IGIHE

Meteo Rwanda yateguje ko imvura izagabanuka cyane mu gice cya kabiri cya Gashyantare 2020

0 13-02-2020 - saa 08:41, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya kabiri cya Gashyantare imvura izakomeza kugabanuka, nyuma y’uko mu cya mbere kuva tariki ya 01 -10 Gashyantare 2020, ahenshi mu gihugu habonetse imvura iruta isanzwe igwa muri ayo matariki, mu gihe cy’imyaka myinshi.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko ku wa 2 Gashyantare mu Mujyi wa Kigali haguye imvura ikomeye ndetse yahitanye abantu 19.

Imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Byimana ahapimwe milimetero 126.1 naho ku bupimiro bwa Kigali-Aero hapimwe milimetero 85.5. Ahapimwe imvura nke ni ku bupimiro bwa Rubavu ingana na milimetero 6.7. Intara y’Amajyepfo, n’umujyi wa Kigali niho habonetse imvura nyinshi kurusha izindi ntara.

Ubusanzwe iki igice cya Gashyantare kigusha imvura iri hagati ya milimetero 45 na 10.5; bigaragara ko ugereranyije imvura yaguye n’isanzwe igwa mu gihe kirekire, iyaguye iringaniye ariko irutaho gake isanzwe igwa muri iki gice cya Gashyantare 2020 ahenshi mu gihugu.

Muri rusange ahenshi mu gihugu ubuhehere bw’ubutaka muri iyi minsi icumi y’igice cya mbere cya Gashyanatare 2020 bwagabanutse cyane mu ntara y’Amajyepfo, mu mujyi wa Kigali no mu majyepfo y’Intara y’Iburenerazuba bitewe n’ibihe by’izuba nubushyuhe byaranze iyi minsi.

Meteo Rwanda kandi yavuze ko mu minsi icumi y’igice cya kabiri cya Gashyantare, ni ukuvuga tariki 11-20 Gashyantare 2020, "hateganyijwe ko ubuhehere buzagabanuka bitewe n’uko imvura izakomeza kugabanuka."

Yakomeje iti "Ugereranyije n’igice cya mbere cya Gashyantare, hateganyijwe ko imvura izagabanuka cyane mu gice cya kabiri cya Gashyantare. Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 20 na 40; intara y’Iburengerazuba n’amajyepfo y’Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru y’Iburengerazuba niho hateganyijwe kuzagusha imvura kurusha ahandi."

"Dushingiye ku bipimo bigaragaza kugabanuka kw’imvura mu gice cya kabiri cya Gashyantare 2020 (tariki 11-20), abahinzi barashishikarizwa gukomeza gutegura imirima yabo bitegura igihembwe cy’ihinga gitaha cy’itumba ndetse bakanegera abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) kugirango babagire inama mu bijyanye n’imirimo yabo y’ubuhinzi n’uko babungabunga umusaruro mugihe cyo guhunika."

Ibipimo bigaragaza ko mu minsi 10 ya mbere y’uku kwezi, ibipimo by’ubushyuhe byari hagati ya dogere Selisiyus 22.2 na 28 ahenshi mu gihugu; Bugarama ikaba ariho hashyushye cyane kuko hapimwe dogere selisiyusi 30.8.

Imvura iheruka kugwa yahitanye abantu 19
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza