Made in Rwanda Expo yasojwe abikorera bahawe umukoro wo kubyongerera agaciro

5 6-12-2017 - saa 07:37, Evariste Nsengimana

Ubwo hasozwaga imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo 2017) ribaye ku nshuro ya Gatatu, abikorera basabwe gushyira imbaraga mu kubyongerera agaciro, binyuze mu ikoranabuhanga no guhana amakuru, kugira ngo ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo ruhakura kirusheho kugabanuka.

PSF ivuga ko Made in Rwanda imaze gutanga umusaruro ku buryo bugaragara, aho ingano y’ibyo u Rwanda rukura hanze imaze kugabanukaho 10% n’ikinyuranyo kiri hagati y’ibyo ruhakura n’ibyo ruhajyana kigenda kigabanuka. Imibare igaragaza ko ibikomoka ku mpu n’imyenda bihakorerwa byiyongereye ku kigero cya 10%, gutunganya ibiribwa ku kigero cya 8% naho Sima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi kuri 21%.

Iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryasojwe kuri uyu wa Kabiri, ryatangiye ku ya 29 Ugushyingo, ryitabirwa n’abakora ibintu bitandukanye birimo imyambaro, ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, iby’ubwubatsi, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Gasamagera Benjamin, yagaragaje itandukaniro ry’iri n’ayaribanjirije, aho uretse kuba ryaritabiriwe n’abamurika benshi, biyongereyeho uturere twose, hanagaragajwe urunyurane rw’ibimurikwa byiza kandi byakunzwe bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera.

Bimwe muri ibyo, hagaragajwe nka Moto ziteranyirizwa mu Rwanda, ibikapu bigezweho, gutunganya ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bitanga icyizere ko kubitumiza hanze bishobora kuzaba amateka.

Gasamagera yasabye abikorera gushyira imbaraga mu guha ireme ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Dukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu guha ireme ibyo dukora, tugaharanira gukora ibirusha ubwiza ibituruka hanze, iyo ikaba intero y’uwikorera wese muri iki gihugu.”

Yasobanuye ko ibyo bizakuraho imyumvire ya bamwe bazi ko ibiva hanze aribyo byiza gusa yongera ati “Kugira ngo tubigereho biradusaba gukomeza kwihuta mu ikoranabuhanga, twitabira ibigezweho ndetse no kongerera ubumenyi abakozi dukoresha, bizatuma twongera ibyo tujyana ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo, tujyana yo ibicuruzwa byiza, byinshi kandi ku giciro kinogeye umuguzi. Kandi dufite amahirwe ko u Rwanda rumaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu cyoroshya ubucuruzi.”

Raporo ya Banki y’Isi, iheruka gushyira u Rwanda ku mwanya wa Kabiri muri Afurika no ku mwanya wa 41 ku Isi, mu bihugu byoroshya ishoramari n’ubucuruzi.

Gasamagera avuga ko abikorera bakwiye kugira imikoranire hagati yabo ituma ibyo bakora birushaho kunganirana mu kubyongerera agaciro, ko bizagerwaho habayeho gukorana n’amashuri y’imyuga n’ay’ikoranabuhanga mu gusaranganya amakuru ku bumenyi bukenewe no kubimenyekanisha mu itangazamakuru n’ahandi.

Muri iri murikagurisha hahembwe abikorera n’ibigo bitandukanye byabaye indashyikirwa n’ibyitwaye neza, biri mu byiciro bitandukanye birimo iby’ubutabire, ubugeni n’ubukorikori, kwakira neza ababagana, ubwubatsi, ibinyobwa, inganda zikora imyambaro n’ibindi.

Iri murikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rufatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ryitabirwa n’abacuruzi basaga 400.

Made in Rwanda yitabiriwe n'abamurika basaga 400
Gasamagera yasabye abikorera gushyira imbaraga mu guha ireme ibikorerwa mu Rwanda
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Benjamin Gasamagera
Umuhango wo gusoza Made in Rwanda Expo witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Benjamin Gasamagera (ibumoso) atanga igihembo
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), Rwangombwa John ashyikiriza ighihembo umwe mu bitabiriye imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda
Ababaye indashyikirwa bahembwe
Abamuritse ibikorwa muri Expo bitabiriye umuhango wo kuyisoza
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), Rwangombwa John (ibumoso), mu bayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango
Ibihembo byahawe abitwaye neza mu kumurika ibyakorewe mu Rwanda
Abahembwe bafata ifoto y'urwibutso

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Y 2017-12-06 14:50:44

Aba bantu hafi yabose bari out of subject guhera kumuyobozi wurugaga rwabikorera. Muri gahunda yumunsi nkuriya baba bakwiriye kwambara nibura imyenda ikorerwa murwanda. Biriya bakoze nibabikosore next time babe abambere muguteza imbere made in rwanda.

2
Re 2017-12-06 09:11:56

Made in Rwanda se nababantu bambaye amakote meza nibiriya bikombese mbona bahabwa iyinkuru ntishamaje kbsa mujye muba abanyamwuga kuko burya inkuru samagambo gusa iryoha ivanzemo namafoto yibyo uvugaho naho biriya rwose araya mabambo yose atera ibitotsi.

3
byumugabe 2017-12-06 07:38:36

Ndabona madein Rwanda nayo izagira ibibazo nka bimwe bigaragara mu nzego nyinshi z’igihugu. Wasobanura ute uburyo muteza imbere made in rwanda udashobora no kwambara amasogisi akorerwa aha? Ndebera aba bayobozi bose imyenda mubamwambaye, nta numwe uri made in rwanda! INzi nkweto se ? Nibibe itegeko abayobozi bose bambare madd in rwanda ubundi urebe ko hatazakorwa imyenda myiza ikomeye

4
belamo 2017-12-06 06:17:16

icyagaragaye nuko mugutanda ibihembo ntacyo bagenderaho gifafik birakwiye ko mwicara mukabikosora bikava myanzuro ifatwab nabandi bantu

5
K 2017-12-06 02:56:50

Ntakintu mwerekanye kihakorerwa nibura. Namagambo gusa, mwajya mushaka izo products mukazitwereka nkibikoresho byokuba nibibdi.

Kwamamaza