IGIHE

Kigali: Abanyeshuri ba UR bamaze ukwezi barara hanze kubera imperi

0 12-02-2015 - saa 11:28, Claude

Abanyeshuri b’abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) bacumbitse mu macumbi yitiriwe Mutagatifu Sitefano (Saint Etienne), aherereye mu Kagari ka Biryogo, Akarere ka Nyarugenge bamaze ukwezi barara hanze kubera udukoko tuzwi nk’imperi bamwe bita ibiheri.
Aba bakobwa barimo abiga mu Ishami ry’Ikoranabuhanga (icyahoze ari KIST), abandi biga mu ry’ubuvuzi (ryahoze ari KHI). Bavuga ko inyubako bacumbitsemo ari iza Rwiyemezamirimo witwa Gahitsi Jean Bosco.
Umanutse hepfo gato y’Isoko rya (…)

Abanyeshuri b’abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) bacumbitse mu macumbi yitiriwe Mutagatifu Sitefano (Saint Etienne), aherereye mu Kagari ka Biryogo, Akarere ka Nyarugenge bamaze ukwezi barara hanze kubera udukoko tuzwi nk’imperi bamwe bita ibiheri.

Aba bakobwa barimo abiga mu Ishami ry’Ikoranabuhanga (icyahoze ari KIST), abandi biga mu ry’ubuvuzi (ryahoze ari KHI). Bavuga ko inyubako bacumbitsemo ari iza Rwiyemezamirimo witwa Gahitsi Jean Bosco.

Umanutse hepfo gato y’Isoko rya Biryogo, usanga abenshi muri aba bakobwa barambuye imifariso hanze, bamwe baryamye mu masaha yo kuruhuka n’igihe bategereje ko basubira ku ishuri.

Iyo harimo kuva izuba, abenshi muri bo bitwikira imitaka kuko batabasha kujya mu macumbi arimo utu dukoko bavuga ko tubazengereje.

Gusanga aba bakobwa hanze barambaraye ntibikibatera ipfunwe kuko bamaze kwiyakira, ariko hakaba hari impungege z’uko imvura iramutse iguye babura aho barambika umusaya n’ibikoresho byabo bimwe na bimwe bishobora kubika imperi.

Mu byumba bararamo, izi mperi ziboneka ku bitanda, ku nkuta z’ibyumba n’ahandi nko mu myenda ikiri muri aya macumbi.

Abanyeshuri bavuganye na IGIHE bemeza ko bamaze igihe kirenga ukwezi, mu gihe iyo babibwiye nyir’icumbi abirerengagiza kandi bizwi ko afitanye amasezerano na kaminuza.

Bagaragaza ko babangamiwe cyane n’izi mperi kuko zituma batiga nk’uko bikwiye bitewe n’uko usanga bamwe muri bo bari guhondobera mu gihe cy’amasomo kubera umunaniro wo kurara bahagaze, n’abagize amahirwe yo kurambura imifariso hanze bakaba batoroherwa n’imbeho y’ijoro.

Nirere Yvette mu mwaka wa Kabiri, ati “Kuba twiryamiye aha hanze twasohoye ibintu byacu byose, ni kubera ibiheri byigabije amacumbi yacu. Twahisemo kujya twiryamira aha kugira ngo dutuze cyangwa turuhuke, uretse ko imbeho yaho izatwica”.

Mujawayezu Rose na we wiga mu mwaka wa kabiri, yemeza ko ko imibiri ya bamwe muri bo yazanye amabara kubera kurumwa n’utu dukoko, kandi ko kuba badashobora kubona umwanya wo kuruhuka neza bishobora kubaviramo gutsindwa.

Aha bamwe barimo barya bicaye ku mifariso hanze

Yagize ati “ Wakwiga gute se utaryamye cyangwa waryamye hanze imbeho igukubita? Ubu imibiri yacu yamaze kuzana amabara menshi kubera uburyo biturya, muri make twibereye nk’amatungo kubera uburyo turara hanze tukanahirirwa.”

Abanyeshuri baninubira ubucucike bukabije burangwa muri aya macumbi kandi ibyumba byayo ari bito, bagakeka ko na byo byaba biri mu mpamvu zo kuba ibiheri bibona uburyo byororoka vuba, kuko uko baba benshi ari na ko gukora isuku bigorana.

Ikibatungura cyane ni uko nyiri aya macumbi adashobora kwiyemeza ngo atereshemo umuti kandi buri munyeshuri uharara yishyura ibihumbi 50 buri mwaka.

Nubwo bamwe bemeza ko utu dukoko twaba duterwa n’umwanda, hari abavuga ko uburyo bwo kuturwanya ari ugutera imiti itwica mu buryo buhoraho kuko kugira isuku byonyine bidahagihe aho twagragaye.

Ku murongo wa telefoni IGIHE yashatse kuvugana na nyiri aya macumbi ariko ntiyabasha kwitaba.

Ubw’abanyeshuri mu Ishami ry’Ubuvuzi (CMHS),bwemeje ko ikibazo bamaze kukimenya ndetse ko ubuyobozi bwatangiye kugikurikirana.

Ukuriye abanyeshuri mu Ishami ry’ikoranabuhanga (CST), Mpamo Andrew, na we yemeje ko iki kibazo bakizi ndetse ko yanazindukiye kureba uko aba banyeshuri bifashe

mpamo yahakanye yivuye inyuma ko rwiyemezamirimo yagiranye amasezerano na kaminuza, agaragaza ko ahubwo yayagiranye n’umuryango w’Abanyeshuri, ndetse ko bamenye iki kibazo bahkererewe kuko abanyeshuri batahise babamenyesha kikimara kuba.

Yagize ati "Bagiranye amasezerano ngirango ni ukuva nka 2008 ahari!Bagiranye amasezerano noneho abanyeshuri na bo bakamwishyura. Ntabwo ikigo gifitanye amasezerano n’uriya mugabo ahubwo bayafitanye na Association (ihuriro) y’abanyeshuri."

Yakomejje agaragaza ko yanavuganye na Rwiyemezamirimo akamubwira ko aheruka gutera umuti mu Gushyingo 2014 (ngo uba ugomba guterwa rimwe mu gihembwe), uretse ko bigaragara ko ngo uwo yateye ntacyo wamaze.

"Ubu nasize barimo bateramo amazi ashyushye banateramo umuti ngo bazanye ukaze. Ariko ikindi kibazo gihari, buriya n’iyo watera, abana bajya iwabo bagaruka bakaza babizanye babikuye iwabo. bigakiwira hose. ni na yo mpamvu tugerageza gutera iyo bavuye imuhira, noneho tukazongera gutera basubiyeyo, bagaruka tugatera mu kugerageza kubirwanya."

Gusa yanagaragaje ko ku bijyanye n’ariya macumbi, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwari bugiye kuyahagarika kubera isuku nke ariko nyirayo abwemeza ko yisubiyeho basubiye kumusura basanga ibyoo yasabwaga yarabikoze baramureka.

Yagaragaje ko na n’ubu n’iyo bahafunga byasaba ko abanyeshuri ari bo bakwishakira amacumbi mashya kuko ubuyobozi bwita cyane ku bo busanzwe bucumbikira, nubwo abenshi baba hanze y’ikigo.

Imibiri ya bamwe yazanye amabara kubera kurumwa
Abanyeshuri bamenyereye gusasa hanze
Utu dukoko tumaze gukuzwa no kubanyuyuza

Thamimu Hakizimana

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza