Kaboneka yahishuye ko hari ‘meya’ wegura yarambagirijwe indi mirimo, abandi bakirukanwa

8 4-06-2018 - saa 13:52, Emma-Marie Umurerwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko kwegura kw’abayobozi b’uturere bidakwiye gufatwa nk’aho hari igikuba cyacitse kuko hari ababa babonywemo ubundi bushobozi bakarambagirizwa kujya gukora indi mirimo.

Mu turere hakomeje inkundura yo kwegura kwa komite nyobozi cyangwa bamwe mu bayigize, bikavugwa ko baba beguye ku mpamvu zabo bwite mu gihe hari n’abakurwaho icyizere.

Igikomeje kwibazwaho n’abaturage ni uburyo aba bayobozi begura mu gihe kimwe nk’aho impamvu zabo bwite baba bazihuje.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko kuba abayobozi begura nta gikuba cyacitse kuko ibyo bakora byubahirije amategeko.

Yagize ati “Inzego nkuru z’igihugu zishobora kumubonamo ubundi bushobozi zikamurambagiza, icyo gihe ntabwo ashobora gutegereza ko bamushyira muri ya mirimo, akoresha bwa buryo bwubahirije amategeko akegura kandi siwe utangaza ko yabonywemo ubushobozi kuko hari n’igihe aba atazi undi mwanya azajyamo.”

Yakomeje ati “Ba meya bashoboka no kuba bakwegura ku mpamvu zabo bwite kuko hari indi mirimo bagiye kwikorera cyangwa se babona ubushobozi bwabo butajyanye no kuyobora akarere […] Batorwa n’abaturage, kuba ababatora babakuraho icyizere nta kibazo kirimo, ashobora kwirukanwa na njyanama kubera ko yananiwe ishingano cyangwa yakoze amakosa runaka ndetse akaba yanakurikiranwa mu butabera.”

Bamwe mu bayobozi b’uturere barirukanwe

Iyo ba meya beguye cyangwa abayobozi b’inama njyamama ndetse na ba guverineri bakubwira ko uweguye yabikoze ku mpamvu ze bwite ariko Minisitiri Kaboneka yavuze ko hari igihe baba begujwe cyangwa birukanwe bakabyitirira impamvu bwite.

Muri ba meya 10 baheruka kwegura, Kaboneka yahamije ko bane gusa ari bo bari bafite koko impamvu bwite.

Yagize ati “Abayobozi bane gusa nibo beguye bafite impamvu zabo bwite zikurikije amategeko […] Abanyamakuru nibashaka bajye bavuga ngo birukanwe kubera amakosa bakoze[…]Umuyobozi wa Nyamagabe yarafashwe njyanama iramwirukana, Ruhango ntabwo beguye barirukanwe kubera ko bari bananiwe gukorana, bahora barwana, bari mu makimbirane, njyanama ifata icyemezo cyo kubirukana, Gicumbi nabo ni uko.”

Yakomeje asubiza n’ikibazo cy’abaturage bavuga ko iyo umuyobozi w’Akarere yeguye iterambere ryako risubira inyuma, avuga ko ibi atari ukuri kuko mu karere haba hari ikipe nini y’abakozi bakomeza gukorera hamwe ngo bese imihigo.

Yasobanuye ko ahubwo umuyobozi udakora neza inshingano ze, adindiza iterambere ry’akarere, kwegura kwe bikaba igisubizo.

Kuva amatora y’abayobozi b’uturere yaba muri Gashyantare 2016 kugeza ubu, muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, 10 muri bo ntibakiri mu kazi bamwe baregujwe, abandi baregura ku mpamvu zabo bwite.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gaetan 2018-06-05 08:31:36

Ngewe mbona harikindi mutavuze kuki iyi nkubiri ibera hamwe ukagirango ni umuzimu wateye u Rwanda. Ubu turavuga ba Meya ariko abakozi barenga 200 birukanywe mu bigo bya CVL. Kuki bibera igihe kimwe?

2
Damas 2018-06-05 06:07:35

Abo byananiye nibajye begura,bataradindiza abaturage. Iyi Vocation si iya buri wese. Irakaze. Ngaho abasigaye nimugerageze,niba ubwoba atari bwose

3
david rwasa 2018-06-05 05:22:43

Rwose turemeranya nawe ibyo usobanuye Nyakubahwa minisitiri cyakola muzarebe neza no muri za minisiteri nibindi bigo bizishamikiyeho abantu bareguzwa pe! Biba bucece bakabwira umuntu ko wegura azira ubusa akagenda dda kuko aba atinya ko nabyanga azagira ibyamukurikirana bitari byiza! Iyo ari nyakabyizi ho ni mu minota mike yaguzwa!
Muzakore ubushakashatsi mu myaka itatu ishize muzavumbura byinshi!

4
Rubanda 2018-06-05 05:01:03

Minister Kaboneka sinemeranya nawe, niba birukanwe bijye bimenyeshwa itangazamakuru bigabanye
radios trottoirs! Ese nta contrats z’akazi bagira ko habaho délai de préavis ku bashaka kugenda niyo waba ufite impamvu zawe bwite? Mudusobanurire naho ubundi buri wese yakwikorera ibye nkaho nta mategeko agenga umurimo aba mu Rwanda!

5
shamimum 2018-06-05 01:47:21

Turashima cyane Hon. KABONEKA Francis turamukunda cyane numuyobozi ubishoboye. reka ngire inama Ministre Kaboneka aho bagomba gushakira abayobozi bashoboye cg aho bagomba guhera barambagiza abayobozi bajya mu nzego z’Ibanze kandi babishobora.
1. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge bafite ubumenyi kumiyoborere y’inzego z’ibanze ariko birumvikana bakareba abasanzwe bakora neza.
2. Abakozi bakora muri za Minisiteri cyane cyane kuko baba bari kuri Policy level bazi cyane ibintu bijyanye na procedures ndetse n’imiyoborere mukareba cyane abakozi bakora mubijyanye na Monitoring, Internal audit, Strategic policy, ....
3. Abakozi bakora muri National Security Service, nabo baba basobanukiwe cyane nibijyanye n’imiyoborere mu nzego z’ibanze kubazikoramo cg nabandi bakora kuri Headquarters kuko nabo baba bafite ubumenyi cyane kubijyanye n’imiyoborere.
4. Abakozi bakora mu turere ariko bakabajyana kuyobora mu turere dutandukanye nutwo bakoragamo.

Murakoze dukomeze twese imihigo twese hamwe dufatanije.

6
Sakega 2018-06-04 16:45:01

Ateganyirijwe indi mirimo? Bajye bayiha n’abandi kuko mu Rwanda abize ni benshi bafite n’ubushobozi , gukoresha ikipe imwe gusa sibyiza .

7
Anita 2018-06-04 11:30:04

Mega wa Nyagatare yarakoze kwegura nirwivanga .

8
nm 2018-06-04 09:12:40

Abateganyirijwe indi mirimo numva badakwiye kuvuga ko beguye kuko iri jambo ryumvikana nko kuvaho nabi ahubwo bavuga ko bahinduriwe imirimo ubwo mwaduha n’ingero z’abarambagirijwe indi mirimo

Kwamamaza