Israel: Mukabalisa uyobora Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ishusho y’iterambere ry’abagore mu Rwanda

0 6-12-2017 - saa 07:07, IGIHE

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ubushake bwa politiki ari bwo bwatumye abagore bo mu Rwanda batinyuka bakigirira icyizere, asaba ko ibihugu byakwimakaza ihame ry’uburinganire no kuzamura umugore kuko ribumbatiye iterambere ry’ibihugu n’Isi muri rusange.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri muri Israel aho yitabiriye inama nyunguranabitekerezo, yatumiwemo na Perezida w’umutwe w’abadepite muri Israel, Yuli Edelstein, yanitabiriwe na bagenzi babo bo muri Ghana, Seychelles, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Mu kiganiro yatanze ku iterambere ry’umugore n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, Depite Mukabalisa, yagaragaje ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame bwaremye icyizere mu banyarwandakazi bubasubiza agaciro n’uburenganzira bwabo, bityo abagabo n’abagore babyaza umusaruro ubushobozi bifitemo.

Yavuze ko ibi bigaragarira mu kuba u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu ku Isi yose mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, aho rufite 64%, muri Sena ni 39%, muri Guverinoma ni 41%, mu bucamanza ni 40%, muri Njyanama z’Uturere ni 43%.

Yagize ati “Ihame ry’uburinganire rigerwaho iyo hari ubushake bwa politiki burangajwe imbere n’abayobozi bakuru b’igihugu bashyigikira ubushobozi bungana bw’abagabo n’abagore, kandi bagaharanira uburinganire.”

Uyu munsi abagore n’abakobwa baragaragara mu nzego zose zahoze zarihariwe n’abagabo gusa nko gutwara indege, abapolisi, gukanika ibinyabiziga, ubwubatsi. U Rwanda kandi rufite umubare munini w’abagore b’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni na AU.

Depite Mukabalisa yakomeje avuga ko Itegeko ngenga rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, riteganya ko urutonde rw’abakandida batanzwe n’umutwe wa politiki ngo bahatanire kuba abadepite nibura 30% bagomba kuba abagore.

Abagore barahagarariwe mu nzego zose zifata ibyemezo by’umwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, aho yabaye umuvugizi binyuze mu gutora amategeko akumira ivangura ndetse na gahunda y’uburinganire.

Abagore n’abakobwa kandi bahawe amahirwe yo kugera kuri serivisi z’imari bituma biteza imbere. Ibi byiyongera ku kuba bafite uburenganzira bwose ku izungura no kugira umutungo bwite nk’ubutaka.

Depite Mukabalisa yagaragaje ko inzira ikiri ndetse, asaba bagenzi be gushyira hamwe mu guteza imbere abagore ku bw’imibereho myiza y’imiryango n’iterambere ry’ibihugu muri rusange.

Ati “Nk’abayobozi bakuru n’abantu bavuga rikijyana, mureke dukomeze gushaka uburyo bushya bwo gusigasira no gukomeza guteza imbere ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’abagore mu bihugu byacu, imigabane ndetse n’Isi yose.”

Mu myaka itatu ishize, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yaranzwe no kwagura umubano n’izo mu bindi bihugu, aho yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inteko 20 zirimo n’iyo mu Rwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza