IGIHE

Karongi: Umuyobozi yatanze amakuru atari yo, abagore bakumirwa mu tubari mu masaha y’umugoroba

18 10-01-2019 - saa 12:00, Emma-Marie Umurerwa , Mukwaya Olivier

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yandikiye abafite utubari mu gace ayobora, abamenyesha ko abagore batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri bakiturimo.

Iyo baruwa uyu muyobozi yayanditse ashingiye ku myanzuro y’Inama y’umutekano itaguye y’akarere, aho yavugaga ko yanzuye ko “nta mugore cyangwa umukobwa ugomba kurenza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba akiri mu kabari mu rwego rwo kwita ku mutekano wabo n’uw’abana.”

Iyi baruwa ntiyakiriwe neza na mba, ku mbuga nkoranyambaga abantu bayihererekanya bitsa ku kuvuga ko muri iki kinyejana bidakwiye ko abagore bafatwa gutya.

Nyuma y’iminsi ibiri hasohotse ivuguruza iya mbere, yo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bwishyura yibanda ku kibazo cy’urugomo n’ubisinzi.

Ati “Kubera ikibazo cy’urugomo ruturuka ku businzi kigaragara mu Murenge wa Bwishyura, Ubuyobozi buramenyesha abaturage bose cyane cyane abanyatubari ko basabwa kubahiriza amasaha y’utubari (gufunga no gufungura ku gihe).”

“Abakiliya bose abagabo n’abagore barasabwa korohereza ba nyiri utubari mu gihe babasabye gusohoka ngo bafunge mu gihe cyagenwe.”

Ibaruwa ya mbere yashingiwe ku makuru atari yo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Uwimana Phanuel, yabwiye IGIHE ko inama y’umutekano ku rwego rw’akarere atigeze ayitabira, ahubwo yohereje Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubuyobozi, ari nawe wamuhaye amakuru.

Ati “Ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri habaye inama sinabasha kuyitabira, nari nasabye uruhushya nohereza umpagararira. Ku wa Mbere mu gitondo azana imyanzuro y’ibyavugiwemo byose harimo n’uko abagore batemerewe kuba bari mu tubari guhera saa kumi n’ebyiri.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’iyo baruwa, yahamagawe n’Umuyobozi w’Akarere akamubwira ko ibyanditswe bihabanye n’ibyavugiwe mu nama.

Ati “Ubwo nahise nandika indi baruwa inyomoza kuko habayeho kwibeshya aduha amakuru atari yo. Ubu igikurikira ni ukureba ukuntu yahanwa.”

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwamaze kumenyesha abacuruzi bafite utubari ko bakomeza akazi nk’ibisanzwe bakubahiriza amabwiriza asanzwe abagenga.

Umukozi Ushinze Imari n’Ubuyobozi mu Murenge wa Bwishyura, Ntakirutimana Evode yemeza ko ibyari byanditse mu itangazo rya mbere byavugiwe mu nama.

Ati “Babivuzeho no kuri telefoni mfite ubutumwa bumeze gutyo. Byaravuzwe ni uko wenda imyanzuro itahise yandikwa.”

Abayobozi b’uyu murenge bazafatirwa ibihano

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yabwiye IGIHE ko Umukozi Ushinze Imari n’Ubuyobozi wari uhagariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, yatanze ubutumwa butari bwo.

Ati “Mu nama twavugaga ku kibazo cy’ababyeyi bateshuka ku nshingano bikaviramo abana kubura uburere hamwe n’ikibazo cyo kugwingira, dusaba ko utubari tw’inzagwa n’ibigage twajya twubahiriza amasaha y’akazi ku baturage bose nta kuvangura, kuko usanga hari abaturage batubyukiramo aho kujya mu mirimo ntibabone n’umwanya wo kwita ku bana babo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ari ubwa mbere ikibazo nk’iki cyo kuyobya abaturage hashingiwe ku myanzuro idahuye n’iyavugiwe mu nama.

Ati “Ubu icyo twatangiye gukora ni uko hari ibihano bigiye gufatirwa umurenge wa Bwishyura mu rwego rw’akazi.”

Yavuze ko bakibikurikirana ngo bamenye ayo ikibazo cyavukiye, ashimangira ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, nta cyemezo gikwiye gufatirwa abagore ngo abagabo basigare, asaba abayobozi kujya batanga ubutumwa nyabwo bw’ibyavugiwe mu nama.

Ibaruwa ya mbere yabuzaga abagore kujya mu tubari nyuma ya saa kumi n'ebyiri
Ibaruwa ya kabiri yavugaga ubusinzi muri rusange
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ockham 2019-01-11 01:31:45

N’iyo uwo mukozi yatanga amakuru atari yo, wowe Muyobozi ukwiye kujya ubanza ukumva amakuru uhawe , byaba na ngombwa ugasobanuza! Kuko nk’umuyobozi, ntiwari ukwiye guhita ushyira mu bikorwa icyemezo kirimo ivangura ringana kuriya! Wagombaga kubanza ugatekereza karindwi pe!

2
Ockham 2019-01-11 01:29:40

N’iyo uwo mukozi yatanga amakuru atari yo, wowe Muyobozi ukwiye kujya ubanza ukumva amakuru uhawe , byaba na ngombwa ugasobanuza! Kuko nk’umuyobozi, ntiwari ukwiye guhita ushyira mu bikorwa icyemezo kirimo ivangura ringana kuriya! Wagombaga kubanza ugatekereza karindwi pe!

3
Rutinduka 2019-01-11 00:50:38

Umuyobozi w’umurenge niwe ufite amakosa. Iyo habana kubaza se bagenzibe muyindi mirenge. Stamp ya Leta yaragowe

4
Rutinduka 2019-01-11 00:50:38

Umuyobozi w’umurenge niwe ufite amakosa. Iyo habana kubaza se bagenzibe muyindi mirenge. Stamp ya Leta yaragowe

5
EV 2019-01-10 14:28:43

NUBWO BA SUBIRANYEMO BAKITANA BAMWANA SUBWAMBERE BIVUGWA KO ABAGORE BAGOMBA KUJYA BAVAMUTUBARI HAKIRIKARE MURWEGO RWO KWIYUBAHA NKA BAMUTIMA W’URUGO ABO BAYOBOZI MUBA BABARIRE KUKO MUNAMA NYINSHI MUGIHUGU BIRAVUGWA ARIKO HATA GENDEREWE GUFOBY’ABAGORE.

6
Titi 2019-01-10 14:05:07

Hehehe nonese nyakubahwa meya uratugirinjiji twese ntituzuko inama zikorwa. Ubundi munama zose haba harumuntu uri bwandike imyanzuro yayivuyemo ibyo bita minutes of meeting) akaza kubi sangiza abari bagize inama. None ikarongiho burimuntu waje munama yiyandikiribyabonye akajya kubisangiza abo yasize. Niba ariko bimeze mwaba murabambere mukanikurikira

7
Rukundo 2019-01-10 12:57:37

Umugore akwiye kwita kurugo kera babitaga mutimawurugo, ndebera ifoto y’umugore afite icupa mumasaha yijoro!!!! Ubundi yakabaye ari murugo kunshingano z’urugo

8
Ntawicumurame Nelson 2019-01-10 12:55:16

Ndumva ibihano atari ngombwa kukp habayeho kwivuguruza itangazo ritarashyirwa mu bikorwa kandi ikindi uwatumwe siwe wanditse ibaruwa keretse niba imvugo ibeshya gitifu hari aho yayisinyiye naho ubundi nawe yashinga urubanza,babihorere ntawaciye inka amabere.

9
kazindu phocas 2019-01-10 09:32:44

Ariko noneho ni agahomamunwa, none se inzoga n’ibigage biraharirwa abagabo twe twisubirire hirya iyo twahoze
ariko n,abagabo barasinda muvandimwe ni ikibazo cya controle gusa icyakora ugize neza kubikosora n’aho ubundi twari kukurega rwose ibyo nawe uzi. mujye mushishoza Mayor arakoze kuduhagararaho n’aho ubundi wari ........

10
Me 2019-01-10 08:43:49

Namwe muratubeshye rwose ngo yahagarariwe n’umukozi ushinzwe imari n’ubuyobozi? Uyu se aba mu murenge koko?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza