IGIHE

Kigali: Gutwara abantu bahekeranye bigiye kuba amateka hifashishijwe ikoranabuhanga

32 5-12-2018 - saa 07:54, Thamimu Hakizimana

Mu mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa uburyo bw’ikoranabuhanga rizatuma hatongera kubaho gutwara abantu bahekeranye kubera ubwinshi mu modoka zitwara abagenzi.

Kubona abagenzi bahekeranye ni inkuru isa n’imenyerewe muri zimwe mu modoka rusange zo mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane izitwara abagenzi barenze 30 by’umwihariko izibamo imyanya abantu bagenda bahagaze.

Muneza David utuye i Masaka mu Karere ka Gasabo yabwiye IGIHE ko babangamirwa cyane n’uburyo bus zitwara abagenzi zibatwara nk’imyaka.

Yagize ati “Badukorere ubuvugizi babuze na bariya bashoferi ba ziriya bus zitwara abantu bahagaze kujya badupakira nk’abapakiye imyaka kuko nabyo ni bimwe mu byateza impanuka. Inabaye byagora polisi kumenya umubare w’abagenzi nyabo bari bayirimo.”

Uwitwa Murangwa Innocent yagize ati “Kuki ziriya bus zo zirenza umubare w’abo zikwiye gutwara abashoferi bazo batajya bahanwa kandi tuzi ko bitemewe kurenza umubare w’abantu ikinyabiziga cyemerewe gutwara?”

Ubuyobozi busobanura ko imodoka nini zitwara abagenzi zemerewe gutwara 70.
Umuyobozi Mukuru wa AC Group, Patrick Buchana, abinyujije kuri Twiter yavuze ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye gutangizwa, buzajya bubafasha kumenya imodoka itwaye abantu barenze abo yagenewe.

Yagize ati “Turi gushyiraho uburyo bwo kubara (abagenzi) buzatuma ibyo bitongera kubaho.”

Ubu buryo buzwi nka Automated Passenger Counting (APC) bukoresha utwuma twumva dushyirwa hejuru kuri buri muryango w’imodoka itwara abagenzi.

Iyo umugenzi yinjiye cyangwa asohotse mu modoka, hari urumuri ducana, imashini ikusanyirizwamo amakuru y’iyo modoka ikamenya ko hari undi muntu winjiye cyangwa usohotse.

Ubwo buryo bukorana n’irindi koranabuhanga rifasha ba nyir’imodoka kumenya aho iherereye, ku buryo mu gihe umubare w’abagenzi bari mu modoka runaka warenze, bahita babimenya.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko hari amavugurura akomeye ari gukorwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, hagamijwe kubyoroshya no kubigira byiza kurushaho.

Muri yo hari nk’uburyo bwo gushyiraho imihanda yihariye yagenewe imodoka zitwara abagenzi, gukwirakwiza internet mu modoka zose zitwara abagenzi, kugabanya iminota abantu bamara bategereje imodoka n’ibindi.

Ikoranabuhanga rigiye kujya rimenyekanisha imodoka yatwaye abagenzi benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Pazo 2018-12-06 00:05:53

Njye ndumva bitagombera ikoranabuhanga mu gucyemura ikibazo cyo kurenza umubare w’abagenzi imodoka ifite assurance...hari inzego zibishinjwe ahubwo zidakora icyo zishinzwe..Police..Rura..

2
Mfx 2018-12-05 23:12:34

Iryo koranabuhanga turaryishimiye, ariko icyo nibaza ese Police yaragerageje birayinanira? Ko ntanahamwe nari nabona I control ziriya Modoka? Jye hariyo iyo nabaze imyanya irimo nsanga 42 ariko abahagaze ari plus de 45 uri no hanze yayo urabibona, ababyeyi bafite abana bahagarara gute? Abanyantege nke de?

3

4
Lany 2018-12-05 13:45:13

Ariko Nyimvura ibinyoma abayobozi bavuga, bakavuga nibyo batabajijwe, ngo internet...ngo utwuma dupima uwinjiye... Nimuvuge ko gutendeka bitemewe murebe ko abashoferi babirengaho. Niyo babirengaho Polisi yakemura icyo kibazo mu kanya ko guhumbya. Ariko ikibazo nimwe mubishyigikiye.

5
Kalisa 2018-12-05 13:43:40

IBI NTACYO BIMAZE MU KUGABANYA UMUBYIGANO NO GUPAKIR ABANTU NK`UTWAYE IBIJUMBA MU GIHE MUKIVUGA NGO BIRIYA BIMODOKA BISE SHIRUMUTETO BITWARA ABANTU 70!! NI BENSHI CYANE KU BURYO NTA CYO IYO TECHNOLOGY YAMARA BAKIRI 70 NYAMARA ABAFITE IMYANYA YO KWICARA ARI 40 GUSA. IKINDI ZIRIYA MODOKA ABASHOFERI BAZO BAKORA NABI NK`ABAHIMA ABAGENZI CYANGWA SE ABACURANWA ABAGENZI NK`ABADAKORERA COMPANY IMWE. NTIBYUMVIKANA UKUNTU IMODOKA ZIBA ZIRI KU MURONGO ZIPARITSE ZIKURIKIRANA ARI ESHATU SHOFERI AKAGUMA KURUNDAMO ABANTU AHOI YAGIYE NGO IMODOKA IMUKURIKIYE IPAKIRE. ABANA BARARIRA KUBERA KUBYIGANA NO KUBURA UMWUKA, WAPI UKAGIRA NGO SI ABANTU BATWAYE. UBUNDI IRIYA MODOKA YAGOMBYE KUJYA IMARA KUBONA ABAGENZI BUZUYE INTEBE ZO KWICARAHO IGAHAGURUKA IGAHARIRA IYIKURIKIYE NOEHO IKAJYA YONGERAMO ABANTU IGEZE KU CYAPA AHO KUMAZA AMASAHA MURI GARE CYANGWA KU CYAPA NGO KERETSE APAKIYE UBOSHYE UPAKIRAAMAKARA MU MUFUKA.BANTU BARUMIWE BYA BINDI NGO AKABI KAMENYERWA NK`AKEZA! MUZUMVE BIMWE BABYUTSAGA NGO HARAI ABAGENDA BITSIRITA KU MABERE Y`ABAGORE KO HARI ABAKIBYITWAZA! HARIYA URETSE NO KUYITSIRITAHO NO KUYEGAMAHO UMUNTU AERGAMA NTA KIBAZO!!!!

6
Kalisa 2018-12-05 13:43:36

7
kalisa 2018-12-05 13:41:46

8
dada 2018-12-05 12:50:43

Internet ntacyo bivuze mucyemure ikibazo cyogupakira Bantu nkimyaka.biratangaje kubona shoferi apakira cyane kndi harindimodoka irikumurongo.harya Ngo nukuharagazako binjije menshi?Ntabantu ntamafaranga mwubahe icyiremwamuntu

9
dada 2018-12-05 12:50:39

Internet ntacyo bivuze mucyemure ikibazo cyogupakira Bantu nkimyaka.biratangaje kubona shoferi apakira cyane kndi harindimodoka irikumurongo.harya Ngo nukuharagazako binjije menshi?Ntabantu ntamafaranga mwubahe icyiremwamuntu

10
Henri 2018-12-05 09:09:39

Kumenya umubare byaba bimaze iki niba nta buryo bwo guhana abo bashoferi barenza umubare usabwa.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza