IGIHE

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

4 8-01-2019 - saa 18:28, Ferdinand Maniraguha

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Buyapani we na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shinzo Abe, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni zisaga 29 z’amadolari zo kongera ubushobozi bw’imiyoboro iva ku ruganda rw’amazi rwa Nzove igera ku bigega bya Ntora mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani.

Kuri uyu wa Kabiri, Kagame na Shinzo Abe bagiranye ibiganiro, bisozwa ibihugu byombi bisinye amasezerano agamije kubaka umuyoboro w’amazi uva ku ruganda rwa Nzove kugera ku bigega bya Ntora ku Gisozi.

Ayo masezerano afite agaciro k’amayeni y’u Buyapani 3,191 000,000, ni ukuvuga amadolari ya Amerika 29 343 067.

Ibigega bya Ntora bifata amazi avuye ku ruganda rw’amazi rwa Nzove, bikayakwirakwiza mu duce dutandukanye two mu majyaruguru ya Kigali nka Gisozi, Bumbogo, Kinyinya, Gaculiro, Kibagabaga, Kacyiru n’ahandi.

Ibyo bigega bifite ubushobozi bwo kwakira amazi angana na metero kibe ibihumbi icumi.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024, abaturarwanda abose bazaba bafite amazi meza, ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi ikava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) umwaka ushize cyatangaje ko gifite imishinga itandukanye ya miliyoni 160 z’amadolari yo kwagura no kubaka imiyoboro n’inganda z’amazi, ku buryo mu myaka itatu gusaranganya amazi bizaba ari amateka.

Iyo mishinga irimo iyo kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya bigera kuri 17 n’inganda nshya.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Shinzo Abe, yashimye ubufatanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda rwishimira iterambere ry’ubufatanye n’u Buyapani. Dufatanya muri byinshi kandi bibyara umusaruro nko mu buhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.”

Kagame kandi yashimye inkunga y’icyo gihugu mu mushinga wo kuvugurura ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu muri Kigali (Kigali Urban Transport Improvement Plan).

Yavuze ko u Rwanda “rwiteze kwigira ku bunararibonye bw’u Buyapani mu guteza imbere imijyi no gutwara abantu n’ibintu.”

Perezida Kagame yanagarutse ku mavugurura amaze imyaka ibiri akorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ashimangira ko agamije gutuma uyu mugabane ugira uruhare ruhamye mu bufatanye n’ibindi bice by’Isi birimo n’u Buyapani.

Yavuze ko uwo muryango abereye umuyobozi uzakomeza gukorana n’u Buyapani n’abandi bafatanyabikorwa mu kuvugurura akanama gashinzwe umutekano muri Loni kugira ngo gakomeze kujyana n’uko ibintu bihagaze ubu.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni 21,485 z’amadolari, rikaba ryarahanze imirimo 178.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Amazi 2019-01-08 12:39:33

Ni byiza aya masezerano n’ingirakamaro kugihugu cyacu ariko n’urwego rushinzwe imikoreshereze yayo Wasac ni ngombwa ko rukora rutuje kugirango rukoreshe neza uwo musaruro kuko rukorera kubwoba bwa Ceo Muzola Aimé uyiyobora uhora avuga ijambo rica intege ko azirukana nta motivation nimwe itanga imbaraga kubakozi bitanga amasaha y’ikirenga bagamije kwikingira iryo terabwoba nyamara bababaye nkekako gukora ufite umutima ukunze biruta iterabwoba rya Muzola. His excellent azagerageze kwigisha Muzola leadership akorane nabakozi neza nibyo bizatanga umusaruro kuruta uko abikora yigize nkaba idi amin, mobutu nabandi nkabo. Murakoze. Pleease mutambutse igitekerezo cyanjye kdi n’abakozi ba Wasac batange servise neza ariko ibyingenzi bakeneye birimo gufasha aba clients biboneke atari ukohereza abatechnicians kuri field nta gikoresho ubahaye hanyuma ubasabe gutanga amazi bagende bafunga gusa nukeneye kwisayidira ngo yigurire igikoresho kubwo kwirengera ubyite icyaha cya ruswa, nanameneka uwirukane ngo yahombeje ikigo. Think about it and change your mind field itandukanye na planification wahozeho muri mininfra. Thanks

2
JL 2019-01-08 12:09:31

Ndishimye cyane, kuko niba hari abantu bakora ibintu bisobanutse mu Rwanda, ni Abayapani binyuze muri JICA. Bagiye batwubakira Substation z’amashanyarazi zifite ingufu, banubaka imiyoboro y’amazi isobanutse mu byaro bitandukanye by’u Rwanda. Iyi deal President wacu yakoze ni nziza cyane, ziriya 29 M$ ndizera neza ko zizagira icyo zikemura ku kibazo cy’amazi muri Kigali.

3
Yamamoto 2019-01-08 12:07:58

Yego byose bisinywe kubyiza byabanyarwanda n’abatuye igihugu muri rusange ariko batekereze no kubakozi ba Wasac bahozwa ku nkeke n’iterabwoba rikabije rya Ceo Muzola Aimé uhorana imvugo mbi rituma bakora badatuje bikaba byatuma bakora bahuzagurika abakangisha buri munsi kubirukana. His excellent azamuganirize amwigishe kuyobora uko bikorwa atari dictature. Murakoze kdi iki gitekerezo gitambuke.

4
Mutagatifu 2019-01-08 12:00:35

Ni byiza. Ariko igisigaye ni ukureba ubuziranenge bw’ayo mazi. Iyo uyatetse mu isafuriya hasigara urubobi(amazi y’igishanga). Iyo uyanyonye umaze kurya arasharira kandi igifu kirasimbuka kikenda kukurenga ikirungurira. Hazasuzumwe ubwiza hagati yayo n’aya Yanzi.!!!!!!!!!!!!!!!!.

Uyu ni umukoro!.

Kwamamaza