IGIHE

Kigali Farms yashishikarije abanyarwanda kongera ibihumyo mu ndyo yabo

4 9-08-2019 - saa 16:04, Akayezu Jean de Dieu

Uruganda Kigali Farms, rumaze guhamya ibigwi mu Karere k’ibiyaga bigari mu bijyanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo no kubitunganya, rwatangiye gushishikariza abanyarwanda kongera ibihumyo mu ndyo yabo ya buri munsi.

Uru ruganda rumaze imyaka icumi rukorera mu Rwanda, rurashishikariza abanyarwanda gutangira gushyira ibihumyo mu ndyo yabo kuko ari kimwe mu gihingwa cyuzuye intungamubiri.

Ubusanzwe ibihumyo babikundira uburyohe bwabyo ndetse no kuba bikungahaye ku ntungamubiri, abantu bari bamenyereye ibihumyo byimeza gusa nk’uko byaje kugaragazwa n’abashakashatsi, birahingwa ndetse mu buryo bwa kijyambere.

Kigali Farms ifite uruganda i Musanze aho ibihumyo bihingirwa bikanategurirwa amasoko, imwe mu mpamvu ibihumyo byabo bikundwa, ni uburyo bihingwamo bwujuje ubuziranenge kandi butavangiye, bisarurwa bikiri bishyashya bigahita byoherezwa mu masoko.

Bijyanwa muri za restaurant, supermarket ndetse n’amahoteli bakorana. Bahinga ibihumyo by’amoko ane; hari ibyitwa pureloti aribyo ibi dusanga mu masoko, hakabaho button, cremini ndetse na Portobello.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Farms, Laurent Demuynck, yavuze ko ubwo yatembereraga mu Rwanda muri za 2009, yahakunze ahitamo gutekereza icyo yakora ngo atange umusanzu ndetse yiture iki gihugu yabonaga gifite umurongo mwiza w’iterambere.

Ati “Naje mu Rwanda mu myaka 10 ishize mbona ni igihugu cyiza numva ngomba kugira icyo nkora nko gushima umurongo mwiza ubuyobozi burimo wo guteza imbere abaturage, nahise ntekereza ku gushinga uruganda kuko nabonaga uretse no kubyara inyungu rugahanga imirimo ku banyarwanda ariko ruzafasha mu kurwanya imirire mibi.”

Asobanura ko ubusanzwe ibihumyo bigira intungamubiri nyinshi cyane, zikubye kabiri ugereranyije n’inyama ndetse n’ibihingwa duhereye ko bikize ku ntungamubiri nka proteine, imyunyungugu na vitamine zimwe na zimwe (B1, B2).

Mukeshimana Ariane ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibihumyo muri Kigali Farms avuga ko nibura mu cyumweru uru ruganda rushobora gutunganya toni ebyiri n’ibiro 600.

Muri ibi harimo toni imwe ijyanwa kugurishwa muri Kenya n’ibiro nka 600 bicuruzwa mu Rwanda. Ubuyobozi bw’Uruganda ruvuga ko intego ari ukugira ngo abanyarwanda bose bajye barya ibihumyo, byibura nka rimwe mu cyumweru.

Mukeshimana ati “Turashaka ko nibura muri buri karere dukoreramo, ibihumyo bizajya biribwa n’abantu 6000, turagira ngo dutangirire kuri uwo mubare tuzagende tuzamuka kugeza ubwo abanyarwanda bose bazumva ko kurya ibihumyo ari ikintu gisanzwe mu buzima bwa buri munsi.”

“Kandi ukurikije uburyo indwara zituruka ku binure ndetse n’ indi mirire mibi zigenda ziyongera, turifuza rwose ko abantu batangira kujya barya ibihumyo kugirango bazirinde izo ndwara mu gihe kizaza”.

Kugira ngo babashe kubimenyekanisha, Kigali Farms yifatanyije n’umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, uzwi nka The Keza akaba yagizwe ambasaderi w’uru ruganda kugira ngo ajye afasha mu kumenyekanisha ibihumyo, ibyiza byabyo ndetse n’uburyo bitekwamo.

Mutuyimana Ella Liliane ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Kigali Farms yavuze ko bahisemo The Keza kuko ari umwe mu banyarwanda bakomeje kugaragaza ibitekerezo byubaka umuryango nyarwanda kandi bizeye ko azakoresha uwo muyobora mu kumenyekanisha ibihumyo n’uru ruganda muri rusange.

Yagize ati “Abantu benshi iyo bariye ku bihumyo barabikunda, ariko ugasanga abenshi ntibazi aho babikura, cyangwa n’uko babitegura, muri iyi gahunda rero twizeye ko tuzaba hafi y’ababyifuza bose, dufatanyije na Keza.”

Yakomeje agira ati “Ni amahirwe kubona umunyarwandakazi watembereye kandi ugiharanira guteza imbere igihugu cye, ikindi kandi anasanzwe akunda ibihumyo, byaratworoheye kumwakira mu muryago wacu.”

Igihingwa cy’ibihumyo cyageze mu Rwanda mu myaka ya za 1980, nyuma y’aho byagaragariye ko ibihumyo ari igihingwa ngengabukungu gihingwa ku buso buto kandi kigatanga umusaruro udasanzwe.

Iki gihingwa gishobora kwera mu bihe byose kuko kidasaba ibihe bidasanzwe by’ihinga bisanzwe bikurikizwa ku bindi bihingwa. Ntikiba gisaba kugihinga ahagera urumuri rw’izuba cyangwa ubushyuhe bwinshi kuko gikunda ubuhehere.

Ibihumyo bihingwa mu mifuka, ushobora kubihinga mu nzu
Ibihumyo bisigaye bihingwa kandi mu buryo bugezweho
Kigali Farms ifite ibikoresho birimo n'imodoka ifasha mu kuvana ibihumyo mu mirima ibijyana ku ruganda
Mukeshimana Ariane ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibihumyo muri Kigali Farms yavuze ko ibyo bohereza hanze bikiri byinshi kurusha ibicuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda
Mutuyimana Ella Liliane ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Kigali Farms aganira na IGIHE
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Farms, Laurent Demuynck, avuga ko ibihumyo bishobora gufasha mu kurandura imirire mibi
Uruganda rwa Kigali Farms rutunganya ibihumyo aho rugemura nibura toni imwe muri Kenya
Abakozi n'abayobozi b'uruganda Kigali Farms

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
HATANGIMANA HONORE 2019-09-09 01:45:41

Bonjour, Nashakaga kubabaza niba aho mukorera i Musanze nabona imigina y’ibihumyo. Niba muyigirisha umugina umwe ugura ute? Nayibona nte?

2
HATANGIMANA HONORE 2019-09-09 01:36:01

Bonjour nifuzaga kubabaza niba aho mukorera i Musanze nabonayo imigina. Niba muyigurisha umugina ugura angahe? nayibona gute?

3
Ella 2019-08-19 02:22:14

Dear Manzi. Mwadusura ku biro byacu Rwandex cg mugahamagara kuri 0784444062.

4
Manzi john 2019-08-09 22:26:33

Mudushakire uko twamenya nimero zabo tuvugane nabo basi,kuko dukeneye ko batwigisha cg bakturanguza ,batumbwire nigiciro

Kwamamaza