Integanyanyigisho nshya yitezweho gufasha abanyarwanda guhangana ku isoko ry’umurimo

2 12-01-2018 - saa 08:07, IGIHE

Integanyanyigisho nshya yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu mwaka wa 2016, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi kivuga ko izafasha abanyarwanda guhangana no kugaragaza ubushobozi bwabo ku isoko ry’umurimo.

Guhera mu 2016 mu Rwanda hakoreshwa integanyanyigisho nshya mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ikaba ifasha abanyeshuri kugaragaza ubushobozi bwabo hagamijwe kubaremamo umuco guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ni mu gihe integanyanyigisho yari isanzwe ngo yatumaga umunyeshuri arangiza kwiga afite ubumenyi bwinshi ariko nta bushobozi.

Ibi bikaba byagarutsweho kuri uyu wa 11 Mutarama 2018, ubwo hatangizwaga icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa y’abarimu 4160 bigisha guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye.

Umukozi ushinzwe amahugurwa y’abarimu muri REB, Umurerwa Henriette, yatangarije IGIHE ko integanyanyigisho nshya itanga icyizere cy’ejo hazaza ku banyarwanda.

Yagize ati ʺTugikoresha integanyanyigisho ya mbere wabonaga nta huriro rihari hagati y’umusaruro uturuka mu burezi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Ugasanga rwose dufite abarangije benshi ariko bajya hanze bakaba abashomeri kubera ko batabasha guhangana ku isoko ry’umurimo, bafite ubumenyi bwinshi ariko nta bushoboziʺ.

Yakomeje agira ati ʺUbu icyo tugamije ni uko twigisha umunyeshuri agasohoka abasha kwihangira umurimo no guhangana ku isoko ry’umurimo, akabasha no kuva hano akajya guhangana mu bindi bihugu. Iyi nteganyanyigisho nshya kandi irimo uburyo bwo gufasha umwana kwiga ikintu ashoboye kandi akunda, ibi bikaba bimufasha gutsinda nezaʺ.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu mu Kigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda REB, Nzitabakuze Claudien, na we yagaragaje itandukaniro riri muri nteganyanyisho nshya ni yari isanzwe.

Agira ati ʺBitandukaniye mu buryo bwo kwigisha, aho iya mbere wasangaga umwarimu aha umunyeshuri ubumenyi bwinshi bw’ibanze, mu gihe inshya ifasha umwarimu guha umunyeshuri ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibyo yize mu ishuri, bityo akabasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Mu 2015 nibwo habaye icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa hagamijwe kumenyekanisha ibijyanye n’impinduka z’integanyanyigisho, mu 2016 abarimu bahuguwe ku bijyanye n’uburyo bwo kwigisha ibikubiye muri iyi nteganyanyigisho, icyiciro cya gatatu kiri kuba kikaba kijyanye n’isuzumabumenyi.

Aba ni bamwe mu barimu bari mu mahugurwa ku bijyanye n’integanyanyigisho nshya
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu mu Kigo gishinzwe uburezi mu Rwanda, REB, Nzitabakuze Claudien

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pastor 2018-01-12 08:26:07

Mbona uburezi murwanda butera imbere muri plan gusa naho mungiro narumiwe! REB ishami rishinzwe amahugurwa ryaratwangije mubwonko kubera amahugurwa ryatanze kuri TMIS umwaka ushize batubeshya ticket none amasovyaheze mukirere. Icyanyuma navuga kuri REB nuko gahunda nyishi zabo zigenda buhoro cyane

2
Mujyanama 2018-01-12 05:15:34

Njyewe mbona umahugurwa menshi y’abarimu nta bintu bikomeye azafasha mu burezi mugihe imibereho y’abayahabwa ikiri hasi ugereranyije n’iyabandi bakozi mu Rwanda.Ibi byasa no kwigisha inka ubwitonzi mugihe cyo gukamwa ariko iby’u bwatsi n’amazi biyikwiriye ntubikozwe???¿

Kwamamaza