Intumwa ya Guterres yasabye Perezida Kagame ubufasha ku kibazo cya Sahara y’Iburengerazuba

3 12-01-2018 - saa 15:47, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku kibazo cya Sahara y’Iburengerazuba, Prof Dr Horst Köhler, amusaba guhabwa umwanya wo gushaka ibitekerezo mu bandi bayobozi ba Afurika.

Sahara y’Iburengerazuba imaranye igihe ikibazo cyo gutambamirwa na Maroc kuba igihugu kigenga.

Nyuma y’ibyo biganiro byabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yabwiye itangazamakuru ko uruzinduko rwa Prof Dr Horst Köhler rwumvikana kubera ko kuva kuwa 28 Mutarama 2018, Perezida Kagame azatangira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yakomeje agira ati “Yaje rero ngo basangire ibitekerezo, tunumvikane uburyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uburyo abayobozi ba Afurika bazajya bamuha umwanya akaganira nabo, akajya abagezaho icyo kibazo uko agenda agishakira umuti.”

“Ikibazo cya Saharay’Iburengerazuba kiri mu Muryango w’Abibumbye i New York niho kimaze imyaka irenga 40 bakigaho, ni naho igisubizo kizaturuka. Ariko bihugu bya Afurika, abayobozi ba Afurika bakaba igihe bafite ibitekerezo byiza bishobora gutuma umuti ugenda uboneka, bakorana n’ushinzwe iki kibazo […] kugira ngo Abanyafurika babashe gutangamo ibitekerezo.”

Prof Dr Horst Köhler wabaye Perezida w’u Budage hagati ya 2004 kugeza mu 2010, yageze mu Rwanda avuye Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro cya AU, kuganira na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.

Yahawe izi nshingano muri Kanama 2017 asimbuye Umunyamerika Christopher Ross, ngo afashe mu biganiro bigamije igisubizo kirambye cya politiki ku baturage ba Sahara y’Iburengerazuba.

Amateka y’iki kibazo si aya none

Sahara y’Iburengerazuba, ni agace kangana na km² 266 000 kari mu Majyaruguru ya Afurika, gakora ku nyanja ya Atlantic, gakikijwe na Maroc, Algeria na Muritania.

Gafite igice kinini kigenzurwa na Maroc, ikindi kikagenzurwa n’iki gihugu kivuga ko gifite ubwigenge n’ubwo butemerwa na bose, Sahrawi Arab Democratic Republic, ariko gifite ubutaka butarenga 20%.

Mu ntangiriro, Sahara y’Iburengerazuba uko yakabaye yakolonizwaga na Espagne, ahagana mu 1934 yabarwaga nk’imwe mu ntara z’icyo gihugu cyo giherereye mu Burayi.

Espagne imaze kuhava, mu 1975 Maroc yahise yigarurira igice kinini cya Sahara y’Iburengerazuba ihereye mu Majyaruguru ivuga ko hahoze ari agace kayo, Mauritania nayo ifata akandi gato gaherereye mu Majyepfo.

Icyo cyemezo nticyanyuze bose, kuko umutwe wa Polisario Front watangije urugamba rukomeye urwanya icyo cyemezo, ahagana mu 1976 utangaza ko ushyizeho Repubulika Iharanira Demokarasi y’Abarabu ya Sahara, ifite guverinoma ikorera mu buhungiro muri Algeria.

Abaturage benshi bahise bahungira mu Burengerazuba bwa Algeria bahaca inkambi, imirwano irakomeza. Polisariro yabokeje igitutu barwana inkundura, maze mu 1979 Mauritania itangaza ko ikuyemo akayo karenge, Maroc yigarurira n’ahari hasigaye.

Icyo kibazo cyabaye nk’igihosha ubwo Umuryango w’Abibumbye, mu 1991, wasabaga ko hategurwa kamarampaka mu 1992, ngo abaturage batangaze amahitamo yabo, niba ari ukwigenga cyangwa guhuzwa na Maroc.Nyamara kugeza n’uyu munsi ntiraba.

Ikibazo cyagiye gishingira ku buryo bwo kwemeza abantu bazatora kandi Maroc yahamije ko igihe izo ngingo zizagenderwaho zitaremezwa, nta kamarampaka ishoboka.

Ayo makimbirane yagiye afata indi ntera, ku buryo mu 1984 Maroc yavuye mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika ucyitwa OUA, ubwo yarakazwaga n’uko wari umaze kwakira Sahrawi Arab Democratic Republic nk’umunyamuryango wuzuye, mu gihe yo ifata ako gace nk’akayo.

Maroc yaje kugaruka muri AU mu 2016, ivuga ko ishaka kwisubiza umwanya yahoranye muri Afurika nyuma y’imyaka 32 nubwo ikibazo nyamukuru kitarabonerwa umuti.

Perezida Kagame yaganiriye n'n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku kibazo cya Sahara y’Iburengerazuba, Prof Dr Horst Köhler
Prof Dr Horst Köhler abwira Perezida Kagame abo bazanye mu ruzinduko

Amafoto : Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Uko mbibona 2018-01-13 00:39:16

UbwoBatanguye kwitanganiza ngo kurikirana ibi nibi Kuko bazi ubushishozi bwe ngo ibyo azokemura byabananiye bazarangire babyiyitirire kandi byarabananiye bimaze imyaka nkiyo iciyoni.

2
uko mbibona 2018-01-13 00:31:44

Ariko abo bazungu kobaba bashishikajwe Na AFRICA cyane babanjye bagakemura ibibegereye Muri espagne catalogna sinumva abayobozi bayo barakuweho bagahunga nibabanze babahuze natwe ivya africa muzehe wacu azi uko azabikemura.

3
Kamurase 2018-01-13 00:09:38

umusaza iki kibazo azagikemura neza cyane, uwarwanyije abacengezi akabatsinda ibi ntibizamunanira

Kwamamaza