IGIHE

Leta igiye gushyira hanze amazina y’abarimu batagaragaje ubunyangamugayo mu kazi kabo

19 14-03-2019 - saa 10:01, HABIMANA James

Minisiteri y’Uburezi mu minsi mike izashyira hanze urutonde rw’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, bagaragaweho n’imico mibi ituma uru rwego rw’uburezi mu gihugu rugira ibibazo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac, yavuze ko iki cyemezo kiri mu myanzuro yafashwe kugira ngo harwanywe bimwe mu bibazo uru rwego rurimo guhura nabyo.

Kiri mu byemezo byafatiwe mu mwiherero, aho byemejwe ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kubazwa iby’imiyoborere mibi ndetse n’inyerezwa ry’amafaranga y’amashuri.

Yagize ati “Bagomba kubibazwa, ntabwo tuzarebera buri wese usubiza inyuma imbaraga n’umutungo byashyizwemo kugira ngo abana b’u Rwanda, babone ireme ry’uburezi bagomba.”

Dr. Munyakazi yavuze ko mu bugenzuzi bw’imiyoborere y’ibigo bwagaragaje ko hari amakosa yagiye agaragaramo, uyu ukaba ari umwanya wo gutangira guhangana na byo.

Yagize ati “Uru rutonde ruzaba ruriho amazina kandi dufitiye ibimenyetso ko bakoze ibi bintu, hari ingero zimwe aho usanga za mudasobwa zimwe zibwe mu mashuri kandi ugasanga hari abarimu babigizemo uruhare. Kubera iki twabagumana kandi hari ibimenyetso by’amakosa bakoze.?”

Yavuze ko iki atari cyo gihe gusa uru rutonde rugiye gushyirwa ahagaragara ahubwo ari igikorwa kizakomeza.

Muri Mutarama uyu mwaka abarimu 739 bo mu mashuri atandukanye mu gihugu babashijwe kuri za mudasobwa zaburiwe irengero, inyinshi zikaba zaribwe mu bigo byabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu 2018 gusa rwavuze ko mudasobwa 100 zibwe, muri rusange izigera kuri 939 zikaba ari zo zimazwe kwibwa.

Christine Niyizamwiyitira, ukuriye Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu burezi mu kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, yabwiye The New Times ko kugeza ubu hari abarimu n’abanyeshuri barimo gukorwaho iperereza.

Yagize ati “Usanga mudasobwa zibwe kandi ntubone hari urugi rwamenetse, ibi bivuze ko hari umuntu wari ufite urufunguzo wafunguye.”

Leta y’u Rwanda imaze gushora miliyari 23 Frw, mu gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Dr.Munyakazi Isaac avuga ko iki gikorwa kizakomeza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
k y 2019-03-15 02:20:22

ubu se ko batashyize hanze urutonde rw’abanyereje za miliyari mwarimu Ni we babonye ushoboka kuko Ari ’umuntu wo hasi. nibabanze bya bifi binini birirwa bavuga. cyakora baragirango abarimu bange umwuga wabo kurushaho pe!

2
bc 2019-03-15 01:47:26

Bwana ministre mfite ikibazo,ese ari mwalimu na directeur w’ikigo utagira isomo na rimwe wirirwa muri shuguri ze ninde wakwiririye kubazwa ibitagenda mbere y’undi muri organisation y’ikigo? Ese ko tuziko ntaho bigira ubudiregiteri manda yabo itegannya n’irihe tegeko? bariya badiregiteri bari mubimbere bazambije uburezi iyo diregiteri ahangana na mwalimu imyaka umunani yose ashakisha uko yamwirukana akagera munzego z’umurenge bikanga,akajya kwa padiri bikanga,akajya munama y’ababyeyi inshuro eshanu bikanga kandi yashigishiye inama hari robingi ngo bamukurireho mwalimu bikanga,akagera aho amuha demmande mpimbano ndetse zimwe akazibeshyaho akamuha n’izo muri weekend kugeza ubwo amuha amasomo ya siporo gusa by’agahimano yabona mwalimu adacitse intege akamuha akamukota 45 ngo yirukanwe niyo kotation bifatwa bite?ndabasaba ko mumyanzuro muzafatira abarimu hatazitwa ku manota yaba diregiteri gusa ,bariya bantu baba mugiturage bakageraho bakibera abaturage nyine bakumvako ari abayobozi iteka ,please murebe kuri ba GIREGITERI.

3
Alfred Musema 2019-03-15 01:02:14

H Ts na comptable GS kibanda barigupfa 4 millions zabikujwe na Directeur nta pieces nimwe afite.

4
Anonymous 2019-03-14 22:47:42

Bazivuke n’ abakozi ba REB na MUNEDUC bagize uruhare mu byapfuye byose. Umwaka ushize twagiye mu mahugurwa yo kwandika abanyeshuri bazakora ikizame cya leta dutanga numero de compte zo gushyiraho amafaranga y urugendo. Ariko na n’ubu nta kirajya kuri izo compte

5
Makombe 2019-03-14 21:43:14

Mubwire ba HTs batange motivation kubarimu nabanyeshuri :batange ibihembo kandi bicarane baganire.

6
Makombe 2019-03-14 21:27:39

Ba Hard teacher’s nta motivation basanga nabarimu nabanyeshuri. Capitation bahimba inzira yokuyirya bagahimba inzira zose kugirango baje bahuma amaso ba auditeurs. Ngayo amafactures adafatika. Feeding comity;comite de passassion de marche;comite de getion (muri za 9YBE/12YBE ) ntizikora. THs na comptables bakora etat de besoin bihishe. Kubona omo yo gukoropesha nikibazo. Kugura ibikoresho byafasha abarimu nikibazo. Kubona ibikoresho bya geometric nikibazo. Ibyangirika ntibisanwe capitation niyokwikiriza ba HTs.

7
Anonymous 2019-03-14 20:37:58

Bazivuke n’ abakozi ba REB na MUNEDUC bagize uruhare mu byapfuye byose. Umwaka ushize twagiye mu mahugurwa yo kwandika abanyeshuri bazakora ikizame cya leta dutanga numero de compte zo gushyiraho amafaranga y urugendo. Ariko na n’ubu nta kirajya kuri izo compte

8
unkunda 2019-03-14 13:47:15

Ubona koko muri iriya Ministere bafata

ibyemezo byihuse cyane buriya koko babikora!!!!! Ese batangaje ruriya rutonde bagashyiraho umuntu utahamijwe icyaha n’urukiko ubwo nabarega ninde uzatanga indishyi?

9
Rutaneshwa 2019-03-14 12:48:27

Nubwo hari abarimu bibye izo mudasobwa simbishima, ariko sicyo cyatuma ireme ryuburezi ridindira, harimo ibintu byinshi bituma iryo reme ridira: kubura agahimbaza mushyi kumwarimu, kwimura abana batujuje amanota yo kwimuka ngo basibiza benshi kandi barabihize imbere ya mayor, igitutu kumwarimu kandi umushahara ari intica ntikize, gukora amasaha menshi, imitangire y’akazi kubarimu, ruswa muburezi ifite amayeri menshi, itonesha ryabayobozi bibigo byamashuri kubarimu bamwe, nibindi byinshi,

10
Kayumba Theodomile 2019-03-14 08:57:15

Nibwireko na KAYUMBA T muri GS Musave/Gasabo/Bumbogo ufitanye abana babiri n’umunyeshuri we Carine yateye Inda amwigisha Gitifu Ntaganzwa akamuhemba kumugabira inka nayo hanze kwitura abeshya no ihora ibyara ibimasa we azanengerwa mu ruhame.Mayor Rwamulangwa abikurikirane .

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza