IGIHE

Kigali-Muhanga: Umwuzure wahagaritse moto zambuka Nyabarongo (Amafoto na Video)

5 30-04-2018 - saa 20:55, Thamimu Hakizimana

Imvura idasanzwe yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize yadindije urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bituma abakoresha umuhanda wa Kigali-Muhanga baciye kuri Nyabarongo bitabaza imodoka mu gihe abifashisha moto, abanyamaguru n’abanyamagare inzira itaraba nyabagendwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mata 2018, umunyamakuru wa IGIHE wageze kuri Nyabarongo yasanze hakiri amazi ndetse bamwe mu baturage babuze uko bataha bitewe no kubura uburyo bwo kwambuka.

Imodoka nizo zatambukaga mu mazi agitemba mu gihe abanyamaguru n’abagenda kuri moto basabwe kwitondera gukoresha iyi nzira ngo hatagira uwatwarwa n’amazi agifite umuvumba.

Polisi y’Igihugu yasabye abanyamaguru, abamotari n’amanyamagare kwitondera kwambuka ikiraro gitandukanya Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali kubera ikibazo cya Nyabarongo yuzuye, bitewe n’amazi aturuka mu migezi ayisukamo.

Mu gukumira abashobora kugenda mu mazi, inzego z’umutekano zahagaze ku Kiraro cya Nyabarongo kugira ngo zikumire abambuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yasabye abanyamaguru kwisunga abafite imodoka kugira ngo babambutse aho kwishora mu mazi.

Yagize ati “Ni igice kimwe cy’umuhanda cyarengewe n’amazi aturuka mu ruhande rwa ruguru yatangiye kugaragara ku gicamunsi ariko ntari kubuza imodoka kugenda by’umwihariko inini. Nta moto, nta n’umunyamaguru uri kwambuka ariko icyo tubasaba n’uko bakwisunga abafite imodoka bakabambutsa aho kwishora mu mazi kuko ashobora kubateza ibyago.”

Si ubwa mbere umugezi wa Nyabarongo wuzuye ugafunga umuhanda kuko mu 2016 nabwo wuzuye biturutse ku mvura nyinshi yari yaguye mu Ntara y’Amajyaruguru bigatuma ingendo zitandukanye zisubikwa, hategerejwe ko agabanuka.

Mu minsi ishize, imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 27 Mata 2018, yangije umuhanda Karongi-Muhanga, mu gice giherereye mu Murenge wa Rugabano, ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba, bituma ibinyabiziga bitagenda.

Imvura nyinshi yaguye mu gihugu yangije ibikorwaremezo bitandukanye ndetse inahitana ubuzima bw’abantu. Ministeri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda (Midimar), yatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 30 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 116 bamaze guhitanwa n’ibiza, 207 barakomeretse. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa, n’ibiraro 33 birasenyuka.

Imodoka zitwara abagenzi ziri kwemererwa kugenda nubwo amazi akiri menshi kuri Nyabarongo
Nyabarongo yarengewe n'amazi yaturutse ku mvura yaguye mu bice bitandukanye by'igihugu
Amazi aracyari menshi
Abagenzi bagenda bareba uko amazi atemba hejuru y'Ikiraro cya Nyabarongo
Abanyamagare ntibemerewe kwambuka Nyabarongo
Abanyamaguru bari gusaba abashoferi kubambutsa mu modoka
Hari abari Kamuhanda muri Kamonyi batarabona uburyo bwo kwambuka kubera amazi
Abanyamaguru babujijwe kwambuka mu mazi ashobora kubateza ibyago
Hari abari gupima umuvuduko w'amazi
Imodoka nini ziri kwemererwa gutambuka
Si ubwa mbere umugezi wa Nyabarongo wuzuye ugafunga umuhanda kuko mu 2016 byarabaye
Imodoka zivuye i Kigali zerekeza mu Majyepfo y'Igihugu
Kuzura kwa Nyabarongo biri guteza umubyigano w'imodoka mu bice byegereye uyu mugezi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kfb 2018-05-01 03:55:07

iki kiraro kizasubirwemo ndetse nicya Rwandex na nyabugogo

2
mamy 2018-05-01 01:19:21

eseko muvuga ngo yuzuye 2016 honyine kandi muri 2006 yaruzuye ikamara iminsi myinshi abobanyamakuru ntibabaga mu Rwagasabo

3
Joanna 2018-04-30 15:39:54

Ndabona hakwiye kubakwa umuhanda wo hejuru

4
uwintwari John 2018-04-30 15:12:22

Leta, ikore inyigo yukubaka ikindi kiraro kuko ikiraro kimwe ntigihagije

5
Bimawuwa 2018-04-30 14:30:24

Icyo kibazo cya nyabarongo kizarangira ari uko bubatse ikindi kiraro gishya kigendanye ni gihe icyo kiriho urebye uko cybatswe urabona ko kitakigendanye ni gihe. ikiraro kiba kirekire kizamuka amazi akabona umwanya uhagije anyuramo.nu mugezi ukagira umubyimba ungana kuva mu ntangiriro kuzenguruka kuburyo amazi azenguruka agaruka aho yatangiriye ariko hakaba hari izindi nzira zisuka muyindi migezi,nicyo kintu cyonyine gishoora gukemura icyo kibazo.

Kwamamaza