IGIHE

Mbarushimana uherutse koherezwa na Danemark yanze abamwunganira

0 15-07-2014 - saa 07:29, Shaba

Emmanuel Mbarushimana, Umunyarwanda ukurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba aherutse koherezwa na Danemark, kuri uyu wa Mbere yanze abamwunganira, avuga ko atari abanyamwuga.
Nk’uko byatangajwe na Newtimes, ubwo yageraga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, Mbarushimana yanze kuburana avuga ko abavoka biteguye kumuburanira atabemera kuko atari abanyamwuga (amateurs) bituma urubanza rwe rwimurirwa tariki ya 22 Nyakanga.
Perezida w’urwo (…)

Perezida w’urwo rukiko, Felix Ndahigwa avuga ko Mbarushimana yemerewe ubusabe bwe. Ati “Urukiko rwanzuye ko ubushinjacyaha busaba Urugaga rw’Abavoka guha Mbarushimana urutonde rw’abavoka, kugirango yihitiremo uwo yumva yamwunganira”.

Gusa mbere y’uko uwo mwanzuro ufatwa, Mbarushimana ukurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside, ubufatanyacyaha mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa yabwiye urukiko ko yari yabanje kwandikira urugaga rw’abavoka abasobanurira ko atanyuzwe n’abo bamuhaye, gusa ngo nta gisubizo yahawe.

Ku rundi ruhande, umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa avuga ko Mbarushimana akigera mu Rwanda yahawe uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira.

Rugambwa ati “Kuba adafite umwunganizi hano si amakosa yacu, si n’uko ntawe yigeze, ahubwo ni uko ntawe ashaka”. Yongeraho ko gutangiza urubanza bidakwiriye gukerezwa kubera impamvu zidafatika.

Gusa Mbarushimana yakomeje gusaba ko yahabwa urutonde rw’abavoka beza ndetse agahabwa igihe gihagije cyo guhitamo abakwiriye akurikije ubunararibonye bwabo.

Bivugwa ko muri Mata 1994 Mbarushimana yateguye kandi akagira uruhare mu kwica abatutsi muri Kabuye, Dahwe, Gisagara, Ndora, Twarubona ndetse n’utundi duce tw’ Akarere ka Gisagara, kuri ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Mbarushimana yari amaze imyaka 13 muri Danemark abana n’umugore we n’abana bane. Yoherejwe mu Rwanda nyuma y’ubusabe bwoherejwe muri Gashyantare 2012.

Hejuru ku ifoto: Mbarushimana akigezwa mu Rwanda

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza