IGIHE

Ingabo z’u Rwanda, Mozambique na SADC zaganiriye ku guhashya iterabwoba muri Cabo Delgado

0 13-10-2021 - saa 20:01, IGIHE

Inzego z’umutekano z’u Rwanda, Mozambique n’iz’Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADCSF) zahuriye mu nama mpuzabikorwa igamije kuganira ku bikorwa zirimo byo guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Iyi nama yabereye mu Mujyi wa Mocimboa da Praia ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukwakira 2021.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yabwiye RBA ko inama yahuje inzego z’umutekano za Mozambique, SADC n’u Rwanda yize ku bibazo by’umutekano.

Yagize ati "Iyi nama yize ku kurushaho guhanahana amakuru hagati y’inzego, kwihutisha gucyura impunzi ziri mu turere zahungiyemo no gufatanya mu guhashya umwanzi uva mu bice bitandukanye.’’

Yavuze ko imikoranire hagati y’inzego zose imeze neza ariko hakenewe ibiganiro no guhana amakuru mu kurushaho kumvikana uko ibyihebe byahashywa mu bice bisigaye bihungiramo no gucyura impunzi.

Umujyi wa Mocimboa da Praia wabereyemo inama wafatwaga nk’ibirindiro bikuru by’ibyihebe, wabohowe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ku wa 8 Kanama 2021.

Intara ya Cabo Delgado yibasiriwe n’iterabwoba binyuze mu Mutwe w’iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah, abo bo muri Mozambique bita ‘Al-Shabaab’. Kuva mu 2017, wajujubije abaturage ndetse mu ntangiriro za 2021 wari umaze kwigarurira ibice byinshi byayo.

Mu ntangiriro za Nyakanga ni bwo ingabo z’u Rwanda zatangiye guhashya ibyihebe ndetse byageze ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zimaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

Nyuma y’urugamba rwo kwatsa umuriro ku byihebe, hakomeje urugendo rwo gusubiza abaturage mu byabo nyuma y’igihe bari mu nkambi z’impunzi.

Perezida Kagame aheruka gutangaza ko Ingabo z’u Rwanda zizaguma muri Mozambique mu gihe zizaba zibisabwe n’abenegihugu ndetse na Perezida w’iki gihugu, Filipe Nyusi.

Ku rundi ruhande, SADC yo iheruka gutangaza ko yongereye igihe ubutumwa bwayo muri Mozambique buzamara kuko bwagombaga gusozwa ku wa 15 Ukwakira 2021.

Ku ikubitiro u Rwanda rwohereje muri Mozambique Ingabo n’Abapolisi 1000 ariko ubu bamaze kwiyongera ndetse bari hafi kugera ku 2000.

Perezida Kagame yavuze ko ubu ibihugu byombi biri gufatanya mu kureba inkomoko y’ibibazo byatumye Intara ya Cabo Delgado yibasirwa n’imitwe y’iterabwoba. Mu gihe izaba yamaze kumenyekana, Guverinoma ya Mozambique ni yo ifite inshingano zo gukemura icyo kibazo.

Ibi bizakorwa u Rwanda rufasha Mozambique yaba mu guha imyitozo ingabo ku buryo iteka iki gihugu cyaba gifite igisirikare cyabasha kwirwanirira kidasabye ubufasha.

Ingabo z’u Rwanda ntiziteganya kuba muri Mozambique iteka, ahubwo ko zikwiriye gukora ku buryo zuzuza inshingano zazo ubundi igihugu kigasigara cyicungiye umutekano.

Indi nkuru wasoma: Ingabo u Rwanda rufite muri Mozambique zarenze 1000

Inzego z'umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique na SADC zaganiriye ku guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado
Iyi nama yabaye mu gihe ibyihebe bimaze guhashywa mu duce byari byafashe mu Ntara ya Cabo Delgado
Abaturage bishimira gusubizwa mu byabo nyuma y'imyaka barabikuwemo n'ibyihebe
Abaturage batahutse bakirwa n'ingabo z'u Rwanda, bagashyikirizwa Polisi ya Mozambique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza