Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateraniye muri Kongere idasanzwe iza kwemerezwamo umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe ku wa 3 na 4 Kanama 2017.

Hashize iminsi mu bice bitandukanye by’igihugu kuva ku mudugudu haba amatora y’uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho hafi ya hose hatowe Perezida Paul Kagame ku bwiganze bw’amajwi.

Kuri uyu wa Gatandatu ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, niho hari bwemerezwe umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora ari buyoborwe na Komiseri w’Umuryango Gasamagera Wellars.

Hateganyijwe kandi umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro gikuru cya RPF Inkotanyi ari nayo yabereyemo iyi kongere.

Hagati aho, amatsinda y’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritrea, Djibouti n’u Bushinwa, bagera kuri 30 bategerejwe muri iyi kongere.

Urutonde rw’abashyitsi bitabira kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi, rugaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, CPC, rihagararirwa na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Rao Hongwei.

Inyubako nshya y'icyicaro cya FPR Inkotanyi
Icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo
Amabendera y'umuryango FPR Inkotanyi yazamuwe mu mfuruka zose z'inyubako nshya
Abanyamuryango ba FPR berekeza muri Kongere itorerwamo uzayihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Baserukanye ibyishimo bagaragaza akanyamuneza ku maso, bacinya akadiho
Abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye bari babukereye
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, niwe wari umuhuza w'amagambo muri iki gikorwa
Bari bategereje n'amatsiko uri butangazwe nk'umukandida uzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu azaba muri Kanama 2017
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Espérance Nyirasafari n'uw'Ubuzima, Dr Diane Gashumba mu Nteko rusange idasanzwe ya FPR Inkotanyi
Minisitiri Uwacu Julienne mu ijambo ry'ikaze rifungura igikorwa cyo kwemeza umukandida wa FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR baturutse impande zitandukanye z'igihugu bitabiriye inteko rusange
Byari ibyishimo ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kongere idasanzwe
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bati 'Tuzarwubaka abana b'Abanyarwanda turugire nka paradizo'
Perezida wa GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide), Olivier Mazimpaka (ibumoso), mu banyamuryango bitabiriye inteko rusange ya FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR bemeje Perezida Kagame nk'umukandida uzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagaragaje ko banyuzwe n'amahitamo yo guhagararirwa na Perezida Kagame mu matora
Biyemeje gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho, bahamya ko nta we uzabisenya barora
Inyubako y’icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi iherereye i Rusororo yafunguwe na Perezida Paul Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Izina

Email


IBITEKEREZO

ANDI MAKURU

2015 ©. All rights reserved