IGIHE

Itorero ry’Abera bo mu minsi ya nyuma rigiye gutanga amagare 600 y’abafite ubumuga

4 9-08-2019 - saa 16:05, Sekamana Mathias

Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera bo minsi ya nyuma (The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints) rimaze iminsi itatu rihugura abaganga bavura ingingo n’abakozi bakora amagare y’abamugaye n’imfashangingo mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kane, biyemeza gutanga amagare y’abafite ubumuga agera kuri 600 mu gihe cy’amezi atatu.

Mu gusoza aya mahugurwa, Stephen Hunter wari uhagarariye The Church of Jesus Christ of Latter day Saints yavuze ko bari gukorana n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane abantu bakeneye amagare n’imbago mu gihugu hose, babigezweho ku buntu.

Ati “Turi gukorana n’inzego bireba kugira ngo bihereye mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu hamenyekane ababikeneye amagare n’imbago tubibagezeho ku buntu”.

Yongeye ho ko babanje guhugura abakozi bagomba kwita kuri abo barwayi kugira ngo babereke uko amagare akora, uko warihindura bijyanye n’uburwayi bw’umuntu, uko wasuzuma ukamenya ukeneye imbago cyangwa ukeneye igare hamwe n’ubundi bumenyi basabwa.

Batanze kandi amagare 17 y’abafite ubumuga ajyanye n’uburwayi n’ibiro bya buri umwe, ndetse n’imbago 3 nyuma yo gusuzuma abarwayi bose bari baje batumiwe muri iki gikorwa.

Abahawe amagare cyangwa imbago n’imiryango yabo bashimye iri torero ryabazirikanye, bavuga ko ribasubije ubuzima.

Karema Jean Claude ukomoka mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma yacitse amaguru yombi.

Yavuze ko bamusubije ubuzima kuko yari afite akagare gashaje yikangaga ko kazamutura hasi kubera ko afite ibiro byinshi.

Ati “Aba bagiraneza bansubije ubuzima.Kujya mu bwiherero no mu baturanyi byose byangoraga. Bahise bampa irihwanye n’ibiro byanjye.”

Nyiramahirwe Valentine utuye Ziniya muri Kicukiro, umufasha we Muhayimana Erneste yari amaze umwaka n’amezi ane atagira igare, bigatuma bamuterura aho agiye hose.

Ati “ Twatiraga igare buri gihe.Twamuteruraga ahantu hose yashakaga kujya.Ubu najya ashaka no gutembera tuzajya tumushyira mu igare tumutembereze.Ndumva nduhutseho gacye noneho.”
Habiyambere Pierre Damien ni umusaza utuye i Gikondo mu karere ka Kicukiro, akaba yari asanzwe afite imbago zishaje, zidashobora no gusanwa ku buryo bworoshye.

Yagize ati “Nishimiye ko bampaye imbago zijyanye n’igihe ku buryo zigize ikibazo byokoroha kuzisana. Izo bampaye ziri ku rwego mpuzamahanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba yashimye itorero ‘The Church of Jesus Christ of Latter-day saints’ kuba yaratekereje ku bafite ubumuga bo mu Rwanda.

Yasabye kandi abahuguwe baturuka mu bitaro hirya no hino mu gihugu ko bakazakoresha neza ubumenyi bahawe, no kuzahita mo abazahabwa andi magare n’imfashangingo bakurikije ababikwiriye kurusha abandi.

Ati” Ubumenyi mwahawe mubuzabukotreshe mwuzuza inshingano musanganwe. Muzafashe iri torero kandi guhitamo neza abazahabwa andi magare n’imfashangingo.”

The Church of Jesus Christ of latter-days Saints yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1989. Imaze gukora imishinga ifasha abanyarwanda ifite agaciro kagera ku madorali ya Amerika miliyoni 12.

Umushinga wo gutanga amagare y’abafite ubumuga watangiye mu 2012.

Hamaze gutangwa agera kuri 2,840 yo mu bwoko butandukanye bitewe n’uburwayi umugenerwabikorwa afite, n’imbago 300.

Hahuguwe kandi abaganga b’ingingo 50 n’abakora imbago n’aya magare 32 hirya no hino mu bitaro byo mu gihugu.

Iri torero ritanga amagare y’abafite ubumuga ari hagati ya 6,000 na 9,000 ku isi yose buri mwaka.

Muhayimana Erneste yari amaze umwaka n'amezi ane atagira igare
Nyiramahirwe Valentine yishimiye ko umufasha we Muhayimana Erneste yabonye igare
Stephen Hunter yavuze ko bafite uruganda rukora amagare y'abamugaye kandi ko bazakomeza gufasha abanyarwanda bayakeneye ku buntu
Stephen Hunter na Madamu we bavuze ko itorero rizakomeza gufasha abafite ubumuga kubona ibiborohereza kugera aho bashaka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba yashimye iri torero
Ababana n'abarwayi bahawe amagare babyishimiye kuko kubarwaza bigiye kuborohera
Habiyambere yashimye abamuhaye imbago nshya kuko yari afite izishaje
Abahuguwe basabwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
james nkusi 2019-08-10 03:22:08

Niba hari abanyarwanda bakora ayo magare ntibabagurira aho kuvana ay’ubusa muri Amerika?
Nibikomeza umunyarwanda wayagurishaga ntazamanika imbabura?
Ni byiza ariko nibahugure ahubwo abanyarwanda gukora ayo magare aho kuzana ayabo.
Abarundi bajyaga bavuga ngo iby’ubusa bitera ubupfu.

2
james nkusi 2019-08-10 03:22:08

Niba hari abanyarwanda bakora ayo magare ntibabagurira aho kuvana ay’ubusa muri Amerika?
Nibikomeza umunyarwanda wayagurishaga ntazamanika imbabura?
Ni byiza ariko nibahugure ahubwo abanyarwanda gukora ayo magare aho kuzana ayabo.
Abarundi bajyaga bavuga ngo iby’ubusa bitera ubupfu.

3
fidele 2019-08-09 14:49:48

nukuri aba bantu nabo gushimirwa ku gikorwa nkiki cyiza bakora.

4
hitimana 2019-08-09 12:30:56

Iri dini ryitwa The Mormons,ryashinzwe na Joseph Smith muli USA.Rifite abayoboke 15 millions.Uyu Smith bamwiciye muli gereza,kubera ko yagiraga amahane.Yigishaga gutunga abagore benshi.Icyo twakita Bible yabo,kitwa "The Book of Mormons".Ku isi hari amadini menshi cyane.Igitangaje nuko yigisha ibintu binyuranye ndetse bivuguruzanya.Byerekana ko yose adakomoka ku Mana.Bible idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.

Kwamamaza