Inzira y’inzitane y’abadipolomate ba mbere b’u Rwanda nyuma ya Jenoside

7 14-05-2018 - saa 10:53, Philbert Girinema

Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye u Rwanda igikomere mu nguni zose. Usibye kuba abasaga miliyoni barabuze ubuzima, igihugu cyarasenyutse bigaragara, gitakaza n’amaboko, abaturanyi bagiciraho iteka basigara bakireba nk’umwana wanzwe n’abe.

Umukuru w’Igihugu yigeze kuvuga uburyo urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bwacyo ahubwo kubaka ari nko guhera kuri zeru.

Kimwe mu byatumye u Rwanda rugera aho ruri magingo aya nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside, bishingiye ahanini ku kureba kure no ku buyobozi bushobora guhuriza hamwe abaturage.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga na RBA muri Kamena 2017, yavuze ko “mu 1994 nyuma ya Jenoside, twahereye hafi ku busa. Byari ibihe biteye ubwoba bitari ukubura abantu gusa ahubwo kubura buri kimwe cyose.’’

Muri dipolomasi y’igihugu ho byari bikomeye. Hari ibihugu bimwe bitabonaga u Rwanda nk’urudashobora igihugu gishobora kongera kwiyubaka ndetse bimwe bikifuza ko cyakomekwa ku bindi aho kuba ikigenga ukwacyo.

Depite Mutimura Zeno, ni umwe mu babaye abadipolomate b’u Rwanda ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu buzima busanzwe yavukiye mu Karere ka Gatsibo ku wa 1 Kamena 1944, aba impunzi nka bamwe mu Banyarwanda muri kiriya gihe aho yagiye muri Uganda.

Yize ibijyanye n’Ubuvuzi, aminuza by’umwihariko mu gusuzuma indwara z’amaraso muri Uganda na Kenya. Yakoze muri Kenya aho mu 1975 yari muri Kaminuza ya Nairobi, ajya mu bitaro bitandukanye birimo nka Aga Khan n’ibindi.

Nk’umuganga wabigize umwuga, Mutimura yaje no kwisanga yinjiye muri politiki nyuma y’ubuzima bukomeye yanyuzemo nk’impunzi.

Ati “Njye n’abandi twaricaraga tukaganira n’aho twari mu ishuri. Iyo twarebaga u Rwanda, wasangaga ibibazo bihari nta n’umuntu ushobora kubisobanura. Abantu babaga bumva nta gisubizo gishobora kuboneka. Abo twaganiraga twaje kugera aho twibaza ko ibibazo natwe bitureba. Ni uko byatangiye.”

Icyo gihe ngo benshi bari bihebye, abari mu buhunzi batumva aho bahera. Icyo gihe ngo mu 1975 muri Uganda hari ibibazo bya politiki, we n’abandi bajya muri Kenya ashaka akazi agize amahirwe akabona muri University of Nairobi, anakomeza kwiga.

Aha muri Kenya we n’abandi , binjiye muri RANU yaje guhinduka FPR Inkotanyi batangira urugamba rwo kubohora igihugu nk’abanyapolitiki.

Depite Mutimura Zeno w'imyaka 74 ni umwe mu babaye abadipolomate b’u Rwanda ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuzima nk’umudipolomate wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside

Nyuma yaho Ingabo za RPA zari ziyobowe na Maj. Paul Kagame zitsindiye urugamba rwo kubohora igihugu zigahagarika na Jenoside, Mutimura ni umwe mu babaye abadipolomate b’u Rwanda mu bihugu bitandukanye aho yari afite akazi gakomeye ko kugarura isura y’igihugu cyafatwaga nk’icy’abicanyi.

Kuva mu 1994 kugera 1996, yabaye Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Addis Abeba muri Ethiopie ahavuye akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga; mu 1999 kugera mu 2005 ajya mu Bushinwa; mu 2005 kugera mu 2009 aba Ambasaderi w’u Rwanda i Dar es Salaam muri Tanzania; mu 2009 kugera mu 2011 aba Umujyanama mu bya Dipolomasi w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR aho yavuye mu 2011 yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Avuga ku bihe byaranze igihe cye muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopie, yagize ati “Icyo gihe byari bimeze nabi cyane. Byari bikomeye cyane” kuko kugira ngo amahanga agirire icyizere u Rwanda byari ihurizo.

Akomeza agira ati “FPR imaze kubohora u Rwanda, ibintu byari bimeze nabi cyane […] mbere y’aho ububanyi n’amahanga bwari bushingiye ku kubuza Abanyarwanda kuzagaruka mu gihugu cyabo.”

“Ibihugu byinshi byumvaga byanaturwanya, ariko hageragejwe dipolomasi nziza niyo mpamvu tugeze uyu munsi kubera kubana neza, kumenya kugaragaza ibibazo uko biri. N’Abafaransa twashatse kubana nabo.”

Hari ba Ambasaderi basabwe gutaha mu gihugu barabyanga

Nyuma ya Jenoside, ba Ambasaderi bamwe bari mu bihugu bitandukanye basabwe gutaha basimbuzwa abandi ariko abenshi barabyanga n’ubwo bahabwaga amafaranga abacyura ariko bahisemo kwigumira mu buhungiro.

Ngo aba badipolomate bahabwaga imishahara yabo mu mafaranga make igihugu cyari gifite, bakishyurirwa amadeni, ariko bakanga gutaha.

Ati “Leta y’u Rwanda yihaye inshingano zo gucyura abadipolomate yari ifite mu bihugu hirya no hino. Yihaye inshingano yo kuvuga ngo abo badipolomate bose bagaruke, abandi baguma mu butumwa bwabo. Icyaje kugaragara, njye nagiye Ethiopie, hari abo nasanze muri Ambasade yacu, abo bantu bari bavuyemo nari mfite inshingano zo kubishyura. Bahawe amatike n’ibindi ariko no kuva muri Ambasade byari ikibazo.”

“Twagombaga kubaha amatike, kubishyurira imyenda bari bafiteyo, imishahara […] abadipolomate twari dufite bose, bamwe bari ba Ambasaderi hirya no hino, bahawe ibyangombwa byose; hagarutse umudipolomate umwe witwaga Sentama wari Umujyanama i Burundi, abandi babahaga ibyangombwa bakemera kuguma hanze. Nta cyizere bari bafite, bumvaga iyi leta itazashinga. N’aho twari twagendeye mu gihe kimwe, muri uriya mwaka umwe bari bagiye mu buhunzi.”

Usibye ibibazo by’abatarashakaga gutahuka mu Rwanda bagahitamo kujya mu buhungiro, ngo hari n’abandi wasangaga bakora muri Ambasade nk’abareberera inyungu z’igihugu ariko bakaba aba mbere mu kugisenya mu mbwirwaruhame zabo.

Ati “Twagombaga gutanga ubutumwa mu nama ya OUA. Ambasaderi agomba kuyitanga, atanga ubutumwa busenya u Rwanda mwicaye inyuma. Urumva kugira ngo Ambasaderi uhagarariye igihugu agisenye ni ikintu gikomeye cyane. Ibyo ni ibibazo. Ni ikimenyetso cy’ibibazo twari dufite.”

Depite Mutimura akunda igitabo cyitwa King Leopold's Ghost cya Adam Hochschild kivuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ubushobozi bwabaye ikibazo

Depite Mutimura avuga ko abantu bagiye gukora muri za Ambasade icyo gihe nta bushobozi bafite, bikubitana n’uko hari n’uwari wahawe amafaranga yo gufungura Ambasade akayitwarira.

Ati “Kutagira abadipolomate mu Muryango w’Abibumbye byonyine byari ikibazo gikomeye cyane. Minisitiri Ndagijimana bamuhaye amafaranga ngo ajye gufungura Ambasade yacu i New York ayakubita ku mufuka arigendera. Ibyo ni ibibazo byari ho. N’abari bagiriwe icyizere, hari abasigayeyo, abandi barigendera.”

Perezida Kagame yigeze gukomoza kuri Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, avuga uburyo yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari byagombaga kwifashishwa mu gufungura Ambasade i New York.

Ati “Uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye. Umunsi wa mbere yagiye, yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona.”

Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kujya mu miryango mpuzamahanga nka Commonwealth mu 1999 rwemererwa mu 2009, ndetse rusaba kujya muri EAC mu 1996, ruza kwemererwa kuwinjiramo mu 2007. Rwahise rufungura Ambasade mu Bwongereza, muri Israel, Suède n’ahandi kugira ngo rubashe kugirana imikoranire n’ibihugu by’impande zose.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite ambasade 33 zikorera mu bihugu 147. Runafite abagera kuri 37 bahagarariye inyungu zarwo (honorary consuls) mu bihugu 17. Mu Karere no ku ruhando mpuzamahanga, u Rwanda rubarizwa mu miryango 201.

Amafoto na Video: Kazungu Armand

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ZIGIRA 2018-05-17 04:14:20

Ndabaza uwitwa Rwanda.Arashinja uwitwa Ruberwa ingengabitekerezo ngo nuko yavuze ko Abasaza bakwiye kujya mu zabukuru bakabisa abajene.
Rwanda aratekereza ko abasaza batugejeje kure,nibo bonyine bashoboye.Nibyo koko batugejeje kure.Ariko umuntu ushaje wese atekereza nabi.Reba ibyo M7 na Mugabe bakora.Kugeza naho basinzira mu nama mu ruhame!!Niba nawe uri umusaza ufite UMUGATI wa Leta,jya muli Pension ubise abasore kuko nabo bafite ubushobozi n’imbaraga kukurusha.

2
rwanda 2018-05-16 02:52:15

Ruberwa ndagushuhuje,nifuzaga ko niba bishoboka wahindur’ibitekerezo ugashishoza niba nta bene ya ngenga-bitekerezo ugira,none se wumvis’ubuhamya bw’aho izi ntambwe dufite zaturutse wumva bitagikenewe ko tuzikomeza ? abatangij’uru rugendo rutugejej’aha(nib’uhabona) kuri wowe ntibagikenewe ?/??????

3
kamanzi 2018-05-14 10:47:32

cherie ntabwo nshaka ko uzongera gutakaza ibiro habe no kurwara, ariko se ninde uteka iwanyu, bisaba se iki guhaha se ni iki, uransetsa abajp se ni ibiki, ni buraya se ushaka guhaha ni he se wumva bateka neza, wirirwa uhoberana na bande uzamparire ibyrugamba ntuhangayike sinzira cyane niyo nsinziriye nkaguka bakubita ababoyi nyamirambo umumotari ntazi na gato yamaze abantu cga polisi nyabugogo irimbura abantu wumva ariki, uba wabatumye se, iga icyatumaga shaafy atarya ibiryo byawe kd agukunda kuko atazi uwaziguhaye, urumva neza

4
jmv 2018-05-14 08:36:54

Ntibyari byoroshye NGO Ba minister babanzaga kwikoropera ibiro mbere yo gutangira Akazi , hari aho mwavuze NGO Major Paul Kagame sibyo icyo gihe yari Major General

5
Ndandambara Lena 2018-05-14 08:10:30

Murakoze cyane Hon. Ambassador.
Ayo niyo mateka tuba twifuza! Yooo ko mwagowe! Nuko bigenda buriya bitwereka ko abihanganye nkamwe mukunda igihugu cyanyu n’abanyarwanda muri rusange kandi mukaba ninyangamugayo!
Mwarakoze cyane kuduhesha igihugu gifite umuyobozi mwiza. Mukadushakira n’umubano n’amahanga.Mukomeze mudufashe kugira ngo natwe tuzashobore gutera ikirenge mu cyanyu!
Abo bibye amafaranga menshi yicyo gihe! Buriya se ntawayabishyuza dda?

6
Ruberwa 2018-05-14 07:27:16

Ngo Honorable afite imyaka 74? Uzi ko agikomeye!! Dufite abasaza benshi muli Leta.Kuki batajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’abandi bose?Abanyamakuru baherutse kubaza Honorable Tito Rutaremara impamvu atajya mu kiruhuko,aravuga ngo:"Umurwanashyaka ntajya mu zabukuru,arapfa".Gusa numva ko nabo bakwiye kujya mu kiruhuko,kugirango bahe imyanya abajene.Atari ibyo,byaba ari injustice kuko nabo ni abanyarwanda kandi ubwonko bw’abantu bose bashaje bukora nabi.Muzi ukuntu M7 na Mugabe basinzira mu nama.

7
Yves 2018-05-14 06:58:45

Uriya mugabo Ndagijimana ni igisambo kibi. Usibye ibyo yakoze, niyo usomye ibyo yandika n’ibyo yirirwa avuga, uhita ubona ko nta roho agira. Nawe ari mu baribazi ko Leta itazamara kabiri. We na Rukokoma nabagira inama yo kwirinda gusaza banduranyije, igihe basigaje kuri iyi isi bakagikoresha neza.

Kwamamaza