IGIHE

Kigali: Ahakorerwa siporo rusange kuri ’Car Free Day’ hongerewe

1 14-03-2019 - saa 19:34, Akayezu Jean de Dieu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kuva ku wa 17 Werurwe 2019, buzongera imihanda n’ahantu hakorerwa siporo rusange imaze kumenyerwa ku munsi wa Car Free Day, hagamijwe korohereza abagorwaga no kugera ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku Kimihurura.

Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gicurasi 2016, mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira aho bahurira bagakora siporo, bagapimwa indwara zitandura, bagahabwa n’inama z’uko bazirinda.

Imibare y’abitabira iyi siporo rusange igenda yiyongera ari nako ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego, bushaka uko yarushaho kugera ku ntego zayo.

Kuri uyu wa Kane ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo rivuga ko ahakorerwaga siporo muri uyu mujyi hiyongereye, ubu buri karere kagiye kugira ahantu abaturage bazajya bahurira ku minsi yagenwe.

Mu karere ka Kicukiro siporo rusange izajya ibera ku kibuga cya IPRC guhera saa moya. Mbere yo gutangira imyitozo muri IPRC, abaturage bazajya bazenguruka mu muhanda Niboye-Kagarama inyuma ya IPRC, basubire mu kibuga cya IPRC.

Muri Nyarugenge abitabira siporo rusange bazajya bakorera ku Kimisagara kuri Maison des Jeunes, guhera saa moya.

Abazahakorera siporo, bamwe bazajya bahagurukira kuri Tapis Rouge i Nyamirambo abandi i Nyabugogo, bakoreshe umuhanda wa Kimisagara berekeza ku kibuga cya Maison des Jeunes.

Abo mu Karere ka Gasabo bazajya bakoresha ikibuga cy’umupira w’amaguru cya ULK, aho bamwe bazajya bahurira mu Kabuga ka Nyarutarama bakerekeza ku Gisozi. Abatuye mu mirenge ya Gatsata, Jali na Jabana bazajya bahurira i Karuruma nabo berekeze kuri ULK bakoresheje umuhanda mushya uhari.

Abazajya bakorera kuri RRA nk’uko bisanzwe, ni abazajya bahagurukira mu Mujyi rwagati muri Car free zone, mu Kanogo no kuri Stade Amahoro guhera saa moya ndetse n’abaturuka mu bice binyuranye bya Kacyiru na Kimihurura.

Mu Ukuboza 2017 nibwo Perezida Paul Kagame nawe ukunze kwitabira ’Car Free Day’, yatanze igitekerezo cy’uko iyi siporo yari isanzwe ari ngaruka kwezi, yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahise bufata icyemezo ko ’Car Free Day’ izajya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.

Ab'ingeri zose basigaye bitabira siporo rusange
Iyi siporo ni ingirakamaro kuri buri wese
Car Free Day mu Mujyi wa Kigali yitabirwa n'abantu benshi
Nelson Mukasa ni umwe mu batoza bafasha abitabira Car Free Day

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bimawuwa 2019-03-18 00:33:12

Kigali se ko yangijwe kuva kera nta hanu hasigaye hari free kuburyo hashirwamo park za bantu aho bazajya bakorera sport zoroheje no kuruhukira ..nta kundi nukujya bafunga imihanda kugirango abantu babone aho bazajya birukankira. ariko ubu igihe ni iki nuko byibuze buri gaje kagomba kugira park ubusitani bwo kuruhukiramo na bana bato babone aho gukinira bari kumwe na babeyi babo ..nmu muhanda nibyo kuko nta kuntu twagira ubu ariko umujyi ugenda utera imbere ahazajya hubakwa bajye bibuka bakore na park yo gukiniramo si Kigali gusa ni hose mu gihgu.

Kwamamaza