Koreya yahaye PAM inkunga ya miliyoni y’amadolari yo gutunga impunzi ziri mu Rwanda

6 12-03-2018 - saa 21:38, Bukuru JC

Repubulika ya Koreya yashyikirije Ishami ry’Umuryanvgo w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM) inkunga ya miliyoni y’amadolari y’Amerika, yo kurifasha gutunga impunzi zirenga 128,000 zirimo iz’Abarundi n’iz’Abanye- Congo zicumbikiwe mu Rwanda.

Ambasaderi wa Repubuliya ya Koreya mu Rwanda, Kim Eung Joong, niwe watangaje iyi nkunga ku wa 7 Werurwe 2018, ubwo yari yasuye inkambi y’Abarundi ya Mahama.

Amb. Kim yagize ati “Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gukomeza kwita ku bikorwa byo gufasha abari mu nkambi ya Mahama n’ahandi ku Isi.”

Iyi nkunga ije mu gihe PAM yagabanyije 25% by’ibiribwa igenera impunzi kuva muri Mutarama 2018.

Nubwo yagabanutse, PAM yemeza ko abana bari munsi y’imyaka itanu, ababyeyi batwite n’abotsa nta cyahindutse ku yo bagenerwaga.

Uhagariye PAM mu Rwanda, Jean Pierre de Margerie, yavuze ko inkunga ya Koreya yatumye ibigenerwa impunzi bidakomeza kugabanywa, hanongerwa ibigenerwa abanyantege nke.

Inkunga yatanzwe na Koreya yifashishijwe mu kugura ibigori n’ibishyimbo byo kugaburira impunzi z’Abarundi, inakurwaho amafaranga yo koherereza impunzi z’Abanye- Congo kugira ngo bahahire ibibatunga mu masoko yegereye inkambi. PAM yanaguzemo amafunguro yihariye ku bayagenerwa.

Ikibazo cy’igabanuka ry’inkunga kiri mu byateje imyigaragambyo y’Impunzi z’Abanye- Congo ziri mu nkambi ya Kiziba, ku wa 20 Gashyantare 2018, ubwo ikivunge cy’impunzi cyasohotsemo kikajya gukambika ku biro by’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) i Karongi. Zahavanywe ku ngufu n’inzego z’umutekano.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zibarirwa mu 163,000, zirimo 128,000 bari mu nkambi kandi babeshejweho n’imfashanyo gusa.

PAM itangaza ko ikeneye amadolari miliyoni 2.5 buri kwezi kugira ngo ibashe gutunga impunzi. Ivuga ko mu gihe hatabonetse ubundi bufasha, bizaba ari ngomba kugabanya ibiryo n’amafaranga bigenerwa impunzi.

PAM inavuga ko ikeneye amadolari miliyoni 10 kugira ngo ibashe kongera gutanga imfashanyo nk’iyo mu bihe byashize.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impuzi z'Abarundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kalinda Emmy 2018-03-13 08:46:01

Iyi ni South Correa. Ntako batagize

2
Mukunzi Jules 2018-03-13 07:58:42

Miweto hano babivuze neza ko ari Repubulika ya Koreya(Republic of Korea) cg se South Korea, naho iyindi yitwa Democratic People’s Republic of Korea(cg North Korea). Uko niko ziriya Korea zitandukanywa. Murakoze.

3
bobo 2018-03-13 03:52:46

hahah muranshimisha gusa ! turamenya ari koreya yihe ubu koko ?

4
Miweto 2018-03-13 02:48:24

Ni Koreya yihe?ni iya ruguru cg ni iy’epfo?

5
David 2018-03-13 00:16:27

Ariko kuki abanyamakuru bo murwanda bamwe na bamwe mutajya muba profession .wowe urifata ukandika ko impunzi ziri mu nkambi ya kiziba zagiye gukambika kubiro bya HcR kukibuye kubera igabanuka ryibiribga ?muza muvuga ibyo muzi neza. Bariya bantu bagiye hariya kubera leta yashakaga kubinJiza muri gahunda zayo urumva ibindi nawe uzabishakishe ariko ntukavuge ubusa gusa ushaka gusebya ko babarashe bakabica ko ntacyo mwabivuzeho? Gusa birababaje. Aho kubavuganira murabasebya.

6
Munyaneza 2018-03-12 16:14:10

Nta kuntu leta yashaka icyo bakora aho kwicara bakagaburirwa nk abana?
Kuba impunzi subumuga, ni ibyago nyine ariko umuntu aba akiri muzima yaba productive.

Kwamamaza