IGIHE

Kabgayi: Urujijo ku mugore wataye mu musarani umwana w’imfura nyuma y’igihe yarabuze urubyaro

14 10-01-2019 - saa 14:27, Emma-Marie Umurerwa

Umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru biteza urujijo kuko ngo yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro.

Nyuma y’imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko bakabura urubyaro, Uwamahoro yaje gutwita kuwa 6 Mutarama 2018, abyara umwana ushyitse w’umukobwa, bamubaze.

Uyu mugore wari urwajwe na Nyina, mu museso wo kuri uyu wa Kane, yafashe uruhinja yibarutse ajya kurujugunya mu musarane w’ibitaro bya Kabgayi.

Birakekwa ko iri bara yarikoze hagati ya Saa kumi n’imwe na Saa kumi n’ebyiri za mugitondo. Abumvise uyu mwana aririra mu musarani barahuruza hakorwa ubutabazi bwagejeje Saa yine zirenga gato ubwo yakurwagamo ari muzima.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Phillipe, yabwiye IGIHE ko icyatumye uyu mugore ashaka kwihekura kugeza ubu kitaramenyekana.

Ati “Icyatumye agerageza kwihekura Imana igakinga ukuboko ni urujijo kugeza ubu. Uko tumubona nk’abaganga turabona ari umugore muzima udafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ikindi kibazo icyo aricyo cyose”.

Akomeza agira ati “Twagize amahirwe Polisi iratabara ikura umwana mu musarane akiri muzima, ubu ari kwitabwaho n’abaganga nta kibazo afite.”

Dr Ntiziryayo yakomeje avuga ko uyu mugore ari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Nyuma y'ubutabazi bw'inzego zitandukanye harimo na polisi y'igihugu, umwana wari watawe mu musarani yakuwemo ari muzima

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Mv 2019-01-13 09:28:13

Ashobora kuba yaraciye umugabo we inyuma yajya kubona akabona abyaye umwana usa cyane nkuwayimuteye kandi kandi umugabo we baziranye akabona umwana azamuraburiza bikamuteranya n’umugabo we agahitamo gufata icyo cyemezo gipfuye

2
Dente 2019-01-11 03:26:05

Harageze ko furaha abantu bize indwara zo mu mutwe tugatangira gushishikariza
Abanyarwanda kuzivuza
Kuko abenshi baziko kurwara mu mutwe
Ari ukwirukanka ku mihanda
Indwara zo mu mutwe nta kiciro na kimwe utazisangamo
Ikibazo kirihutirwa kuko
Nki imfu nyinshi
Kwihekura
Kwicana mu miryango
Ni ibibazo byo mu mutwe
No mu burayi ni ko bimeze ariko bo bazi kwivuza
Twebwe tukavuga ngo kanaka ashyira isoni or amahane
Kandi ari uburwayi bwa mutangiye
Yajunjama ngo kanaka aritonda Kandi ari uburwayi
Rwose duhagurukire indwara zo mu mutwe
Ni indwara nki izindi
Zo kugirwa ibanga mu miryango
Kuko abantu badushizeho
Biyahura, bihekura, bica abandi, mbese ni byinshi

3
peace 2019-01-11 03:05:43

yewe ntibyoroshye gusa uyu mugore niwe uzi ukuri kuko kumara 5ANS warangiza ukihekura ntibisanzwe hano reka mvugane n ababyeyi babyaye gusa iyo ubyaye umuhungu nibwo wumva imyumvire y abantu kuko ntibatinya kubikubwira ngo umukobwa ntacyo uba ubyaye ibaze iyo myumvire iyo uyibwiwe n abantu hafi yabose kdi wabafataga nk inyangamugayo wasanga uyu mugore yahuye niryo hungabana ry umuryango buriya nawe yari kwikurikizaho ese mugusohokana agahinja se yari he we wasanga atabigizemo uruhare.

4
Louise 2019-01-10 22:45:13

Aba batangiye kuzana ibya depression barabikura he ra ? Umuntu atwita amezi 9 yose, hanyuma yabyara akaba aribwo agira depression yo kwica uwo abyaye ? Uyu ni criminelle, babe bamufunze abanze agezwe imbere y’ubutabera. Ubwo wenda wasanga yabyaye umwirabura kandi umugabo we ari umuzungu.

5
Bakame 2019-01-10 14:54:02

None se ko numva nyina yaramurwaje yabyutse acigagira uruhinja arasohoka ajya mu musarani ajyanye umwana umurwaza arihe? Harimo urujijo

6
Jerome 2019-01-10 14:12:47

Wasanga n’umugabo yaramubwiye ati nubyara umukobwa uzarebe aho ujya. Ndivugira simbizi, gusa afite ikibazo kidapimwa n’ibyuma bya muganga.

7
Jerome 2019-01-10 14:12:45

Wasanga n’umugabo yaramubwiye ati nubyara umukobwa uzarebe aho ujya. Ndivugira simbizi, gusa afite ikibazo kidapimwa n’ibyuma bya muganga.

8
xray 2019-01-10 12:18:02

postpartum pychosis

9
Ernest MUHIRWA 2019-01-10 12:01:19

Urakoze cyane Mimi kuko ushobora kuba uri umuhanga rwose, ku bw’amahirwe umwana ntiyanamutaye abanje kumwica byerekana ko ari PPD. Mushishoze

10
muganga 2019-01-10 11:44:58

afite ibyo bita post partum depression

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza