Imyambarire y’abanyeshuri imeze ‘nk’iy’abagiye mu kabyiniro’ ihangayikishije ababyeyi n’abarezi

42 3-06-2018 - saa 09:04, Emma-Marie Umurerwa

Hari ababyeyi n’abarezi bavuga ko bahangayikishijwe n’imyambarire y’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, basigaye bajya kwiga bambaye nk’abagiye mu birori.

Imyambarire y’abanyeshuri bamwe biga mu mashuri yisumbuye, hari ababyeyi bavuga ko isigaye uteye inkeke, ngo kuko baba bambaye nk’abagiye mu mu birori bikagira ingaruka zitandukanye ku myigire yabo.

Kubwimana Alphonse ni umubyeyi wo mu Karere ka Kicukiro, uvuga ko atakibasha gutandukanya umunyeshuri n’umuntu ugiye mu kabyiniro.

Ati “Abanyeshuri nsigaye mbona bajya kwiga bambaye nk’abagiye mu kabyiniro cyangwa mu kirori runaka. Abakobwa baba bambaye impenure amatako yose ari hanze, iminwa bayisize ibintu bitukura, imisatsi idefirije cyangwa isutse ku buryo utamenya niba ari umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye.”

Nyinawabega Domina ni umubyeyi wo mu Karere ka Rubavu, ku bijyanye n’imyambarire y’abanyeshuri atunga agatoki Minisiteri y’Uburezi. Yagize ati “Iyo mbonye ukuntu abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bambara numva ngize agahinda. Minisiteri y’Uburezi niyo ikwiye kubazwa ibi bintu kuko usanga abana aho kwiga baba barangariye ku misatsi no mu kwambara ubusa bikica ireme ry’uburezi.”

Abarimu barumiwe

Umwe mu barimu wigisha mu ishuri ryisumbuye riri mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko nabo bumiwe bagahitamo guceceka.

Ati “Umukobwa araza akicara imbere yawe ikariso igaragara ku buryo hari n’igihe kwigisha bikunanira ugasohoka ugahagarara hanze, umuhungu nawe aza ipantaro yayayambariye munsi y’ikibuno yatambuka ukagira ngo ari kugenda mu mazi.”

“Twarumiwe duhitamo guceceka kuko nka hano […] ni ikigo cyigenga baha abanyeshuri uburenganzira bwo kwambara uko bashatse kugira ngo baze ari benshi, nk’abarimu rero urumva ko ntacyo twabivugaho.”

Undi mwarimu ati “Kwambara kuriya bigira ingaruka zikomeye ku myigire yabo rwose ntawabica ku ruhande kuko usanga nk’abanyeshuri b’abahungu barangariye abakobwa bagaragaza ibibero, abakobwa bandi nabo ugasanga barangariye bagenzi babo uko basokoje, uko basize iminwa n’ibindi. Uziko hari n’uwo ubaza ikibazo aho kugira ngo agusubize ugasanga ari kurambura imisatsi?”

Imyambarire y’abanyeshuri kuri iki gihe ihangayikishije REB

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, Dr Irénée Ndayambaje, yatangarije IGIHE ikibazo cy’imyambarire mu mashuri yisumbuye kibahangayikishije, ashimangira ko ibivugwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi bifite ishingiro.

Ati “Icyo kibazo twarakibonye ubwo twasuraga ibigo bitandukanye mu bukangurambaga tumazemo iminsi ku ireme ry’uburezi. Ni ikibazo navuga ko kiduhangayikishije kuko hari aho natwe twagiye tubona abanyeshuri bambaye nk’abagiye mu birori, umunyeshurikazi ukabona inzara yasize amarangi atandukanye, ugutwi kuzuyeho amaherena mbese twabonye ko ari ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Ikintu cy’imyambarire idahwitse y’abanyeshuri duherutse kukibona muri ‘Centre scolaire la Fraternité i Rubavu’ aho ubona umunyeshuri ukibaza niba aje kwiga cyangwa agiye mu minsi mikuru bikakuyobera, umwana w’umuhungu akaza kwiga ipantaro ayifashe mu ntoki, ari kagufi kamufashe cyane kandi yambariye munsi y’ikibuno. Icyo twakoze ni uko twasize tugiriye inama abayobozi ndetse n’abanyeshuri ngo bahindure imyambarire.”

Yakomeje avuga ko igishyizwe imbere ari indangagaciro nyarwanda kuko n’iyo ishuri ryaba ritsindisha neza 100% ariko abanyeshuri badafite umuco ntacyo byaba bimaze kuko ejo hazaza habo haba hari kubakirwa ku musenyi.

Dr Ndayambaye yakomeje avuga ko mu mategeko ibigo by’amashuri yisumbuye yaba aya Leta cyangwa afashwa nayo ku bw’amasezerano, bakwiye gushyiramo ibijyanye n’imyambaro ikwiye, mu rwego rwo gusigasira indangaciro n’umuco nyarwanda.

Baratungwa agatoki ko bajya kwiga bambaye nk'abagiye mu birori
Abanyeshuri b'abakobwa baravugwaho kwambara imyenda igaragaza amatako

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Doudou 2018-06-07 01:23:15

Ese ubundi bakwambaye amapantalo nko muri Green Hills? Ipantalo iriyubashye kandi yoroshya ubuzima, ikibazo ni uko nazo bazazigira collant cg imbambamannyo kuko ikibazo kiri mu mutwe niho bipfira. Hanyuma umubyeyo ureka abana be bagasohoka mu nzu bameze kuriya we aba yumva amwohereje he? kwicuruza? kuko abicuruza ni biriya bambara. Ababyeyi abe aribo bajya bahabwa gasopo cg nabo bakurikiranwe kuko nibo providers ba material and moral support.

2
prince 2018-06-04 23:40:13

non c ubundi muba mugirango bambare gut ko atari abadamu umuntu yambara icyo yumva kimuhaye amahoro
REB wagirango yabuze akazi irabura guhangana n’ireme ry uburezi ikajya mubitayireba bababeshye ko abambara amajipo maremare aribo batsinda igihe wumva ko ikintu ushaka aricyo cyiza kuruta icy undi uba uri kumuhohotera mwe mubishoboye mwambare miremire abana mubareke biyambarire ngufi mwabuze kuvuga abakecuru batimenya ko bashaj bakambara mini

3
Umulisa Marie Claire. 2018-06-04 12:16:34

N’ukuri birababaje imyambarire ya bamwe mu bana vacu iteye agahinda peee!!!Babyeyj tureke kwigira ba ntibindeba hato tutazarumbya.

4
Sebashi sylvere 2018-06-04 11:06:22

Muby’ukuri ibi nta hantu bihuriye n’ireme ry’uburezi, ahubwo uburyo bw’imyigishiriza mu Rwanda irafunze cyaane ikugumisha mu kantu kamwe kdi gato nta mwanya baguha ngo nibura barebe nawe ni iki utecyereza nibura baguhereze guidance. Nta bushakashatsi ni ukumira inyuguti bati taha. Ikindi discipline ukuntu mu mashuri ni nk’umukino w’ injangwe n’imbeba abarezi n’abanyeshuri ni ukwurirwa bahigana. Yewe ni byinshi bikwiye gukosorwa arko mini skirt, maquillage n’ibindi nk’ibyo nta hantu bihuriye n’ireme. Ahubwo ibitekerezo by’abantu runaka kuko aribyo bijya ahagaragara baraje bajye birirwa biruka inyuma ya mini skirts nkaho bashatse icyo bakora ngo umunyeshuri amenye ibyamugirira akamaro. Arko da this is AFRICA tuzabyakira rwacitse nambutse

5
tanga 2018-06-04 09:54:48

Abo bakobwa mubareke bakomeze barate ibyo bibero byabo ntibazi ko nyuma yigihe umusore aba yabihaze. Bagira ibyo barata. Ubundi se bo nabana boguta umutsima kweli. Nibakuru abo Bana rwose. So bazi ibyo bakora ko ari byiza cg bibi

6
Frank 2018-06-04 06:12:44

Njye ndabona ahubwo ababana bashyigikiwe nababyeyi babo kuko nawe urumubyeyi udakunda ko umwana wawe yambara mini ntiwamwohereza kw’ishuri yambaye gutya gusa ibinibyo biri gutuma abana bamwe mubigo nabamwe barigutwara inda zitateganijwe gusa minister y’uburezi ibyigeho.

7
Kalisa Joel 2018-06-04 05:16:31

ntabwo mbona ikibazo mufite. Mureke abana bamamaze ibicuruzwa byabo kandi ndahamya ko hari n’abaguzi babyo. rero nta mpamvu yo kubasesereza kandi ariho biganisha mmubareke bihimure basambane uko bashaka kuko n’abakuru nta kundi babigenza niko bimeze.

8
nkezabera innocent 2018-06-04 04:24:16

REB yabishatse byakemuka. kuko si cyo gikomeye nko gushakira abashomeri bize uburezi turi hanze aha

9
Ndayambaje olis 2018-06-04 03:42:01

skiii ubundi se nomukazi siko nomukazi bamabara ubwo rero mwahinze ngo mwabonye inkuru ntanisoni murasama
biteye isoni kuba mwashyize abana bacu kurubuga mubasebya ngo bambaye ubusa
ubwo ayo mafoto urayasorera kweliiiii
ubwo se woe ntayo ugira wajya ariyo ushyira kukarubanda

10
lg 2018-06-04 03:09:43

gisiga wowe umeze nyine nkababyeyi, babona abo bana babo bambaye ubusa bakabona ali ibisanzwe ibyandaraye nyine birandururwa wowe wibwira ko abo bana icyo babujijwe ali gusambana nabasaza gusa! !abandi ntakibazo! uwariwe wese agira ibishuko kandi babyambara bafite ibyo bagamije reka kuvuga ubusa rero abakobwa nibareke kwambara ubusa nibabwambara, bajye birengera ningaruka uretse nabandi nimbobo zabangiza mwishuri ho bigomba kuba itegeko utabishaka agataha ahatangirwa u burezi saho kujya wahenuye aho bategera niba batahazi, bazahabaze! ababyeyi na leta babifitemo uruhare ababyeyi bamwe bambara uko nyine abatabyambara bareka abana babo bakabyambara, leta ngo kwishuri umwalimu ntakirukane, umwana akanyafu ko bagushyiramo ngaho aho bipfira kwambara ubusa bikaba ibigezwe ho nababashyigikira ntibabure bamwe sibo baba barababyaye *

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza