IGIHE

Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa

0 28-04-2017 - saa 07:50, IGIHE

Mu Mujyi wa Kigali rwa gati, imbere y’inyubako izwi nka CHIC ahahoze Eto Muhima, muri ruhurura ihari hatwikiwe abana batatu b’inzererezi bamwe muri bo bitaba Imana.

Amakuru avuga ko muri iyo ruhurura hatwikiwe abana batatu, babiri muri bo bahita bitaba Imana undi arakomereka bikabije.

Polisi yageze aho ibi byabereye ndetse uyu muhanda wahise ufungwa gusa ahagana saa moya n’igice nibwo wongeye gufungurwa. Umwana umwe w’inzererezi waganiriye na IGIHE yavuze ko hari abantu babirukankanye mu ijoro we arahunga yihisha inyuma y’imodoka yari iparitse hafi n’ahahoze hakorera BDF naho bagenzi be basigara aho muri ruhurura.

Uyu mwana muto w’umukobwa yabwiye IGIHE ko bagenzi be batwikishijwe lisansi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu iperereza ryatangiye.

Ati "“Ntitwari twamenya niba aribo ubwabo babyikoreye cyangwa niba abandi babigizemo uruhare gusa mu gihe cyo mu masaha ya saa kumi n’igice nibwo Polisi yamenyeshejwe ko hari ahantu hahiye yihutira kugerayo isanga ni umuriro uri kuzamuka mu muserege, hari abana babiri bari barimo barapfa undi umwe arakomereka. Ntitwari twamenya icyabiteye niba aribo hagati yabo bashyamiranye, niba se hari abandi babigezemo uruhare.”

Polisi yemeje ko kuri ubu hatangiye iperereza kugirango hamenyekane aba babigizemo uruhare.

Umwe mu bashinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho ibyo byabereye, yabwiye IGIHE ko aba bana batwitswe mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo.

Ati “Babasanze hariya mu nzu [iri ahari kubakwa inyubako y’ubucuruzi iruhande rwa CHIC] umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.”

Aba bana bahiriye muri ruhurura iri imbere y'inyubako y'ubucuruzi ya CHIC
Polisi yabanje gukuraho ibyari bipfundikije ruhurura kugira ngo ibashe gukuramo abo bana
Umuyonga w'ibintu bisa n'ibikarito byahiriye muri ruhurura abo bana barimo
Abo bana ngo bari basanzwe barara muri ruhurura batwikiwemo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza