Itorero ry’Igihugu rihagaze rite nyuma y’amezi icumi mu maboko mashya? - Ikiganiro na Bamporiki

19 4-06-2018 - saa 12:32, IGIHE

Ku wa 30 Kanama 2017, nibwo Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego zitandukanye, yemeza Bamporiki Edouard wari umudepite nka Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface wagizwe umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Bamporiki Edouard yinjiye mu Itorero ry’Igihugu nyuma y’imyaka ine yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho yarimo ku itike y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Magingo aya, uyu Muyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, yatangaje ko hari byinshi bimaze gukorwa birimo ibikorwa biganisha ku iterambere ry’igihugu binashimangira imibereho y’u Rwanda yo kwigira rubifashijwemo n’abana barwo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, uyu muyobozi yavuze bimwe mu bikorwa bimaze kugerwaho mu gihe amaze mu Itorero ry’Igihugu.

IGIHE: Hashize amezi icumi ugizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, ukigeramo watangaje kenshi ko itorero ari ibikorwa atari amagambo, ni izihe mpinduka zimaze gukorwa?

Bamporiki: Kuva Umunsi Umutoza w’Ikirenga agarura itorero yadusabye kuryifashisha turera Umunyarwanda ukora ibitanga umusaruro, kuba twari gucikwa itorero rigahinduka urubuga rw’umudiho ni icyaha tutari kubabarirwa.

Mfatanyije na bagenzi banjye dukorana twimuye ingamba tuva mu mudiho ubu intore ziri ku rugerero kandi ntibizasubira inyuma. Kuva kera intore ibyina yushije ikivi yishimira ibyo yagejeje ku gihugu, nta muntu wakirirwa mu mudiho ngo yitwe intore.

IGIHE: Mu Nama y’Umushyikirano, wahigiye Umutoza w’Ikirenga ko mugiye gukora Urugerero ruciye ingando, ni ibiki iyi gahunda imaze kugeraho?

Bamporiki: Ntabwo ari njye wahize uriya muhigo ni urwego nyoboye rwawuhize mu ijwi ryanjye. Ubu intore ziri mu ngamba ariko ibyo kwishima igihe si iki kuko urugendo ruracyari rurerure ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu tuzesa imihigo duhige indi.

IGIHE: Mwatubwira muri make ibikorwa izi ntore zimaze gukora mu kwezi ziri mu rugerero ruciye ingando?

Bamporiki: Urubyiruko rwubatse inzu 183, izasanwe zo ni 229, rwubaka ubwiherero 4647, imirima y’igikoni 8220, ibikoni 15 n’imiyoboro y’amazi ibiri ireshya na metero 600.

Rwanubatse amavomo 14, ruhanga imihanda ya kilometero enye, ibiraro by’inka bitatu, udutanda 29 two kwanikaho amasahani zinatunganya ubusitani bwa metero kare 1500.

Intego ni uko igihe hari ahari ikibazo, uru rubyiruko rufite imbaraga rwiyemeje ko ruzajya rujyayo, rukahaca ingando, rukahava icyo kibazo rukirangije.

IGIHE: Nk’Umuyobozi w’Itorero, u Rwanda ruri gutera imbere ariko tubona abayobozi mu nzego zitandukanye bakora ibihabanye nibyo abaturage bifuza, urabivugaho iki?

Bamporiki: Ubundi rero ubutumwa buruta Intumwa. Twebwe abayobozi misiyo twahawe yo gukorera igihugu iraturuta cyane. Iyo twashatse kubyimba tukajya imbere aho kuhashyira misiyo icyo gihe byose birapfa.

Gukorera u Rwanda tutizigama, gukunda u Rwanda tutiganda, kubaha inshingano n’uwaziduhaye nibyo dukwiye gushyira imbere nitutabikora gutyo tuzisanga twaramamaye aho kwamamaza inshingano, aho gukemura ibibazo dushinzwe uzasanga twakemuye ibyacu kandi inshingano dufite si ukwiyitaho, si ukwitindaho, si ukwihugiraho, si ukwitaka ni ukuba umusemburo w’impinduka.

IGIHE: Usobanura ute imvugo yawe ngo “Ubutumwa buruta intumwa”?

Bamporiki: Ntabwo bikomeye nibyo turahirira. Reka nguhe urugero ko ubutumwa bukomeye kurusha intumwa, ntureba ko umuntu ashobora kuba Minisitiri agakomera kurusha ubuminisitiri, None se uriya mupolisi umugenda inyuma aba arinze iki? Aba arinze ubuminisitiri mu muntu ariko uzasanga abantu benshi bahamya ko barinzwe, umupolisi wanjye, umurinzi wanjye, njye si ko mbibona mbona uriya mupolisi yirindira ubu minisitiri kandi iyo bugiye busubiye ku wabutanze uwaburindaga ntasezera akurikirana aho bwagiye akaba ariho akomereza akazi. Urumva ubutumwa butaruse intumwa? Intumwa ifite agaciro kayo ariko ubutumwa bukarusha.

IGIHE: Umaze igihe uhugiye mu kazi, nta film uteganya gusohora?

Bamporiki: Ubivuze neza ndahuze, ariko ak’inganzo ntikiburira. Ndi kwandika igitabo nise Ibuku kizatinda gusohoka kubere impamvu y’umwanya muto ariko ntikizahera. Kizaba kivuga ku nkomoko y’Abanyarwanda ibijyanye na film namaze kwandika iyo nise "Me and I." Ndifuza kugaragaza umuntu tubona n’uwo duhishwa, rimwe na rimwe duhishurirwa cyangwa akava ku Isi tutamumenye.

IGIHE: Uri umwe mu bakunze kuzamura ijwi bashyigikira ko umuco Nyarwanda ukwiye gusigasirwa. Ubona ute iterambere ry’umuco?

Bamporiki: Ku bwanjye umuco ni inkingi mwikorezi y’ubukungu. Uyu muco wacu washegeshwe n’ubukoloni ndetse n’amadini. Kwibohora ni urugendo. Aha tugeze ni uko twagize ububoyozi bwatuyoboye bugendeye ku muco. Umuco warashegeshwe ariko ntiwaciye injishi, dufite inshingano zo gucukumbura umuco w’abakurambere bacu tukawubakiraho ubukungu burambye, abanyamadini nabo badufashe kuko umunyedini utazi umuco we byamugora kwemera Imana cyangwa kuyamamaza mu bantu.

Amadini amaze imyaka yigisha inyigisho zigaruka ku byo kurya, ibyo kunywa, ibyo kwambara [...] ubu se koko ibyo byazatugeza he? Ahari abantu bararya baranywa barambara ibi kubishakiramo ibyaha wirengagije kwigisha urukundo ubumwe n’amahoro nibyo bituzanira ingorane zo kubaho nk’abatagira umuco.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard n’urwego ayoboye bahigiye Umutoza w'Ikirenga ko bagiye gukora Urugerero ruciye ingando ubwo bari mu Nama y’Igihugu y'Umushyikirano ya 15 yo mu Ukuboza 2017
Itorero ry’Igihugu rimaze gukora ibikorwa byinshi biganisha ku iterambere rusange
Intore ziri mu rugerero ruciye ingando zimaze kubaka ibikorwa remezo bitandukanye byiganjemo inzu zo guturwamo
Intego y’uru rubyiruko ni ukujya ahari ikibazo rukahava rukirangije
Urubyiruko rwubatse inzu 183, rusana 229
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Uwingeneye safa Claudia 2018-06-15 07:19:55

Nkanjye umwe mubari kurugerero ruciye ingando mumujyi was Kigali nababwirako intego yacu yagiraga it I"TWUBAKE U RWANDA TUTIZIGAMYE"nibyo koko twararwubatse nkuko mwabibonye haruguru ngira inama urubyiruko rwose ko twashyirahamwe tukubaka urwatubyaye.

2
maurice 2018-06-07 00:13:39

aha niho ya mvugo ngo "tuzarwuaka turugire nka paradizo’ igaragara mu bikorwa.

3
ines isaro 2018-06-06 04:21:50

Bamporiki uri umuntu w’umugabo, impanuro utanga twe nkurubyiruko ziradufasha cyane kdi ziranatwigisha ariko turasaba naba nyakubahwa abayobozi munzego zitandukanye kuzumva no kuzikurikiza kuko haba harimo ubutumwa bukomeye bubafasha kwitwararika no kudatatira igihango dufitanye n’igihugu cyacu.

4
ines isaro 2018-06-06 04:21:45

Bamporiki uri umuntu w’umugabo, impanuro utanga twe nkurubyiruko ziradufasha cyane kdi ziranatwigisha ariko turasaba naba nyakubahwa abayobozi munzego zitandukanye kuzumva no kuzikurikiza kuko haba harimo ubutumwa bukomeye bubafasha kwitwararika no kudatatira igihango dufitanye n’igihugu cyacu.

5
eliab Ladjab 2018-06-06 02:12:01

Ndebye gusiga ntacyo mvuze kuri iyi nkuru numva ndababwe. Muri intore koko bana bu Rwanda @urugerero ruciye ingando

6
Rusumo 2018-06-04 20:57:59

Iyi mirimo ya gutya ahandi ku isi tuyisanga ni muri Erytrea na North Corea,no mu Rwanda.

7
Yego 2018-06-04 20:49:59

Sha ibi ni byiza cyane ahubwo iyo bitangira kera tuba tugeze kure.njye nagiye mu zabanje , buriya aba nzabyara bazajya muri izi ni byiza cyane erega na kera buri mumyarwanda yarikoreraga byose kandi bigashoboka abamutiza amaboko bari abaturanyi.rwose mukomere ku murimo , buriya nimbona uburyo nzajya nza kubagurir ka fanta cg mbatekere

8
Anna Mukamazimpaka 2018-06-04 16:32:25

Ko mutwereka amazu ntimutubwire icyo azamara? Ese yubatswe he? Urubyiruko ruyubaka se mwarukuye he? Bahembwa iki? Bahembwa na nde?

9
Nyabenda 2018-06-04 15:58:03

Nimukorere urwanda bana bacu
Mureke abaheze mumajipo hejuru aha...
Ndabashimiye

10
Olra 2018-06-04 15:38:33

Oya wigaya inkarakara shima icyo zakoze

Nigeze guhura naba bana munzira numva amaranga mutima aranganje urwanda rugira Imana peee
Abana bacu baratanga icyizere.

Itorero turabashimiye
Ariko Umuyobozi azi gusubiza!!!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza