IGIHE

KCB igiye gushora miliyoni 100 Frw mu kwigisha imyuga urubyiruko 200

1 15-05-2019 - saa 08:22, HABIMANA James

Banki y’Ubucuruzi ya KCB Bank Rwanda ibicishije muri gahunda ya “Igire” yo gufasha urubyiruko, igiye kurihira ishuri abagera kuri 200 no kubafasha kwihangira imirimo.

Ubuyobozi bwa KCB Bank Rwanda bwatangaje ko uru rubyiruko 200 ruzigishwa imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, gutwara imodoka n’ibindi mu gihe cy’amezi atandatu, iyi gahunda ikazatwara miliyoni 100 Frw.

Umuyobozi wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko “Igire” iri muri gahunda z’iyi banki z’uko urubyiruko rugomba kureka gukomeza kuvuga ko rwabuze akazi ahubwo rukaba ubwabo igisubizo cyo kwihangira imirimo.

Ati “Mwitegure gukora cyane kugira ngo mu gihe kiri imbere muzabe mukomeye ku isoko ry’umurimo kandi mwihangire imirimo, kwiga ntabwo bihagarara mu mezi atandatu ahubwo iri ni itangiriro tubahaye, bivuze ko mugomba gukomeza guteza imbere ibyo muzaba mwarakurikiye.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Emmanuel Bigenimana, yasabye aba basore nk’inkumi ko ubwabo bagombye kwibaza icyo bamariye igihugu bityo bakaba n’aba mbere mu gushaka ibisubizo.

Yavuze ko uyu munsi urubyiruko rw’u Rwanda rusabwa kugira uruhare mu kubaka igihugu kirambye, kurandura ikibazo cy’ubukene cyari cyarabaye karande mu bihugu bya Afurika kuko ubukene atari umurage w’uyu mugabane.

Yagize ati “Icyakozwe gikomeye ni uko ibihugu by’i Burayi urubyiruko rwaho rwumvise inshingano rufite, uyu munsi abana b’abanyarwanda turasaba kumva inshingano mufite, izo nshingano ni ukuvana u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikennye rukaba igihugu gikungahe kuva uyu munsi kugeza mu 2050.”

Yavuze ko kimwe mu bintu u Rwanda rwubakiraho ari ugutanga ubumenyi mu bantu, bityo ko biciye muri ubu bufatanye na KCB mu myaka iri imbere nta rwitwazo aba bantu bazaba bafite.

Yabasabye gukoresha neza aya mahirwe kuko nyuma yo kuva ku ishuri bazaba bafite amahirwe yo guhinduka abakire.

Nshimiyimana David wavuye mu Karere ka Kayonza akaba agiye guhabwa aya mahugurwa ya KCB, yavuze ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbiye yagiye akora ibintu bitandukanye ariko byamuhaga amafaranga make cyane.

Aganira na IGIHE, Nshimiyimana yagize ati “Kuva ndagije nagiye nkora utuntu tworoheje ariko ayo nabonaga yari make ugereranyije n’ayo nari nkeneye, nkomeza kugereza ariko sinagera ku byo nifuzaga, ubwo numvaga iyi gahunda ya KCB nibwo nabisabye kandi ngira ayo mahirwe, ndumva nzahavana byinshi muri aya mezi atandatu.”

Avuga ko aya ari amahirwe azamufasha kwishakira imirimo adategereje akazi ka leta.

Urubyiruko 200 nirwo rugiye guhugurwa mu mezi atandatu mu kwihangira imirimo
Umuyobozi wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo
Umuyobozi wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko gahunda ya “Igire” iri muri gahunda z’iyi banki zigamije guteza imbere urubyiruko
KCB igiye gushora miliyoni 100 zizafasha urubyiruko 200 kwiga no kwihangira imirimo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tina 2019-05-15 03:42:25

Nanjye ndabikeneye nibyiza

Kwamamaza