Kicukiro: Umwana w’imfubyi wiga mu mashuri abanza yatewe inda abyara impanga (Video)

41 6-12-2017 - saa 21:14, Thamimu Hakizimana

Umwana w’imyaka 14, imfubyi irererwa mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, yabyaye impanga z’abana b’abahungu mu cyumweru gishize, uwamusambanyije yaburiwe irengero.

Uyu mwana wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kuri GS Busanza, arerwa n’umubyeyi wamutoraguye akiri uruhunja rw’amezi atandatu gusa.

Uyu mwana wabyariye mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe yabisohotsemo ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2017.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mwana avuga ko uwamuteye inda ari umuzamu warindaga inzu yubakwaga mu gace batuyemo.

Yagize ati “Nari mvuye ku ishuri anyaka indangamanota yanjye ahita ayirukankana, mukurikiye aho arambwira ngo ko yankunze, nibwo yamfashe ku ngufu noneho ngira isoni zo gutaha, bucyeye ndataha bambaza aho naraye ndabisobanura nyuma banjyanye kuri Polisi baza gusanga ntwite.”

Akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana be kubera ko atabasha kubona icyo kubaha, dore ko n’umuryango umurera utishoboye.

Yagize ati “Ubu mbayeho nabi kubera ko ntabasha kubona amata yo guhaza aba bana kuko ntafite amashereka ahagije.”

Yakomeje asaba abagiraneza babishoboye kumufasha kugira ngo abashe kubona imyambaro n’amata y’abana ngo babashe gukura.

Mukarutwaza Christine urera uyu mwana kuva agifite amezi atandatu, yabwiye IGIHE ko ahangayikishijwe cyane n’ubuzima bw’izi mpanga, agatabaza abagiraneza kubagoboka.

Yagize ati “Ikibazo mfite ubu ni uko ubushobozi bwo kubona amata y’aba bana ntabwo mfite kubera ko nta kazi ngira, yewe n’umugabo wanjye arashaje cyane kuko na mbere y’uko uyu mwana abyara no kubona ibyo kurya byatugoraga cyane, ku buryo noneho kongeraho n’iby’ababana bindemereye cyane.”

Yakomeje asaba abagiraneza n’abandi bose bafite umutima utabara, gufasha uyu mwana kugira ngo abone uko akuza izo mpanga.

Uyu mubyeyi anasaba inzego z’umutekano gukora uko zishoboye zigashakisha uwamuteye inda kugira ngo akurikiranwe.

Umubyeyi ateruye impanga z'umwana w'imfubyi arera
Basaba abagiraneza kubagoboka bakabona ubushobozi bwo kurera izo mpanga
Bavuye kwa muganga batashye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Kawa 2017-12-12 10:42:13

Uwayimuteye amufashe.

2
genny 2017-12-10 09:52:23

Nagirango mu mbarize iyo Famille niba Bashobora guha gutanga umwana umwe umuntu akamurera

3
Uwizeyimana Rebecca 2017-12-08 03:59:22

Birababaje ni muto cyane uwamuhemukiye azakurikiranwe ahanwe byi ntangarujyero

4
Umuhoza 2017-12-08 02:43:42

Nibyo
Kwitondera cyane. Kuko ibyo uwo mwana avuga ntawamenya koko kariko byagenze.
Harigihe wasanga baranabyumvikanyeho mbere yuko bakora iyo game. So , uwayimuteye kumufata bakamukatira life siwo muti kuko nta proof nimwe bafite. Ahubwo byiza bahita bamutegeka
Kumufasha kurera izo mpanga zabo zigakura zishimiye kubana hafi na papa wazo. Thanks👈

5
Maniraho 2017-12-07 23:57:32

Uwifuza gufasha uyu mwana niyandike nimero ze za telefone hano tumushyire muri Groupe ya WhatsApp y’abifuza gukusanya inkunga yo kumufasha

6
Ikimenyi 2017-12-07 17:23:21

Beza ibyo navuze ndabizi ahubwo wendaa numvikanye nabi umbabarire Nta tiku mfite.Ndashimira uyu mubyeyi witanze ariko numvaga mu nyito hari ukundi umunyamakuru yari kubivuga!

7
cyntia 2017-12-07 12:58:42

ariko igi he nimutabariza abantu mujye mwibuka gushyiraho cordonnees zaho umuntu yabasha kunyuzaho ubufasha.Murakoze

8
Axel 2017-12-07 11:46:42

ko mutadutangarije aho uwifuza gufasha uyu mwana yanyura???

9
D 2017-12-07 11:45:03

Imana ifashe uyu mwana inongere imigisha Mme Christine.

10
Bella 2017-12-07 11:29:27

Mutubwire ukuntu twamufasha. Imana ihe umugisshhaaaa uyu mubyeyi kandi uwo mwana yihangane, polisi ikurikirane neza uyu mwana arengerwe, na leta ifashe uyu mwana nuyu muryango pe

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza