IGIHE

Ishuri rya Polisi rya Gishali ryishyuriye mituweri abaturage 1000 batishoboye

0 13-08-2019 - saa 22:01, Hakizimana Jean Paul

Ishuri rya Polisi rya Gishari ryo mu Ntara y’Iburasirazuba, ryatangiye mituweri abaturage 1000 biganjemo ababarurwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ndetse n’abafite ubumuga.

Amafaranga yatanzwe yaturutse mu banyeshuri biga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari n’abandi bakozi bo muri iki kigo, hagamijwe gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza.

Bashyikirijwe amafaranga yo kubishyurira mituweri kuri uyu wa Kabiri, mu muhango wabereye mu Murenge wa Mwili ahishyuriwe abaturage 300 n’abandi 700 bo mu Murenge wa Ndego. Ni igikorwa cyabaye biciye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi ndetse no kwizihiza imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Nshimiyimana Vianney, yavuze ko kwishyurira abaturage mituweri, kububakira ndetse n’ibindi bikorwa byinshi polisi ikora, biba kubera ubumwe ifitanye n’abaturage.

Ati "Ubuyobozi bwa polisi burabashimira ku kuntu mutangira amakuru ku gihe, iyo muyatangiye ku gihe bituma natwe dutabarira ku gihe tukagoboka uwari uri mu kaga."

Mukamfizi Esterie wishyuriwe mitiweri we n’abana be batanu, yavuze ko ari ibyishimo ku muryango we kuko kuyiyishyurira bitari kuzamworohera.

Ati "Mbana n’ubumuga, guhinga ntabwo bikinkundira, byansabaga kwifashisha abagiraneza none polisi y’igihugu itwishyuriye twese mu rugo. Ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha."

Mukarwema Adele we yavuze ko yari amaze imyaka myinshi adatanga mituweri bitewe no kubura ubushobozi. Ngo iyo yarwaraga yivurishaga imiti ya Kinyarwanda cyangwa akajya ku bajyanama b’ubuzima, none ubu azajya ajya no kwa muganga.

Uretse aba baturage bo mu mirenge ya Mwili na Ndego bahawe mituweri n’Ishuri rya Polisi rya Gishari, Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze ndetse n’Ishuri rya Polisi rya Mayange nabo bahaye abaturage mituweri.

CP Nshimiyimana Vianney ashyikiriza mituweri umwe mu batishoboye
CP Nshimiyimana yavuze ko ibi bikorwa bishingiye ku bumwe bwa Polisi n'abaturage
Byari ibyishimo ku bahawe mituweri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza