18

Inyigisho zo gukangurira abantu kubyara abo bashoboye kurera ninke cyane. Hakwiye gushyirwamwo imbaraga ndetse bikajya no mumihigo y’Abayobozi, bikamera nka mutuelle, yo igeze kurwego rushimishiye

3
ruti 2018-03-13 02:48:50

Umunyarwanda azi ko umwana guhaga bihagije kabone niyo yaba yariye imyumbati gusa mwebwe muri MINAGRI mukora iki ?????????????? MINISANTE se bo ?????????? izi disikuru gusaaaa aruko ikibazo cyagaragaye .......apana

4
abdu 2018-03-13 02:26:14

ikibazo kinini n abantu babyara abo badashoboye kurera. usanga umuntu wenyine kubona ibimutunga n ikibazo ariko akabyara abana batandatu. murumva turi kugana hehe? leta nta mbaraga ishyira nyinshi mugukumira ikibazo kandi nirangara ririrya tembere dushaka kugeraho ubwiyongere bw abaturage buzarikoma mu nkokora.

Kwamamaza