IGIHE

Abayobozi n’abarimu batanu ba ESSI Nyamirambo bakurikiranyweho gusambanya abanyeshuri

8 13-01-2020 - saa 12:13, Thamimu Hakizimana

Abarimu batatu, umuyobozi ushinzwe uburezi n’ushinzwe amasomo mu Ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo rizwi nko kwa Gaddafi, riherereye mu Karere ka Nyarugenge, batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abanyeshuri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye IGIHE ko aba barezi uko ari batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana.

Ati “Bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ariko icyo bakurikiranyweho bakekwaho ni icyaha kimwe cyo gusambanya abana. Harimo ushinzwe uburezi n’ushinzwe imyitwarire bose bakoraga muri kiriya kigo imirimo itandukanye.”

Yongeyeho ko hari abafunzwe ku tariki 30 Ukuboza umwaka ushize n’abatawe muri yombi ku tariki ya mbere n’iya Gatatu muri Mutarama 2020.

Umuhoza avuga ko dosiye z’abo barezi zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha. Kugeza ubu hari abafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, iya Nyarugenge ndetse n’iya Kicukiro.

Ingingo ya 133 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Observer 2020-01-14 04:57:29

RIB nibakore iperereza guhera mu myaka yashize hariho nabandi mu barimu ndetse n’umuyobozi wayoboraga ESSI mbere, bangije abana benshi muri icyo kigo turababaye cyane.

2
HAKIZIMANA 2020-01-13 22:31:11

Mwaramutse,
Dukunda ko muduha amakuru agezweho.
Nagirango ngire icyo mvuga ku cyerekeye comments ijyanye n’uriya Muyobozi wa GS BUHIMBA.
"Kandi ngirarngo basuye Huye baribuka neza ikibazo cy’umuyobozi wa G.S Buhimba-Huye Kinazi bagejejwe ho cyo gukubita atababarira ababyeyi baznye abana gutangira amashuri n’abana babireba.kandi nabamwe mu bakubiswe bari bahibereye. ngo abaziza ko baznye amakayi atuzuye kandi ya Musana( Ese yaciwe m RWanda ntitwabimenya), nazo akazishanyaguza,ngo bazanye amafaranga atuzuye yo kurya, ngo yinyubako na Kiliziya, no guhindura iniforume atamenyesheje ababyeyi kandi amasoko yinzi ngo akayaha umudamu we."
Ibi ntabwo ari ukuri kuko jyewe ndahatuye kandi negereye umwe mubagize Komite y’ababyeyi baharerera antangariza ko inama yahinduye uniform bwa ya Primary muri icyo kigo yabaye tariki ya 26/1/2018 uyu muyobozi atarahaza. Icyindi ni uko uniform zidodwa n’abantu 3 batandukanye kandi nta mugore we ubarimo kuko amakuru mfite ni uko umugore we ari umwarimu mu kigo cy’ishuri mu murenge wa Ngoma. Abadoda uniform ni aba bakurikira: Imipira idodwa na NIZEYIMANA Jeannette, (NYANZA)
Imyambaro yo mu mashuri abanza idodwa na BYUKUSENGE Anne Marie (KINKANGA-RUSATIRA)
Imyambaro yo mu mashuri yisumbuye idodwa na MUKAMANA Salome (RUHASHYA) akaba akorera i Huye. Uyu ninawe udoda imyenda kuri GS KOTANA
Ku kijyanye na Musana, mfite amafoto y’isurwa ry’ishuri ryabaye ejo kuwa 13/1/2020 ryaakozwe na komite y’ababyeyi aho hagaragara abana benshi batambaye umwambaro w’ishuri ndetse bafite n’aya makayi ya Musana bavuga ko yaciwe. Reka mbahe tumwe mu dufoto mfite (Twanze kujyaho).

3
Pjius 2020-01-13 09:00:30

Iminsi y’igisambo Ni 40.
Ibi byahavuzwe kuva kera. Cyagiye gihindura abayobozi kenshi.

4
liberakurora 2020-01-13 08:34:08

ubusambanyi buzabuza ijuru abantu benshi.nubwo babikora bumva bari mu munyenga.

5
habineza 2020-01-13 07:17:58

Urakoze cyane waduha Number z’uwo muyobozi wa GS Buhimba n’uz’umubyeyi byibuze wakubiswe Innocent?bi

6
Innocent 2020-01-13 05:22:20

ngirango komisiyo y’abadepite yasuye intara y’amajyepfo mu cyumweru gishize yumvishe ibibera muri kamonyi ngirango muri iki gitondo na RADIO dis yabisubiyemo aho umuntu bikekwako yiciwe mu kabari ku ruyenzi yajugunywe ku muhanda ngo byitirwe ko yagonzwe.Kandi ngirarngo basuye Huye baribuka neza ikibazo cy’umuyobozi wa G.S Buhimba-Huye Kinazi bagejejwe ho cyo gukubita atababarira ababyeyi baznye abana gutangira amashuri n’abana babireba.kandi nabamwe mu bakubiswe bari bahibereye. ngo abaziza ko baznye amakayi atuzuye kandi ya Musana( Ese yaciwe m RWanda ntitwabimenya), nazo akazishanyaguza,ngo bazanye amafaranga atuzuye yo kurya, ngo yinyubako na Kiliziya, no guhindura iniforume atamenyesheje ababyeyi kandi amasoko yinzi ngo akayaha umudamu we. Mbese uyu udafite uburere we ubwe agiye kwigisha iki abo bana? Harya ubu ntakwiye kubanza guca mw’itorero akigishwa aho igihugu kigezee?Muzabaze meya wa Huye aya makuru atangwa kuwa gatanu yari ahibeyereye.

7
G 2020-01-13 04:50:48

Iyo gusambanya umwana byakozwe n’ushinzwe ku murera? Ntacyo itegeko ribivugaho?

8
Innocent 2020-01-13 04:41:56

Ngo “Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri†?

Kwamamaza