IGIHE

Kamonyi: Ikamyo yacitse feri ihitana abantu barindwi, umunani barakomereka

10 13-02-2020 - saa 09:03, Habimana James

Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, habereye impanuka yatewe n’ikamyo yahitanye abantu barindwi abandi umunani bagakomereka.

Iyi kamyo yari itwawe n’uwitwa Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35, akaba yahise ahunga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko abantu barindwi bahise bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka harimo abajyanwe mu bitaro bya CHUK.

Yagize ati “Iyi Fuso yari ipakiye ibiti ikaba yavaga i Muhanga yerekza i Kigali, ibuze feri yagonze Coaster RAC 178 Z yari itwawe na Niyonsenga Manasseh w’imyaka 38, muri iyo kwasiteri hapfuyemo abantu batandatu hakomereka umunani, Fuso yakomeje igonga indi modoka uwari uyitwaye yahise apfa.”

Yavuze ko hahise hatangwa ubutabazi ku bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya CHUK, abandi batari batakomeretse cyane barimo kwitabwaho aho byabereye.

Ati “Ubu harimo gufungurwa umuhanda kuko imihanda yahise ifungwa, ubu Polisi yatangiye gushakisha Kaberuka no kureba icyateye iyi mpanuka nubwo bigaragara ko yatewe no kubura feri.”

Yavuze ko abashoferi bagomba gusuzumisha ibinyabiziaga kandi bakajya bagendera ku muvuduko wateganyijwe, asaba ko habaho n’ubworoherane mu muhanda cyane bagendeye ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Polisi yakoze ubutabazi bw'ibanze ku bakomeretse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mwami Barnaba 2020-02-14 07:16:17

Fuso zose nizicibwe ku butaka bw’u Rwanda; ntabuziranenge zifite. bur’igihe fuso, bur’igihe fuso...

2
Ali 2020-02-14 00:45:39

Fuso zose zahoze ari main gauche- left hand noneho mu kuzizana mu Rwanda bakazihindura bimura aho steeling na feri byari biri. Akenshi bikorwa nabi cyangwa Ku giciro gito noneho nyine bigateza izo mpanuka. Police nihagarike za fuso zose nta buziranenge zifite naho ubundi abantu barashize.

3
Intwali Innocent 2020-02-13 15:51:00

Nyagasani ,, akira Roho z’ abana bawe, baruhukire mu mahoro .RIP

4
bimawuwa 2020-02-13 10:50:33

Road safety mu give idakurikijwe ntabwo impanuka zizashira mu gihugu. nu kubishira mu gitabo cya mategeko agenda umuhanda ukayakurikiza byanze bikunze. ubundi ahandi imodoka nini zitwara imizigo ni modoka zitwara abagenzi abashoferi bazo bagara amahugurwa ahoraho nyuma yu mwaka cg ibiri kuburyo certifica uhabwa ido umwaka cg ibiri irangiye byose na permi bihita bita agaciro. nhandi imodoka zitwara abagenzi zitabwaho cyane iyo ubona bitaho kundege ni kimwe ni modoka zitwara abagenzi kubera ko umushoferi agomba kwibuka ko afite ubuzima bwabantu muntoki. rero safety ni kintu kigomba gukurikizwa igihe cyose.

5
UMUHUZA 2020-02-13 09:35:12

NI NKAHARIYA UZAMUKA KIBAGABAGA UVA MUGISHANGA CYO HEPFO AHAJYA IKINYINYA NAHO IMODOKA ZIPAKIYE ZIRANANIRWA ZIGASUBIRA INYUMA KDI KENSHI.

6
Le Sage 2020-02-13 09:11:53

Ese nibyo koko taliki ya 13 iteza ibyago?

7
mugabo 2020-02-13 03:47:07

Twihanganishije abagize ibyago! RTDA, POLICE na MININFRA bakagombwe gukora ubushakashatsi bwimbitse kugitera impanuka muri ako gace, cyane cyane ko hamaze kubera impanuka nyinshi kandi zahitanye abantu benshi. njye mbona umuhanda ukozwe nabi muri ako gace (cross section yaho iriho bordure kumpande zombi, zigatuma umushoferi ubonye ibyago imbere ye atabona aho ahungira) hakosorwe uburyo umuhanda wubatswe muri ako gace

8
maurice 2020-02-13 03:30:20

FUSO NIBINDI BINYABIZIGA BYIKORERA IBIREMEREYE BYIBANDWEHO MURI CONTROL TECHNIQUE! KD NABYO BISHYIRWEMO SPEED GOVERNOR!

9
CELESTIN 2020-02-13 03:12:49

Imana niyakire ababuze ubuzima kdi twese twifatanyije n’imiryango yabagize ibyago!

10
Emeriryivuze David 2020-02-13 01:50:03

Impanuka yabereye mukarere kakamonyi

Kwamamaza