Leta irashakisha miliyari 24 Frw zo gusana ibimaze kwangizwa n’imvura idasanzwe

6 16-05-2018 - saa 07:19, Rabbi Malo Umucunguzi

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikeneye miliyari 24 Frw zo gukoresha mu gusana ibikorwa remezo bimaze kwangirika nyuma y’imvura idasanzwe iri kugwa mu gihugu guhera mu mpera z’umwaka ushize.

Minisitiri Gatete yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ahanini ku isenyuka ry’umuhanda Kigali-Gatuna n’ibikorwa by’ibanze byashyizwemo imbaraga kugira ngo wongere ube nyabagendwa.

Yagize ati “Twaricaye nka Guverinoma dushyira hamwe imibare, aho usanga ibintu byose bikenewe kuva iyi mvura yatangira kugwa mu kwezi kwa cumi na kumwe, turabona bizatwara akayabo kagera kuri miliyari 24 Frw, harimo ibikorwa bijyanye n’amashanyarazi, hari ibijyanye n’amazi, hari ibijyanye n’imihanda, hari ibijyanye n’imyubakire mu gufasha bariya bantu bose bahuye n’ako kaga.”

Yakomeje agira ati “Ubu turimo turashakisha ayo mafaranga nka Guverinoma, ariko ntabwo bihagarika ibikorwa bijyanye n’ako kazi. Abantu baratabarwa, barafashwa kandi n’imihanda irakorwa aho yangiritse, ariko ako ni akazi gakorwa kugira igihe cy’imvura yindi izaza ntibizadutungure.”

Yavuze ko mu mafaranga akeneye, hari agera kuri miliyari eshanu zirengaho gato zagenewe ibikorwa byihutirwa cyane kurusha ibindi, cyane cyane birebana no gutabara ababa bagize ibyago.

Agiye mu mibare, Am. Gatete yagize ati “Kuri aya mafaranga, nababwira ko nko mu mihanda y’uturere, amafaranga akenewe kugira ngo asane ari ziriya ntindo, ari imihanda, bigenda bikagera muri miliyari 13 Frw naho ku mihanda y’igihugu bigenda bikagera kuri miliyari 9 Frw.”

Yavuze ko nk’aho imisozi yaridutse atari ikintu wahita ukemura by’ako kanya, gusa ngo mu buryo bw’igihe kirekire, ni ukureba icyakorwa kugira ngo imihanda, intindo cyangwa imisozi bibungabungwe, ngo amazi ntazajye abigeraho ari menshi cyane.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aheruka kubwira abanyamakuru ko ibikorwa remezo byangijwe bikomeje gusanwa, naho ku mihanda n’ibiraro bigaragara ko bigoye gusanwa ho abaturage bakaba barabaye bahawe izindi nzira.

Yagize ati “Imihanda minini 25 yo ku rwego rw’igihugu yari yangiritse yarasanwe, ibiraro 13 byasenyutse bigomba gusanwa ubu abaturage babaye bahawe indi nzira naho ibiraro bitatu byo imirimo yo kubisana yaratangiye. Imihanda 44 yo ku rwego rw’uturere yangiritse, 40 yahise iba nyabagendwa ariko ine yo mu turere two mu Burengerazuba ntirasanwa.”

Uretse ibikorwa remezo byinshi byangiritse, imvura idasanzwe iri kugwa mu Rwanda imaze guhitana ubuzima bw’abantu barenga 200.

Umuhanda wa Kigali - Gatuna wangiritse bikomye amakamyo akabuzwa kongera kuwukoresha
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
0728098003 2018-05-17 11:35:54

natwe twasenyewe nibiza twasabaga leta ko yadutera wenda inkunga ya mabati

2
al 2018-05-16 14:32:29

niba imihanda isenyuka yaratsindagiwe nimachine ubwo wibaze inzu yatsindagiwe nibirenge uko yifashe

3
Remmy 2018-05-16 11:21:54

Mufate amwe muhoro muvuga NGO " rwanda ravenue yinjije arenga ayo yariteganyije"

4
kamanzi 2018-05-16 08:29:47

kamera ziki wavuga ngo abacengezi baramanutse bagera bulinga kd byoroshye kwimura ababhisha, ibyo se ninde wabitekerej bya kamera ubwo ni umuzimu wa yanzererez na kabnk

5
Migambi 2018-05-16 04:15:18

Leta nifate ayo twashyize mukigega agaciro yingereho isane ibyihutirwa.

6
Bogra 2018-05-16 03:54:14

Kuba igihugu kigizwe nimisozi si ibanga mumyubakire yimihanda rero hajye hirindwa kubaka imiferegyi igarukira hagati yumusozi kuko amazi atwara ubutaka buhoro buhoro kugezaho umusozi uriduka numuhanda nawo ugasenyuka abanyura mu muhanda huye-rusizi iki kibazo barakibona

Kwamamaza