IGIHE

Isomwa ry’urubanza rwa Dubai ryasubitswe

0 24-05-2024 - saa 12:39, Ntabareshya Jean de Dieu

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo umunyemari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai rwagombaga gusomwa kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024.

Urukiko rwatangaje ko impamvu y’iri subikwa ari uko abagize inteko iburanisha bagize akazi kenshi bituma rwimurirwa ku wa 31 Gicurasi 2024.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Dubai yafungwa imyaka irindwi, akanatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw ndetse n’imitungo ye yafatiriwe, ikazavamo ubwishyu nk’uko bamwe mu baguze inzu babisabye mu mabazwa yabo.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Nkulikiyimfura Theopiste wari enjeniyeri wagiranye amasezerano na Dubai afungwa imyaka irindwi kubera gukoresha inyandiko mpimbano.

Bwasabye ko Rwamulangwa Stephan wari Meya w’Akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chrestien na Nyirabihogo Jean d’Arc bahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo Urukiko rwari rugiye gutangaza icyemezo cyarwo kuri urwo rubanza ubushinjacyaha bwasabye ko rwongera gupfundurwa kuko hari imitungo y’abaregwa yafatiriwe igomba kubanza gufatwaho icyemezo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo mitungo yose yafatiriwe ari iya Nsabimana Jean kandi yakomotse ku cyaha bityo ko ikwiye gufatirwa.

Mu Iburanisha, Nsabimana Jean yavuze ko imitungo ye yafatiriwe yayitunze mbere y’uko atangira kubaka Umudugudu w’Urukumbuzi bivugwa ko yakoreyeho ibyaha akurikiranyweho.

Ku rundi ruhande ariko, umugore wa Nsabimana Jean nawe yagobokesheje muri urwo rubanza agaragaza ko imitungo yafatiriwe hariho umugabane we, bityo ko idakwiye gufatirwa kuko we nta cyaha yakoze.

Isomwa ry’urubanza rwa Dubai ryasubitswe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza