Kigali: Hari abanyeshuri bagikoresha telefoni mu gihe cy’amasomo

4 13-09-2018 - saa 22:36, Thamimu Hakizimana

Bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali biracyagaragaramo abanyeshuri bbabyinjiranamo telefoni n’ubwo Minisiteri y’Uburezi yabibujije.

Muri Kanama 2018 nibwo minisiteri y’uburezi yatangaje ko gukoresha telefoni mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye bitemewe.

Mu igenzura rito IGIHE yakoze, byagaragaye ko muri bimwe mu bigo, abanyeshuri bigana telefoni n’ubwo abayobozi babo babihakana kuko kubigenzura bitoroshye.

Ibigo nka APACE, Saint Famille, EPA, APE Rugunga, ESSI Nyamirambo, Saint Joseph Nyamirambo n’ibindi, ni bimwe mu byagaragayemo abanyeshuri baca mu rihumwe abarezi babo bakinjirana telefoni.

Umwe mu biga muri APACE muri Nyakabanda yagize ati “Abayobozi barakaniye kwinjiza telefoni mu kigo bisigaye bisaba amayeri, ubu dusigaye dukoresha ubundi buryo kugira ngo tukazinjirane batarabuswe.”

Undi yagize ati “Uragenda bakabanza bakagusaka ukinjira, nyuma ukaza kwigira nk’uwibagiwe nk’ikaramu cyangwa ikindi, noneho ugahita ujya aho uba wayibikishije ukayibaka ukabona kuyinjirana.”

Kuba bazi ko bibujijwe kandi bakanga bakinjirana izi telefoni, ni ikintu bamwe batabasha kwiyumvisha, kuko usanga iba ari ikintu kidakenewe cyane ku munyeshuri.

Umunyeshuri umwe ukunze kwigana telefoni kuri APACE yagize ati “Sinakubeshya sinshobora kubaho nta telefoni, ni nayo mpamvu ngerageza uko nshoboye kose nkayinjiza mu kigo mu ibanga kuko iyo ntayifite mba meze nk’umuntu wapfuye.”

Umubyeyi w’abana batatu witwa Byukusenga Marie Claire, we avuga ko telefoni ari ikigusha ku munyeshuri kuko hari bamwe ibera icyuho ku babashuka.

Yagize ati “Telefoni nicyo gishuko cya mbere cyane cyane ku bana b’abakobwa, ni byiza ko ubuyobozi bukomeza kuzirwanya mu mashuri kuko bizatuma na ba bandi baterwaga inda bari ku ishuri bagabanuka.”

Umuyobozi w’ishuri rya Saint Famille, Bandirimba Emmanuel, yemeza ko nta munyeshuri bacyemerera kwinjirana telefoni.

Yagize ati “Rwose nta n’umwe ukinjira mu kigo ayifite, ku buryo hari n’uwayizanye turamufata tumutuma ababyeyi turabibabwira.”

Umuyobozi w’ishuri rya EPA, Rusingizandekwe Antoine, we avuga ko hari umunyeshuri yigeze kuyaka arabyanga, biba ngombwa ko amwirukana igihe cy’icyumweru kimwe kugirango bibere isomo n’abandi.

Yagize ati “Kuva amabwiriza yasohoka nta munyeshuri ujya winjirana telefoni hano kuko mbere y’uko kubinjira mu kigo tubanza kukabasakaza tukagenzura ko ntawe uyifite.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyarugenge Johnson Gatsinzi, ahamya ko kurwanya ikoreshwa rya tefoni mu mashuri bisaba guhozaho kuko bigoye kugenzura abanyeshuri.

Yagize ati “Icyo twakoze nk’Akarere ni ukumenyesha abayobozi b’ibigo ko nta munyehuri weremewe kuzana telefoni ku kigo ku buryo habaho no kubigenzura, gusa bisaba guhozaho kuko kubyumvisha umuntu wari umenyereye telefone ye ko bitemewe bigoye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, we yaburiye abayobozi b’ibigo ko abanyeshuri babo bazafatanwa telefone aribo bazabibazwa.

Yagize ati “Twabahaye amabwiriza ko nta munyeshuri wemerewe kujyana telefoni ku ishuri, abayobozi b’ibigo barabizi. Tunabasaba kuyashyira mu bikorwa ku buryo umunyeshuri uzayifatanwa umuyobozi we niwe uzabyirengera.”

Biteganywa ko umunyeshuri ufatiwe mu ikosa ryo gukoresha telefoni igendanwa, ubuyobozi bw’ishuri buhamagara umubyeyi we, bombi bakagirana amasezerano yanditse n’ubuyobozi bw‘ishuri ko iryo kosa ritazasubira, ryakongera umunyeshuri akirukanwa burundu.

Hari abanyeshuri batwara telefone rwihishwa mu kigo.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bosco 2018-09-14 13:10:47

Nyabuna nimukaze umurego muzibake kuko nkumwana wanjye wiga kwa Haji inyandungu burimusi anyandikira kuri whatsapp kd akoresheje phone zabagenzibe, gusa mbona Abayobozi bamashuri babigiramo uruhare muzashishoze neza muzasangaribyo, murakoze gutanga ubutumwa bwanjye.

2
Bosco 2018-09-14 12:46:58

Nyabuna nimukaze umurego muzibake kuko nkumwana wanjye wiga kwa Haji inyandungu burimusi anyandikira kuri whatsapp kd akoresheje phone zabagenzibe, gusa mbona Abayobozi bamashuri babigiramo uruhare muzashishoze neza muzasangaribyo, murakoze gutanga ubutumwa bwanjye.

3
king 2018-09-14 05:16:26

njye ndasaba reta ko yagarura igihano cyo gukubita iminyafu 20 kukibuno umunyeshuri wese bazafatana telephone kwishuri kandi abaabyeyi bose bazabohereze za fiche bazuzuze bemeza iki gihano ntirikabe itegeko kizabe igihano kandi bakamukubitira imbere ya bagenzi be bizahita bicika nahubundi ntandero nimwe mushobora kuba mutanga mugihe umwana afite phone abayibereye kuri WatsAApp nibindi ntanubwo yakurikira icyigwa <<isomo>>

4
Kigali 2018-09-14 01:57:05

Erega izo ni resistance z’ubusa! Tel muzageraho mubareke bazikoreshe, zizamera nk’uko batunze amakaramu! This is unavodable!

Kwamamaza