IGIHE

Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

0 13-10-2021 - saa 12:14, IGIHE

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ igifungo cy’imyaka ibiri

Jado Castar unafatwa nk’umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza