Kirehe: Abana b’abakobwa 994 batewe inda zitateguwe mu mezi 12

12 12-10-2017 - saa 09:10, Jean Pierre Tuyisenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko guhera muri Nyakanga 2016 kugeza muri Kamena 2017, abakobwa bagera kuri 994 batewe inda zitateganyijwe, muri bo 21 bakaba bari munsi y’imyaka 15.

Muri abo harimo 971 bari hagati y’imyaka 16 na 19 mu gihe abandi babarirwa mu 100 ari abana b’abanyeshuri baba mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama nayo iherereye muri ako karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2017 ubwo muri ako karere hatangizwaga ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango bwabareye mu Murenge wa Gatore muri ako karere.

Ni ubukangurambaga bwitezweho gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza hagamijwe kugira imiryango itekanye, harimo kandi gukemura ibibazo ku mitangire ya serivise cyane cyane mu nzego z’ibanze, kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no gukemura ibibazo bikigaragara mu miryango ndetse no kurushaho kubungabunga uburenganzira n’ubuzima bw’umwana.

Muzungu yavuze ko ubwo bukangurambaga ari kimwe mu bizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’abaterwa inda zitateguwe, ariko avuga ko icyo cyanahagurukiwe cyane cyane hakazwa ibihano.

Yagize ati “Nubwo hari byinshi byagiye bikorwa mu kurinda no gufasha abana mu iterambere, haracyari zimwe mu mbogamizi zikigaragara zirimo abana b’abakorwa baterwa inda ku buryo mu gihe cy’umwaka umwe abana 994 bazitewe. Ibi byarahagurukiwe binyuze mu bukangurambaga no gukaza ibihano cyane cyane ku bagaragaweho guhohotera no gusambanya abana.”

Imibare y’Ukwakira kugeza mu Ukuboza 2016 ituruka mu Bushinjacyaha, igaragaza ko amadosiye 411 y’abakekwagaho guhohotera abana yagejejweyo, bukabasha gutsinda 371 angana na 84%.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo gutahura abakora ibyo byaha ku buryo abangiza abana bazajya bahita bamenyekana bagahanwa bidatinze.

Yagize ati “Dufite cyizere nk’uko tunabihamirizwa n’ubushinjacyaha ko mu minsi iri imbere nitumara gushyikirizwa laboratwari yashyizweho izafasha mu kubona ibimenyetso bya gihanga maze abatwangiriza abana bakajya bakanirwa urubakwirirye.”

Iyi Minisiteri iherutse gutangaza ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe mu gihugu hose ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri kuri bamwe.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
x 2018-03-29 04:02:05

ariko hari ikintu mutazi umwana muto umubwira ibintu bijyane ni imyororokere aho kumva inama akarushaho kubishaka imibiri yabo irashyushye cyane kandi ntabwenge bwinshi bafite,barashukika.ahubwo tugire indangagaciro ziza m’urubyiruko rwacu aho kurworeka

2
yes 2017-10-15 10:28:20

kariya gace kabamo udukobwa duhorana umuriro ukomeye dukunda ibintu kusha abakuru ntampamvu yokutadukubita inda birakwiye ntawimana nahabonye kereka utamuterese

3
Phocas 2017-10-13 05:26:17

Ahaa is, irashaje pe
ariko buriya ntihaba hari uburanga
re kubabyeyi batabaganiriza
kumyororokere nimyifatire.

4
fatuma 2017-10-12 20:56:37

Bisigaye bikabije urwanda rwose nta mudugudu wabona utarimo umukobwa utwite,kubera aya materefone bagerageje kubirwanya biranga bafunga uwateyeumukobwa inda uri munsi yimyaka 18 babona bakora ubusa ,bazashyireho ibihembo uzajya ageza imyaka 18 adatwaye Inda bazajye bamuhemba aho rwose babicikaho naho reta ntako itagize

5
Denys 2017-10-12 13:39:10

Mubihugu byateye imbere icyo bitaho si imyaka cyangwa gutwara izindaro. Kuribo gukora imibonano mpuzabitsina hagati abana bakibyiruka kubandi uhereye kumyaka 14 kuzamura bifatwa nko kwitoza cyaneko nimihindagurikire y’ubuzima bwimyororokere iba itaboroheye. Igikorwa cyambere ni ukubigisha kwirinda gusama hakoreshejwe agakingirizo, kwigishwa indwara bashobora kwanduriramo, kimwe no kubivuga hakirikare kuwacitswe agasama. Igikorwa cyo gukuramo inda zaje zitateganijwe kimwe no guhabwa service zijyanye no kuringaniza urubyaro nduziko kuribo ari ukwirinda gusama, ibyo ni ibintu byigishirizwa mumashuri. Gusa dukurikije umuco wiwacu birabangamye. Arikose kumva abana babakobwa barenga 900 batwaye inda zindaro mugihe kigera kumwaka umwe bitubwira iki? Nonese abatarazitwara bakora imibonano bangana iki? Nonese nibimara kugaragarako baziterwa nabo bari mukigero kimwe umuti uzaba uwuhe?
Numva ikihutirwa si ugufunga abazibateye kuko uzashiraho uwo mukono bazahera kumwanawe wumusore ukibyiruka. Turebe ikizitera. Urugero natanga ni ikoranabuhanga ritajyanye n’umuco wacu. Ikindi hari imyifatire ya bakuru babo. Kwambara Bikini nibindi bimaze kuba ibigezweho. Imyambarire yubu igaragaza uko umuntu yavutse kandi ari mukigero cyabatangiye gukura. Birasaba ubushishozi mudakomeza gufunga abazibatera kandi ibikurura ubusambanyi bihari binabonekera buri wese. Reka nere kubitsinda, abagore muraturangaza kuburyo bukomeye. Nimubyigeho kuko uwiba ahetse aba yigisha uwo mumugongo.

6
patti 2017-10-12 13:29:11

Inshingano z’ababyeyi zaragabanutse kubera ubukene bigatuma abana benshi b’abakobwa bashaka kujyana n’igihe( atunga smart phone nkabandi bose, aca ukubiri no kugenda n’amaguru kubera umwiryo ngo aratega moto yaburi kanya, kujya mu bitaramo bagashesha urumeza babonye abahanzi kabuhariwe mugutera inda baririmba ..) ibi byose ni intandaro zizi nda zidateganyijwe

7
Nyundo 2017-10-12 13:22:50

Iki kibazo tugihagurukire kuboryo buhambaye.kd ndasaba leta gukaza ibihano kuri ubu buhemu bukorerwa ab’abangavu. Biteye agahinda pe.

8
Patty 2017-10-12 13:20:04

Iki kibazo nikidashakirwa umuti vuba, ubutaha bazikuba inshuro irenze imwe. Dore nawe muri bino bitaramo bya airtel abakobwa bakiri bato bari kurwarira indege abahanzi mbese bagashesha urumeza pe, bagakira aruko babakorakoye. Niyo mpamvu ababyeyi bagomba kuzirikana no gusubira kunshingano zabo zo kurera. Ikindi kandi ikibazo kikaba icyaburi wese muguhangana nabatera ndetse nabaterwa inda zitateganyijwe

9
Ntore 2017-10-12 05:44:38

Muri bariya bana batarageza kU myaka 18, mwatubwira muri bo abo abazibateye bafashwe bagakurikiranwa ? Kuko uwateye inda umwana uri munsi y’imyaka 18 agomba kubihanirwa. Kuvuga gusa ngo hakorwe ubukangurambaga kandi abakoze ibyaha badahanwa nta musaruro uhagije bizatanga.

10
Shema Olivier 2017-10-12 05:21:14

@Kiiza, ntabwo nemeranya nawe ku bintu bimwe na bimwe mu byo wanditse.
1. Abakobwa batwara inda imburagihe ni IBICUCU, ubisubiremo ngo ni IBICUCU. Umuntu ugira ubwenge akora ikintu abanje gutekereza ku ngaruka zacyo.
2. Umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuka aba ari umwana, agomba rero kurindwa no kurengerwa na buri wese. Umwana w’umukobwa utwite atarageza ku myaka 18 ni victim y’uwamuteye inda ku buryo budasubirwaho bityo uwasambanyije uwo mwana agomba kubiryozwa. Niba uwateye iyo nda atarageza ku myaka 18, agomba guhita ajyanwa mu kigo ngororamuco agahabwa uburere ababyeyi be baba barananiwe kumuha.
Ababyeyi dukwiye guhagurukira uburere bw’abana tukabatoza umuco wa kirazira no kwiyubaha, kuko ibyo nsigaye mbona mu rubyiruko bintera ubwoba pe.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza