Kuki irimbi rya Rusororo rigiye kuzura mbere ho imyaka 10 ku gihe ryateganyirizwaga ?

29 11-08-2017 - saa 09:35, Ferdinand Maniraguha

Mu mwaka wa 2011 nibwo Leta y’u Rwanda yafunze burundu irimbi rya Remera mu Karere ka Gasabo, ishaka ubundi butaka i Rusororo muri aka karere ngo bube aribwo bukoreshwa mu gushyingura, byitezwe ko bwagombaga gukoreshwa kugeza mu 2029.

Irimbi rya Remera ryafunzwe ryatangiye gushyingurwamo mbere ya 1994, amabwiriza yo kurishyinguramo yashyizweho mu mwaka wa 2003. Kuva ubwo kugeza mu 2011 ryari rimaze gushyingurwamo abantu 9,525 ku butaka bugera kuri hegitari zirindwi nk’uko byatangajwe mu 2011 rifungwa.

Nyuma y’imyaka itandatu, irimbi rya Rusororo rifite hegitari 12 ryari riteganyijwe gushyingurwamo kugeza mu 2029 ariko ubu rigiye kuzura. Magingo aya iri rimbi rimaze gushyingurwamo abasaga gato ibihumbi bitatu ku buso bwa hegitari 11.5.

Umuyobozi wa sosiyete CONS TECH ltd icunga irimbi rya Rusororo, Anselme Nkusi, yatangarije IGIHE ko ubutaka busigaye bushobora gukoreshwa imyaka ibiri gusa.

Yagize ati “Baraje babarira abaturage bazimurwa ariko n’aho gukoresha haracyahari ku buryo nkurikije umuvuduko (rythme) biriho haracyari nk’imyaka nk’ibiri.”

Akarere ka Gasabo gatangaza ko kamaze kubona izindi hegitari eshanu zizagurirwaho iryo rimbi ndetse kari kuganira n’abaturage bagomba kwimurwa.

Ukurikije imibare y’abashyinguwe mu irimbi rya Remera ryafunzwe, bigaragara ko ariho hari hashyinguye abantu benshi mu gihe kinini kandi ku buso buto.

Ugendeye ku muvuduko wo gushyingura n’uko imibare ihagaze ubu, mu mwaka wa 2029 mu irimbi rya Rusororo hazaba hamaze gushyingurwa abantu basaga 9,000 kuri hegitari zisaga 30.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gasabo, Nyirabahire Languida, yabwiye IGIHE ko irimbi ryujujwe n’abantu babaye benshi ndetse n’uburyo bugezweho bukoreshwa mu gushyingura.

Yagize ati “Babaye benshi, si ukuvuga ko twari twarateganyije nabi ahubwo babaye benshi. Ntabwo ari ugukoreshwa nabi, ukuntu bajyaga bashyingura nka hariya i Remera ntabwo byari bijyanye n’igihe, ariko ubu hariya Rusoro hari iby’amakaro,.. kera ntabwo ariko byagendaga mbere byari akavuyo, iyo utambukamo ubona ko bigezweho , ubu nibura abantu babona n’aho banyura.”

Yakomeje agira ati “I Remera hari n’aho abantu bagendaga bakandagira hejuru y’imva n’aho abantu batashoboraga kubona aho ababo bashyinguye.”

Nyirabahire yibukije ko uretse abo mu Karere ka Gasabo, ngo irimbi rya Rusororo rinifashishwa n’abo mu tundi turere baturanye, byongeye kandi abaturage bakaba bagenda biyongera ubutitsa mu Mujyi wa Kigali.

Itegeko Nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi rivuga ko imva igomba kuba ifite uburebure bwa metero imwe n’igice, ubugari bwa sentimetero zitarenze 80 n’ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri.

Iryo tegeko kandi rivuga ko hagati y’imva n’indi hagomba kuba hari nibura santimetero mirongo itanu mu mpande zombi.

Mu mwaka wa 2013 hatowe itegeko ryemerera ababishaka kujya batwika umurambo w’uwabo witabye Imana hakabikwa ivu, ryabonwaga nk’irizafasha igihugu mu kurondoreza ubutaka butwarwa no gushyinguraho; Muri 2015 hasohotse iteka rya Minisitiri rigena uko imirambo izajya itwikwa, icyakora Nkusi Anselme aherutse gutangariza Rwanda Today ko nta muntu n’umwe barakira abasaba gutwikirwa umurambo.

Yagize ati “Kuva itegeko ryashyirwaho nta mukiliya n’umwe turakira asaba ko tumutwikira umurambo. Iyo tubajije abantu batubwira ko abantu batabyiyumvamo kuko bitari mu muco w’Abanyarwanda.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye n’amashyamba no gufata neza ubutaka, Festus Maniriho, yabwiye IGIHE ko hakwiye izindi ngamba ngo amarimbi adakomeza kumara ubutaka.

Yagize ati “Nkeka ko ari n’ikibazo gikwiye gukorwaho ubushakashatsi bakareba ariko ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda gisanzwe ari ikibazo gikomeye, niba rero nubwo twari dufite tutabukoresheje neza tukabumara tubushyinguraho, urumva ko bigabanya bwa butaka bwagenerwaga ubuhinzi, ubworozi, bwakwiye guterwaho amashyamba noneho n’imijyi yacu iri kwaguka byihuse byaza kuyigiraho ingaruka ku bijyanye n’umusaruro … cyane ko kenshi ayo marimbi aba ari mu nkengero z’umujyi ahahingwaga ibitunga umujyi. Nyuma y’igihe gito rero biza kugira ingaruka kandi bigahera no kuri ba bandi b’aho mu mujyi.”

Akarere ka Gasabo kavuga ko kari gutekereza ahandi kazimurira irimbi igihe irya Rusororo rizaba ryuzuye burundu.

Irimbi rya Rusororo rigiye kuzura mbere ho imyaka 10 ku gihe ryateganyirizwaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Advisor 2017-08-14 06:32:00

Mukwiye no gutekereza uko umuryango wagira imva imwe, n’ubundi amaraso aba ari amwe, sinzi impamvu bitakorwa. Ahubwo hakanozwa uko byashyirwa mu bikorwa.

2
Theo 2017-08-13 12:35:47

Birababaje abapfa bariyongereye !!!!!!!!! Nonese ubwoburyo bwo gutwika umurambo buboneka kubihe bitaro byo muri Kigali ????? Ababishinzwe bakwiye kubishishikariza abaturage vuba !!!!¡! Mbona dutakaza amafaranga menshu Ku irimbi. !!!

3
NGENDABANGA Gabriel 2017-08-13 11:14:25

Mu rwego rwo kugabanya umuvuduko wo gupfusha abantu burimunsi kandi ku muvuduko uri hejuru cyane, ningombwa ko mukubungabunga no kurinda ibyagezweho n’abantu barimo,turushaho gukangurira abantu kurya neza kuko uretse indwara enye gusa, izindi zose zikomoka ku mirire mibi.izidakomoka kumirire mibi,harimo sida,accidents,malaria,no kuba wapfa ubyara. izindi ndwara ziriguhita abantu benshi cyane harimo umutima,canceri,diabete hepatite cyangwa umwijima,impyiko n’indwara z’ubuhumukero.izi ndwara zose iyo wariye neza nta n’imwe ishobora kugufata,amakuru mashya ajyanye n’iterambere benshi bibwira ko barya neza kandi hari ibyo baba batariye cyangwa bakaba bariye ibirengeje urugero,ariko cyane cyane,abantu dukunze kurya ibitujuje ibyo umubiri ukenera,igitangaje ubu,dusigaye turya n’ibyuma dusaranganyijwe n’amenyo y’amamashine atunganyirizwamo kawunga n’andi mavu.
dufite ibyuma twirirwamo byinshi cyangwa byose bikoresha (magnating radiations)nka telefoni,mudasobwa,micro onde,ibikonjesha,television n’ibindi.
ariko amahirwe ariho nifuzako twasangira, n’uko hari uruganda rwatunganyije ibyo kurwa by’umwimerere,birinda cyangwa bikavura indwara navuze haruguru kandi zigakira mu gihe cy’amezi atatu,uretse SIDA kuko yo uyirwaye bimwongerera ubudahangarwa system huminitaire ye ikagira ubushobozi ubundi akibanira nayo akomeza kwirira bya binini.
C24/7 ivanze na RESTORE LIFE,COLEDUZ byakozwe n’uruganda rwitwa alliance in motion global, birahagije kugirango bifashe uturemangingo twangiriste kwisana,ndetse no gutunganye umubiriwacu,kuko iyo utabizi ugahinduza impyiko,n’iyo uhinduje ikishe impyiko yakabiri kica n’impyiko yagatatu urwo ni urugero.
0730188945 Gabriel Gihogere Village

4
Citadin 2017-08-13 04:38:10

Mboneyeho umwanya wo kugaya abafashe ibyemezo bibuza abantu kubaka aho ababo baruhukiye uko babyifuza. Ahubwo bategetse ko bose bakoresha ama carreaux yo mu bwiherero! Biteye isoni ni ukuri! Mu Rwanda hari granite ishobora kubyazwa ibindi bintu byiyubashye budufasha guha agaciro abacu bigendeye.

5
deo 2017-08-13 03:10:40

hakwiriye gushakwa technology igabanya espace bashyinguraho bafafata ahantu Gahini, ikindi amarimbi yamaze kuzura akwiriye gusubizwa mu butaka bukoreshwa

6
Gasore 2017-08-13 01:44:19

Aliko njye ikibazo mbona si uko ryakuzura vuba! ahubwo ryuzuye rishyinguyemo abantu bangahe! Mbona boss wa ziriya nyubako yarakunze cash agashyiraho ibyiciro by’imva zitatukanye kandi zigatwara espace nini. Ko mbona imva z’iburayi na Amerika nta ma villa aba azitatse nk’iziwacu!
Naho gupfa byo ni kawaida, kuko uko iterambere rije, n’imfu zigomba kwiyongera, accidents nyinshi, indwara z’ibyorezo zitariho mu myaka ishize! Yewe n’imirire yacu irahuhura benshi! So inama ni uko bakora étude bakagabanya espace y’imva(ubwo ndavuga imva ny’irizina, na décoration yayo, kuko mbona décor itwara espace kbs) hari Iyo ureba ukagirango ni convention center pe!

7
kalisa 2017-08-12 04:35:32

Ubuzima ni iki? Ubuzima ni ubusa.Umuntu ni iki ? Uumuntu ni itaka, ni ryo azasubiramo bidatinze.

8
tuutu 2017-08-11 17:02:52

Nje najya Inama yokudashingura Mu masanduka amibiri igashirwa mumyenda nka abisilamu nibakoreshe na Sima kugira Ngo Ubutaka bukomeze bukoreswe

9
Habineza 2017-08-11 16:34:15

Cyera buli Segiteri igize Komini yali yifitiye ilimbi,uretse ko hamwe na hamwe hali ubwo Segiteri ebyili zahuliraga ku ilimbi limwe,none se ibyo byavuyeho?Kigali y’ubu iteye ukundi isigaye ituwe n’abavuye impande zose z’isi,upfuye akaba nk’utagiraga iwabo.Umuntu cyera wapfiraga i Kigali byitabwagaho ko ajya gushyingurwa iwabo.

10
Mahoro 2017-08-11 10:59:31

Urakoze mwanditsi, ngukosore ntibashyingura abantu bashyingura imibiri yabo.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza