Itorero Inkuru Nziza mu ihurizo rya miliyari zirenga eshatu zo kubaka no gusana insengero zafunzwe

4 9-08-2018 - saa 12:44, Emma-Marie Umurerwa

Insengero z’Itorero Inkuru Nziza zirenga 90 zafunzwe na Leta kubera kutuzuza ibisabwa, zimwe bitegekwa ko zisanwa izindi zikongera kubakwa mu buryo budashyira ubuzima bw’abazisengeramo mu kaga, gusa uyu mushinga urasaba arenga miliyari ebyiri.

Mu gikorwa cyo kugenzura insengero zujuje ibyangombwa birimo; isuku, gutanga umutekano ku bahasengera no kuba zikora mu buryo bwemewe n’amategeko, cyakozwe mu gihugu hose, insengero zisaga 90 z’Itorero Inkuru Nziza zarafunzwe harimo n’urwo mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro gikuru cyaryo.

Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal, yavuze ko bari gushakisha ubushobozi ngo insengero zafunzwe zubakwe neza, izindi zisanwe zongera gusengerwamo nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Kimwe mu bibazo biduhangayikishije cyane ni ugushaka uburyo twabona amafaranga tugakora ibyo twasabwe kugira ngo insengero zafunzwe zifungurwe”.

Yavuze ko mu zirenga 90 zafunzwe hirya no hino bakeneye nibura miliyoni 200 kugira ngo zisanwe hakorwe n’amasuku, aho nibura buri rusengero miliyoni ebyiri ku zigomba gusanwa.

Urusengero rwo mu Mujyi wa Kigali rwo rukeneye nibura miliyari eshatu kugira ngo rwubakwe ku buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Pasiteri Ngendahayo yavuze ko hari icyo basabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu gihe bakirimo gushakisha ubushobozi.

Ati “Twari twasabye ko batwemerera tukaba dukoze iby’ibanze nko gufunga ku buryo urusaku rutongera gusohoka, noneho tukaba tuhasengera mu gihe tugikomeje gushaka amafaranga yo kubaka inyubako ijyanye n’igishushanyo mbonera.”

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe kitarenze umwaka n’igice, insengero zafunzwe zikaba zikeneye gusanwa gusa zizaba zarafunguwe mu gihe bagishakisha ubushobozi bwo kubaka icyicaro gikuru cy’itorero kizatwara akayabo ka miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga akazava mu bwitange bw’abakirisitu n’ahandi bakomeje gukomanga basaba inkunga.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka nibwo Leta yafashe icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Icyo gihe mu Mujyi wa Kigali honyine hakaba harafunzwe izisaga 700 z’amadini n’amatorero atandukanye, ariko inyinshi zikaba zarafunguwe nyuma yo kubahiriza ibyo zasabwe.

Umuvugizi w'Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal, avuga ko barimo gushaka miliyari zirenga eshatu zo kubaka no gusana insengero
Urusengero rw'Itorero Inkuru Nziza mu Mujyi wa Kigali ruri mu zafunzwe, kugira ngo rwubakwe bijyanye n'igushushanyo mbonera hakenewe miliyari eshatu

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
reader 2018-08-10 01:54:18

Ubuyobozi nibutworohereze babe bakoze ibyibanze nko gufunga urusaku,ibindi tuzabikora twebwe abakristo dufatanyije,kandi ndabyizera ko Imana izabidushoboza,Kubera ku nkuru nziza hafashije benshi mu buryo bw’umwuka.Njye kuhafunga byanciye intege cyane kuko nzi umumaro ibyo nigishirijwemo byangiriye.Turabingize kabisa mubidufashemo kandi n’Imana idushoboze.Murakoze!

2
Sofie 2018-08-10 00:19:55

Bazajye gukopera muri ADEPR uko amafaranga akusanywa avuye mubakirisitu banyakugorwa.

3
kalinda 2018-08-09 08:33:51

Hello
Ese wa mugabo wajyaga yikisha yagiye hehe ? Ubanza ariwe wasize bino bibazo byose .
baze ngo Miliyari eshatu !!!! Ubu Amaturo nayo araje yakwe ku bwinshi

4
Mimy 2018-08-09 07:27:36

babaterankunga basakuzaga muminsi ishize ngo bafashije itorero kuva kera aha niho bagomba kwigaragaza noneho aba kristo nabo baka gira icyo bakoze mukubaka insengero zabo. gusa abaterangunga aho bava bakagera ntacyo baguha badafitemo inyungu ubwo rero aba kristo nibo bambere bagomba kwishakamo ibisubizo kuko akimuhana kaza invura ihise.

Kwamamaza