IGIHE

Minagri irifuza ubushakashatsi ku bwoko bw’amasaka butanga umusaruro

5 24-08-2019 - saa 16:10, Thamimu Hakizimana

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gérardine yavuze ko bifuza ko hakorwa ubushakashatsi ku mbuto nziza y’amasaka ishobora guhingwa mu Rwanda igatanga umusaruro mwinshi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Imbonankubone cyatambutse kuri TV1 , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019.

Guhera mu 2007, mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda abaturage basabwe guhinga ibihingwa biberanye n’aho batuye kandi bitanga umusaruro, kandi mu rutonde rw’ibyo bihingwa amasaka nta yari arimo.

Ni icyemezo cyagiye kibangamira bamwe mu baturage, hakaba abayahinze rwihishwa.

Dr Mukeshimana yavuze ko impamvu yatumye amasaka hari ubutaka atemerewe guhigwaho ari uko byagaragaye ko n’iyo ahinzwe akongerwamo inyongeramusaruro hari ubwo adatanga umusaruro ushimishije

Yagize ati “ Abantu benshi bahinga amasaka ariko iyo witegereza neza ubutaka buhuje ntabwo babuhingaho amasaka, impamvu n’uko amasaka atari mu bihingwa byatoranyijwe. Urareba uti se wongeyemo ifumbire cyangwa ugashyiraho imbuto nziza umusaruro uriyongera cyane ku buryo bushimishije bwasobanura impamvu inyungeramusaruro wazishyizemo?”

Yakomeje agira ati “ Ni uko ibihingwa byatoranyijwe byagiye bijyaho amasaka rero ntabwo ari mu bihingwa byatoranyijwe, ariko ntabwo tubuza umuntu kuba yayahinga ku butaka bwe butari ubutaka buhujwe. Niyo mpamvu mubona ko hari aho ahingwa.”

Yongeyeho ko bitewe n’uko amasaka yihanganira izuba kurusha ibigori, nk’iyo amapfa yateye bahitamo gushishikariza abaturage guhinga amasaka mu turere nka Kayonza na Kirehe dukunze kwibasirwa n’amapfa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana yongeyeho ko bifuza gukora bushakashatsi kugira ngo ubuhinzi bw’amasaka bujye butanga umusaruro.

Yagize ati “ Amasaka nta nubwo ari igihingwa kibi, ni igihingwa cyiza. Icyo twifuza ni ukugira ngo hakorwe ubushakashatsi hatangwe amasaka atanga umusaruro kuko abantu bagumya bayahinga uko biboneye bamisha, ntabwo bayahinga neza, twifuza ko bayahinga neza. Hari amasaka agenda asohoka mu bushakashatsi afite umusaruro.”

Dr Mukeshimana yakomeje agira ati “ Urumva niba mukoresheje ubutaka bumwe umwe agahinga ibigori agakuramo toni eshanu kuri hegitari wowe ukajugunyamo amasaka warangiza ugakuramo ibiro 600, urumva ko umuntu aba ahombye ubwo butaka ntabwo buba bukoreshejwe neza.”

Mu 2007 Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda mbaturabukungu mu buhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene.

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2008 A (Nzeli 2007) ishingiye ku nkingi zirimo guhuza ubutaka bugahingwaho igihingwa kimwe cyatoranyijwe kandi kiberanye n’Akarere, kugeza inyongeramusaruro za ngombwa (imbuto nziza z’indobanure n’ifumbire mvaruganda) ku bahinzi, kwegereza abahinzi serivisi z’iyamamazabuhinzi, guteza imbere gahunda yo kuhira no gukoresha imashini mu buhinzi, gufata neza no kongerera agaciro umusaruro.

Muri iyi gahunda Mbaturabukungu mu buhinzi, ibihingwa by’ingenzi byitabwaho ni ibigori, ingano, ibishyimbo, umuceri, ibirayi , imyumbati, Soya n’urutoki.

Ibi bihingwa byatoranyijwe kubera ko bitanga umusaruro mwinshi, bifite isoko imbere no hanze y’igihugu, ndetse bishobora kongererwa agaciro no guhunikwa.

Guhera mu 2007, mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda abaturage basabwe guhinga ibihingwa biberanye n’aho batuye kandi bitanga umusaruro, kandi mu rutonde rw’ibyo bihingwa amasaka nta yari arimo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mafarah 2019-08-25 15:08:32

burya rero mbabwire inkuru mutari muzi .Burya abasajya ntibagiraga amasaka ni umugaba mukuru w’inkotanyi Afande RWABUGIRI wayajyanyeyo igihe yagura u RWANDA agenda yambukiranya za MIRAMA HILLS akubita inshuro kugeza hariya BITA masaka .Bahise MASAKA kubera afande RWABUGIRI AMAZE GUKUBITA UMUNYORO areba hakurya .,areba hakuno abona u RWANDA ni rugari maze abwira abarinzi be icyo gihe baribatwaje imisigati y’amasaka iriho n’impeke ingabo zagendaga zirya munzira. abaka ibiti by’imisigati y’amasaka maze aca imipaka aravuga ati:Aha nteye inkingero z’igihugu cyange hano ni mu RWANDA na hariya ni BUNYORO.Nguko uko abasajya baje kugira amasaka . Abazi BUNYORO y’ikigihe ni haria kuri EQUATOR aho inyura MASAKA hariya muzahabona kuva hariya usubiye i nyuma kugeza kumupaka wa GATUNA ni murugo iwacu .Abazungu batunyaga koko ubwo murumva inka zose batunyaze bakaziha abanyoro ?IMIRIMA YERA ,IBIBAYA N’IBINDI NTARONDOGOYE.Abaganda nibitonde ,batuze kuko agahinda dufite ni kenshi twakabamariramo batarebye neza tukahisubiza.Ariya masezerano M7 yasinye muri ANGOLA hamwe na RUTAGAMBWA WACU agomba kuyuzuza yose nta na rimwe asimbutse otherwise ngo :AGAPFA
KABURIWE NI IMPONGO

2
Josiane 2019-08-25 02:59:09

Ubundi bazahinga amasaka yo kumaza iki ? Niba batemerewe kwenga mo ubushera ,cg Ikigage ubundi mwambwira ubwo ni ubusilimu kuburyo nta muntu wa kwiyengera ikigage kandi yejeje amasaka.

3
Gis 2019-08-25 02:05:04

Haaa nta bantu bajya bansetsa cg bantangaza nka MINAGRI ngo barifuza ubushakashatsi kumbuto yamasaka atanga umusaruro? None se sinshingano zabo ahubwo batinze kubukora bakagombye kuba batubwira ahubwo ibyabuvuyemo kuko nibyo bashinzwe MINAGRI ikora Policy RAB igashyira mubikorwa, none ibyo mwakagombye kuba muha abanyarwanda cg mubakorera Murabibaza nde ko numva musanaho harundi cg urwego ruzabakorera ubwo bushakashatsi? Mwaratinze cyane kuko kugira ngo habeho ubushakashatsi kugihingwa runaka maze butangire guha abahinzi Umusaruro bitwara byibura Imyaka 5.

4
ka 2019-08-24 14:48:27

Ni nde ugomba gukora ubwo bushakashatsi se? Ryari? Ubwo rero ntiburakorwa? Harabura iki?

5
ka 2019-08-24 14:47:32

Ni nde ugomba gukora ubwo bushakashatsi se? Ryari? Ubwo rero ntiburakorwa? Harabura iki?

Kwamamaza