Kirehe: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bagiye gucuruza umukobwa muri Malawi

5 13-06-2018 - saa 07:32, IGIHE

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, yatangaje ko ku Cyumweru yatabaye umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ifata abagabo babiri bari bafite umugambi wo kumujyana hanze y’iguhugu, bikekwa ko bagiye kumucuruza.

Uwo mukobwa (amazina ye yagizwe ibanga) yavuze ko abo bagabo bamubeshye ko bazamushakira akazi gahemba umushahara munini ko kwita ku bana mu gihugu cya Malawi, aho bari kugera baciye mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police, (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mukobwa yatabawe ubwo abo bagabo babiri bendaga kumujyana hanze y’u Rwanda baciye ahantu hatemewe n’amategeko. Abo bombi ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Yakomeje agira ati "Uyu mukobwa yagaragaye ubwo bashakaga kumunyuza mu nzira itemewe yambuka umupaka, hafi y’Uruzi rw’Akagera. Kuba yari wenyine hamwe n’abagabo babiri byateye Polisi muri aka karere kugira amakenga, ibikurikiranye isanga barashakaga kujya kumucuruza mu mahanga, iburizamo uwo mugambi mubisha, ifata aba bombi bari bamujyanye."

CIP Kanamugire yavuze ko abakora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu babwira abo bashuka ko bazagira imibereho myiza mu bihugu bashaka kubajyanamo, babizeza ko nibagerayo bazahabwa imirimo myiza ibahemba umushahara munini.

Yakomeje agira ati “Ariko iyo babagejejeyo, babambura ibyangombwa byose, barangiza bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo, ubundi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, ndetse bamwe muri bo barababaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko bakazigurisha abazikeneye ku mpamvu zitandukanye."

Yagiriye inama urubyiruko dore ko ari bo bakunze gushukwa, kwima amatwi umuntu wababwira ko ashaka kubajyana mu mahanga abizeza imirimo ihemba amafaranga menshi, amashuri meza, n’ibindi bitangaza.

Itegeko rigena ko iyo icyaha cyo gucuruza abantu gikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 10 Frw kugeza kuri miliyoni 20 Frw.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jeanne 2018-06-14 02:14:29

Ntabwo Ministere ibishinzwe ibishyiramo imbaraga ngo isobanurire abaturage bihagije nk’uko kurwanya ruswa bikorwa. Amapanneaux publicitaires ahantu hose bagakoresha za marches zibyamagana no kugera ku midugudu indangururamajwi zibutsa ko abo bagome bafitiye abana bacu umugambi mubi. Ni byinshi gukoresha za msg instantanes zibyamagana. ...Ministere nikanguke plzzzz

2
Kalimu 2018-06-13 06:33:10

Ikintu abantu bagomba kumenya ni uko no hanze haba abashomeri, ntihakagire ugushuka ngo akujyanye hanze mwikuremo ko hanze ari heza kurusha iwanyu kuko sibyo.na za burayi na amerika nta kigenda ntimukumve babifatira kandi nabonye abajyayo batabwiza ukuri abo basize, njye nabaye za amerika rwose nta kigenda , umuntu uhembwa ibihumbi 100 hano mu Rwanda ari ingaragu yibana ariwe wimenya gusa ayo mafaranga ayakoresha ibintu byinshi cyane kurusha umuntu uba amerika ubona amadorari 1500 ku kwezi kandi nabwo siko bose bayabona. Ibihumbi 200 mu Rwanda byagutungira umuryango ariko amerika biragoye ko 2000 biwutunga usanga ubayeho urya unywa na kwizigama kuko yose ahita ashira.ikindi abihaye gusha ibizungu musigeho kuko muba muteza ibibazo abazabavukaho kuko nta identity ihamye bagira ntibaba ari abirabura cg ngo babe abazungu usanga bene abo bana bahura n ibibazo bikomeye mu buzima bwabo.igikomeye mugomba kumenya ni uko ingingo z umwirabura zishakishwa cyane , nizo zikomera cyane ujyereranyije n andi moko rero bahora bica abirabura bakazibakuramo n izi ntambara muri Afrika ujya kumva za ONG z abazungu zihari nicyo ziba zikora ni ukwiba ingingo z abanyafurika zigishyushye bakazicuruza kuri bene wabo barwaye muramenye rero mwirinde hanze.

3
Nkurikiyimana 2018-06-13 04:37:39

Birababaje pe

4
citoyen 2018-06-13 02:30:24

Ariko kweli umuntu mukuru bamushorera nk’itungo bajyanye ku isoko nawe akajya imbere ngo agiye kubona umushahara ikantarange? Aho ugiye se nta bashomeri baba bariyo?
Bashiki bacu rwose muhumuke, muve mu miteto mushakishe ibindi mukora kandi birahari. Ubuzima bworoshye ntaho buba kandi mwikuremo ko amaguru yanyu ari igishoro!

5
ARPHOSE 2018-06-13 01:23:30

RETAYACHUMUTUYAMBEMUBAHANEBYEMEWENAMATEGEKO

Kwamamaza