IGIHE

Kicukiro: Abarokotse Jenoside bavuze uko Musenyeri Ruhumuriza yicishije Abatutsi bamuhungiyeho

5 15-04-2019 - saa 12:55, Emma-Marie Umurerwa

Abatutsi bari hagati 150-200 baturutse mu bice bitandukanye bari bahungiye mu rusengero rw’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bavuze uburyo Musenyeri Ruhumuriza Aron, yahamagaje interahamwe zo kubica.

Bahungiye muri uru rusengero guhera mu ijoro ryo kuwa 7 Mata 1994 bahizeye ubuhungiro ngo kuko Musenyeri Ruhumuriza Aron, wayoboraga iri torero bamubonaga nk’inyangamugayo kandi ngo yari inshuti ya hafi ya Colonel Renzaho Tharcisse, wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali icyo gihe.

Ubuhamya butandukanye bwatanzwe ubwo iri torero ryibukaga ku nshuro ya 25 Abatutsi biciwe muri uru rusengero.

Mitali Théoneste, umwe mu baharokokeye yavuze ko batanzwe na Musenyeri Ruhumuriza ndetse ko yamwumvise ahamagara Colonel Renzaho Tharcisse, ngo yohereze interahamwe zo kubica.

Ati“Nagiye kumva numva Musenyeri ahamagaye Colonel Renzaho Tharcisse, wahoze ari Perefe w’Umujyi wa Kigali bavugana ibintu byinshi mu Gifaransa arangije aramubwira ngo hano hari abatutsi barenga 100 mwaza mukabareba.”

“Hashize umwanya musenyeri ajya mu rusengero atambagiramo, mu minota itageze no kuri 30 interahamwe zahise zitangira kwinjira mu rusengero zitemagura abari barimo, njye nari ndi mu bwiherero bwari buri hafi yo kwa musenyeri. Abasigaye batishwe muri icyo gitero yarababwiye ngo bajye mu modoka ye ya Daihatsu abahungishe, ariko ntiyabahungishije mu by’ukuri ahubwo yabashyiriye interahamwe zirabica bose kuko ntawarokotse.”

Interahamwe zimaze kwica abatutsi bari bahungiye muri urwo rusengero, uyu musenyeri ngo yahise azana abantu baterura imirambo vuba vuba bayirunda mu cyobo cyari cyaracukuwe mu ntanzi z’uru rusengero.

Mitali ati “Yaravugaga ngo bakure imirambo mu rusengero vuba vuba kugirango abamisiyoneri bari batuye hafi aho bataza kuyibona”.

Umushumba w’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko ari igisebo kandi ko bibabaje kuba abatutsi barahungiye mu nzu y’Imana bakahicirwa.

Ati “Inzu y’Imana ubundi ni ubuhungiro niho umuntu ajya akahabonera amahoro n’umutekano ni nayo mpamvu abantu bahahungiye ari benshi. Kuva na kera abantu bahungiraga bene aka kaga mu nzu y’Imana kandi bakahakirira. Mu 1994 ibintu byahinduye isura kuko abantu bahahungiye bahiciwe urw’agashinyaguro.”

“Ni akaga gakomeye kandi ni ikimwaro ku bapasiteri, ni ikimwaro ku bakirisitu bigishijwe urukundo barangiza bagahindukira bakicana. Mu gihe cya jenoside njye sinari ndi inaha, abatanga ubuhamya nibo bavuga ibyo bakorewe na Musenyeri cyangwa abandi bakozi b’Imana njye simbizi sinari mpari. Iyo wumvise ibintu nk’ibyo wumva ari ikimwaro ukumva nawe bikuriho.”

Mu cyobo cyabonetse mu kibanza cy’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, hakuwe imibiri 70 y’Abatutsi biciwe mu rusengero.

Musenyeri Kayinamura Samuel, akaba asaba abapasiteri b’iri torero n’abakirisitu muri rusange, guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, bakirinda ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera, barushaho kubahiriza gahunda za Leta no gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Abakirisitu n'abapasiteri bo mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda bibutse Abatutsi biciwe mu rusengero bari bahungiyemo
Abakirisitu n'abayobozi b'Itorero Methodiste Libre bunamiye abatutsi biciwe mu rusengero rw'iri torero i Gikondo
Depite Senani Benoît hamwe na Musenyeri Kayinamura Samuel bacana urumuri rw'icyizere
Mitali Théoneste uri hagati yatanze ubuhamya bw'ukuntu uwari umuyobozi w'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda yatanze Abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw'iri torero i Gikondo
Muri uru rusengero hiciwe Abatutsi bari bahahungiye bagera kuri 70
Musenyeri Kayinamura Samuel, Depite Senani bafatanyije n'urubyiruko gucana urumuri rw'icyizere

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habineza 2019-04-22 17:52:05

Igisubizo ni kimwe:Ntibikwiye k’umuhutu uwo aliwe wese kwongera kwitwa pastoro cg musenyeri w’itorero.

2
Josephine 2019-04-16 03:39:13

Ese uyu ngirwa musenyeri Ruhumuriza wamarishije abantu aracabaho? Abahe he?

3
GSE 2019-04-16 02:24:34

Ndagirango nkosore gato Gatare Ruhumuriza Aaron wa Methodiste ntiyigeze ahungira UK Yari i Nairobi muri Kenya, ahava ahungira muri Afrika y’epfo ighe cya opération NAKI, ni naho yaguye atarashyikirizwa inkiko
Uwagiye muri UK ni Bishop Ruhumuriza Jonathan wa Anglican, we yanagiye nyuma rwose kuko yayoboye Diyosezi ya Kigali mbere ya Bishop Kolini

4
gatare 2019-04-15 11:33:11

Amadini yivanga cyane muli politike.Yagize uruhare rukomeye muli Genocide kandi yahereye kera.Ndatanga ingero nkeya.Musenyeri Perraudin yafatanyije na President Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Musenyeri Nsengiyumva Vincent wari akuriye Gatolika muli 1994,yabaga muli Komite Nyobozi y’Ishyaka MRND.Idini y’Abadive,yagiraga indirimbo yacaga kuli Radio Rwanda buri gihe,yavugaga ngo Imana niyo yatumye President Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Muli 1994,Idini Anglican Church ryari rifite abasenyeri 7 bose b’abahutu gusa.Benshi mulibo bashinjwa genocide,barimo uwaguye muli gereza ya Arusha n’uyu Ruhumuliza wahungiye muli UK.Ejobundi,National Unity and Reconciliation Commission (NURC),yatangaje ko amadini akomeje kuronda amoko.Amadini aho kuba umuti wa Racism,ni ikibazo ahubwo.

5
GSE 2019-04-15 06:30:30

Si i Gikondo gusa kuko n’i Kibogora mu kwezi kwa 6 muri 1994 bakoresheje igiterane bagikorera Kamonyi ngo cyo gushima Imana, ko umwanzi w’umuhutu Imana yamutanze akicwa. Aho i Kibogora ni naho gufata ibyitso muri 1990, kwica umututsi kuko ari umututsi muri 1992, kwica abatutsi muri 1994 ni ho byose byatangiriye mu cyari Cyangugu kubera ubufatanye bwa Ruhumuriza, Mayira wari bourgestre, Bagambiki wari perefe, Nshamihigo wari procureur, n’umuyobozi w’ingabo, na Kanyandekwe. Abenshi bapfiriye aho urwibutso ruri aho i Kibogora, urusengero Nsengiyareye Dismas (wa wundi wavuze ko bafite insoresore z’intarumikwa) yakoresherejemo inama. muri 1992. Aho i Kibogora imbere y’aho urwibutso ruri niho muri 1963-1964 urubyiruko rwa methodiste rwaheragwa imyitizo ya gisirikari babaza imbunda mu biti nka bimwe by’interahamwe. Kubera ko rubarya rero, akarere ka Nyamasheke karashaka kubashyigikira.
N’ejo bundi kuri 12 mu mugoroba hirengagijwe gufata ubuhamya haba mu majwi cyangwa mu mashusho kugirango butarenga aho.

Kwamamaza