IGIHE

Kicukiro: Umugabo arakekwaho kwicisha umugore we majagu agahita atoroka

2 8-10-2019 - saa 10:13, Evariste Nsengimana

Kabera Govenor wo mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, arakekwaho kwicisha majagu [Isuka y’amenyo atatu] umugore we witwa Mukeshimana Vestine agahita atoroka.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yishe umugore we mu ijoro ryo ku wa 7 Ukwakira 2019 agahita aburirwa irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagasa, Harerimana F. Arsène, yabwiye IGIHE ko uwo mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we kuko basanzwe bari bafitanye amakimbirane, agahita acika.

Ati “Umugabo yishe umugore yamwishe ari mu ijoro mu ma saa saba, nta bantu babimenye, yamwishe amukubisa majagu. Ntiyigeze ataka ariko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.”

Harerimana yasobanuye ko ubuyobozi bwari bwarafashe umwanzuro wo kubagabanya inzu bari bafite mu rwego rwo kubarinda ibyakomeza kubahuza.

Ati “Ubuyobozi bw’Akagari n’Umudugudu nyuma y’uko byanzuwe n’abunzi burababwira ngo umugore aherere aha, umugabo aherere aha. Umugabo yatorotse ariko aracyashakishwa.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yishwe ariko iperereza rigikorwa.

Ati “Icyo yamwicishije sinshobora kugisobanura nonaha, gusa yamwishe kandi iperereza ryatangiye arimo arashakishwa kuko yahise acika.”

Uyu mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we bari bafitanye abana batatu .

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
hitimana 2019-10-08 10:27:05

Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana iyemerera gutunga abagore benshi,nukuyibeshyera.Yesu yasabye abakristu nyakuri gutunga umugore umwe gusa,kubera ko gutunga abagore benshi iteka bitera ibibazo.Abashaka abagore barenze umwe,baba bashaka kwishimisha gusa.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

2
James Shukuru Pilote 2019-10-08 05:40:20

Uwo Mugabo Nafatwa Ahanwe Bikwiye

Kwamamaza