Karongi: Umuryango umaze iminsi itatu warimwe umurambo wawo kubera ubwishyu mu bitaro

11 12-03-2018 - saa 12:43, Thamimu Hakizimana

Umuryango wo mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, umaze iminsi itatu warimwe umurambo w’umwana wawo kubera ikibazo cyo kubura ubwishyu mu Bitaro bya Kibuye yari arwariyemo.

Ku wa Gatanu, tariki 9 Werurwe 2018, ni bwo Nyirabagesera Christine w’imyaka 25 wari ufite ubumuga bwo kutavuga yitabye Imana, aguye mu Bitaro bya Kibuye.

Amakuru aturuka muri uwo muryango ni uko inshuti n’abaturanyi bari mu kiriyo, bategereje gushyingura ariko bahura n’ikibazo cy’uko umurambo ibitaro bitarawurekura kuko biri kwishyuza amafaranga agera ku bihumbi 200 cyangwa umuryango ukazana icyangombwa cy’abatishoboye.

Umuryango wa nyakwigendera ugizwe n’abantu bane utunzwe no guca inshuro ndetse abaturage bavuga ko wabarizwaga mu cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe ariko waje gushyirwa mu cya gatatu mu buryo budasobanutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yabwiye IGIHE ko yari azi ko nyakwigendera yashyinguwe ariko avuga ko bagiye gufasha uyu muryango kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Ni umwana w’umuturanyi nanjye barabimbwiye mpa umuryango we ibihumbi 10 Frw byo kugira ngo aze gushyingurwa ku buryo nari nzi ko byarangiye, ariko amakuru namenye ni uko yari umwana w’impfubyi warerwaga n’abaturanyi ku buryo tugiye kureba uburyo ubuyobozi bw’Akarere bubafasha kuko hari amafaranga y’Ingoboka afasha abatishoboye.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Emmanuel Ntirenganya, we yahakaniye IGIHE ko bimanye umurambo.

Yagize ati “Birababaje kuba bavuze gutyo kuko ntabwo twamubimye ahubwo twabasabye kutwandikira urupapuro rugaragaza igihe bazishyurira ibitaro kugira ngo bajye kumushyingura bahita bamuta aho hasigara uwari ugiye kubandikisha urwo rupapuro ku buryo kugeza ubwo tutari twababona.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
chirenga angel karangwa 2018-03-14 01:14:49

abayobozi bikigihe ntakigenda nabahaye amafranga narinzi ko byarangiye uwo asubire kwiga ikinyabupfura umuntu utamenya abo ayobora azamenya iki yewe ndumiwe

2
kare 2018-03-13 03:03:57

izi zose n’inguruka zo kudatanga mutuelle birababaje umuyobozi aturana n’umuntu udafite mutuelle atabizi

3
Biraguma 2018-03-13 02:01:07

Mayor, vuga uti nanjye nkumuturanyi nabahaye inkunga yanjye yo gushyingura urekere aho, singombwa kuvuga umubare w’ayo wabahaye, mujye mugira umwifato wa kinyarwanda ariko!

4
pierre 2018-03-13 00:56:40

ibitaro bya kibuye bizwiho imikorere mibi nuburangare bwabaganga service mbi uyu muyobozi arabeshya pe kuko ejo bundi nanjye bari banyimye uwanjye witabye Imana ngo keretse nishyuye 600000frw ese mbaze uyabuze bakamushyingura niho baba bungutse ministeri y’ubuzima izige kuriki kibazo.

5
Ben 2018-03-12 22:36:23

Mwaramutse please mufashe uwo muryango wa nyakwigendera njye mbabajwe Nuko yarafite ubumuga wanabona Wenda ataranitaweho bifatika kubera ubumuga nubukene niba binaniranye mwaduha aho twacisha ago mafranga ariko agashyingurwa

6
musabyimana pascal 2018-03-12 14:07:20

niyo mpamvu dukwiye kujya dutanga mituel kuko urupfu uburwayi bidateguza. gusa uyumuryango wihangane pe

7
floa 2018-03-12 12:10:00

ndumiwe koko?umwana wumuturanyi umuha 10k warangiza ntumenye niba bashyinguye?egoko mana.
niyutabivuga ukanavugako utabimenye.
ntasoni ngo nabahaye 10000 zokubafasha ngo narizni ko byarangiy

8
MAURICE 2018-03-12 12:06:50

ariko c koko ibyo bibaho baretse kubika umurambo niwutange bazishyure nyuma mbega ababyeyi babaye byikubye kabiri weeee gusa kwa muganga ntampuhwe nubumuntu pe

9
Jean paul 2018-03-12 10:36:54

Akarere Huye
Umurenge Simbi
Akagali Kabusanza
Umudugudu Ndago
Umubyeyi yaguye Ku bitaro by a CHUB none nawe baramwimanye kuva kuri 06 march 2018 kugeza nubu kubera ko yabuze 450,000f yo kwishyura ibitaro kandi nta mutuele afite. Yasize abana umunani harimo impanga ebyiri yari amaze kubyara. Mudufashe

10
Dido 2018-03-12 08:29:33

Mayor, ngo naboherereje 10k, umuturanyi kweri ngo ni umuyobozi koko, naho ushinzwe imibereho abo bose bakwiye kwegura, ndetse nuwo muyobozi wibitaro ngo bazishyure mubandikishije bakubwirako atunzwe no guca incuro ariwowe utinjiza nibihumbi 2000 kukwezi uwakubwira kwishyura 200k wabigira ute? muba mukwiye gufatwa n’isoni gusa kuko muri igitutsi kuri Leta yacu.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza