IGIHE

Kigali: Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda imyitwarire iteza impanuka mu muhanda

7 10-07-2019 - saa 17:33, Sekamana Mathias

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yasabye abayoboye amakoperative y’abatwara ibinyabiziga kubakangurira guharanira icyateza imbere umwuga wabo, bakirinda imyitwarire mibi mu muhanda yo ntandaro y’impanuka zihitana abantu zikanangiza ibikorwaremezo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomeje, ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru hatangirwa amahugurwa yagenewe abatwara ibinyabiziga.

DIGP Marizamunda yashishikarije abayobozi ba za koperative kwibutsa abo bahagarariye kwirinda ibibujijwe mu muhanda mu gihe umuntu atwaye ikinyabiziga, kuko ari byo bihitana ubuzima bw’abantu, abibutsa ko ubwishingizi butagarura ubuzima bw’abantu kuko hari ababwitwaza bagakora amakosa ateza n’impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo guhugura n’abayobozi b’abatwara abagenzu kugira ngo babafashe kugeza ubutumwa ku bo bayobora.

Yavuze ko nubwo imibare ifatika y’uko impanuka zagabanutse kuva gahunda ya Gerayo amahoro yatangizwa itarakorwa, ibyasabwe abatwara ibinyabiziga babyubahiriza n’abantu bagatanga n’amakuru binyuze nko ku mbuga nkoranyambaga, iyo hari urenze ku mabwiriza.

Abahagarariye koperative zitwara abantu bemeza ko imapanuka zo mu muhanda zagabanutse nyuma y’ibyumweru icyenda iyi gahunda imaze itangiye.

Ngendahimana Reverien uhagarariye abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko mbere bapfushaga abamotari benshi ubu bikaba byaragabanutse, bitewe nuko aba bayobozi bigishijwe ko bagomba kuva mu biro bakajya aho abo bayobora bakorera.

Ati “Imibare itwereka ko nibura abamotari bari hagati ya 8-10 bapfaga buri kwezi abandi bagakomereka, ariko ubu muri uku kwezi gushize nta numwe twapfushije…Ntitukicara mu biro tujya ku muhanda uwo tubonye urenze ku mategeko tukamutumaho tukaganira kuko tubafite ku ikoranabuhanga.”

Aya mahugurwa yahereye mu mujyi wa Kigali ariko azakomereza no mu ntara zose z’igihugu hahugurwa abayobozi ba koperative z’abatwara ibinyabiziga n’ababitwara muri rusange.

Gahunda ya Gerayo amahoro igeze ku cyumweru cya cyenda, bukaba ari ubukangurambaga buzamara ibyumweru 52 abantu bashishikarizwa kwirinda impanuka zo mu muhanda.

DIGP Juvenal Marizamunda yasabye abayoboye amakoperative y’abatwara ibinyabiziga kubakangurira guharanira icyateza imbere umwuga wabo
Amahugurwa yabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru
Abitabiriye amahugurwa n'abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nduwayo Angelo 2019-07-11 08:41:57

Kazi ni kazi da, nonese uragira ngo bizagende bite ko sisiteme yabaye sisiteme.
Nonese ko utayatanze nabwo utakora!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Byakire utyo hanyuma ubuzima bukomeze minakwambiya
Dore aho nibereye

2
Nk 2019-07-11 05:04:57

Dufite ikibazo gikomeye dutanga ibihumbi 400 burikwezi Kuma taxi cg zimwe bita twegerane

3
Nk 2019-07-11 05:04:57

Dufite ikibazo gikomeye dutanga ibihumbi 400 burikwezi Kuma taxi cg zimwe bita twegerane

4
Nk 2019-07-11 05:04:57

Dufite ikibazo gikomeye dutanga ibihumbi 400 burikwezi Kuma taxi cg zimwe bita twegerane

5
Nk 2019-07-11 05:04:57

Dufite ikibazo gikomeye dutanga ibihumbi 400 burikwezi Kuma taxi cg zimwe bita twegerane

6
Nk 2019-07-11 05:04:57

Dufite ikibazo gikomeye dutanga ibihumbi 400 burikwezi Kuma taxi cg zimwe bita twegerane

7
Sulaiman Kalisa 2019-07-10 18:02:53

Police y’Urwanda rwose irakoraneza cyane iyigahunda (ya gerayo Amahoro) ninziza cyane kanange nongereho nti # Gerayo amahoro maze # ugaruke andi # 1
#2. Iyigahunda harebwe uburyo yagera nokubatwara ibinyabiziga byabo bwite kuko nabo harigihe impanuka zibaturukuho kubera uburangare, kubera gutwara basinze, cyangwa barushye (Fatigue),cyangwa barikumaterephone, cyangwa kuba umushoferi yaza akatsa imodoka atabanje kwita kukureba ko ibintu byibanze kumodoka bimeze neza mbereye yogutsimbura ngo agende urugero mugitondo kureba ikicyegero cyamavuta ya moteur , kureba amazi uko angana (muri radiator) , gufunga neza inzugyi zimodoka mbere yuko shoferi ahaguruka (etc)
Nko kumunsi wumuganda urangiye habaho uburyo bwo kungurana ibitekerezo kuri yigahunda ya #Tugereyo amahoro # Tugaruke andi byafashako message igera kuribenshi
—- ahandi nko mubigo bya reta, PSF, na zakaminuza yewe no mumakwe no munsengero hose usangamo abatwara ibinyabiziga
Murakoze dukomeze imihigo

Kwamamaza